RFL
Kigali

Kwaguka kw’intumbero yawe ni rumwe mu mfunguzo zo gukora kw’Imana ku buzima bwawe-Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2019 13:28
2


Ijambo: Imigani 16:9 Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.



Urugendo rw’ubuzima rugabanyijemo ibice bitandukanye, iyo uri uruhinja ababyeyi ni bo bakwitaho ndetse bakakumenya ku kintu cyose, gusa uko ugenda ukura ugenda wegurirwa zimwe mu nshingano zirebana n’ubuzima bwawe bwite, zirimo kwitekerezaho uko uzabaho, kubitegura, gukora cyane no kwagura icyerekezo cy’ubuzima wifuza kujyamo. Uko ugenda ubikura mu bitekerezo bijya mu bikorwa, ugenda ubona ko utihagije ugakenera izindi mbaraga n’amaboko by’abandi ndetse hakagera n’aho mwese munanirwa mukitabaza Imana.

Ijambo ry’Imana mu Imigani 16:9 riratubwira ngo “Umutima w’Umuntu utekereza urugendo rwe ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.” Iri jambo ni ukuri. Kwibeshya gukomeye mu buzima ni ukwibwira ko Imana izakora mu mwanya wawe, igakora ibyo wari gukora. Hari abantu benshi bigishijwe nabi Imana, bizera ko ubwo Imana ishobora byose, bo akazi kabo ari ukuyizera gusa ubundi ibindi bikizana. Iyi nyigisho ntiyuzuye, ni igice. Dusubiye inyuma mu iremwa (Itangiriro 2:15) Imana yajyanye Adam muri Edeni imuha inshingano zo guhingira ibirimo no kubirinda…Nyuma yaho ijya kumukuramo iramubwira iti “Uzajya urya ugombye kubiruhira….kandi gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima urinde ugeza aho uzasubira mu butaka…(Itangiriro 3:19). Iby’Imana rero ntibyizana bisaba gukora.

Imbaraga z’umuntu zitayobowe n’Imana zakugeza kuki ? N’ubwo Imana yavuze ko umuntu azajya arya yiyushye icyuya, Urukundo rwayo ruduhora hafi. Iyo umuntu amaze kwaguka mu bitecyerezo, akagira iyerekwa ryagutse n’icyerecyezo cy’aho yifuza kugera, bituma no gukora kw’Imana kwigaragariza muri we mu buryo bwagutse. Ntibibaho ko umusore utariyumvamo ko akuze Imana izamwubakira inzu ngo inamuhe umugore. Oya Imana ishobora kuguha umugisha ukagira ubutunzi n’igikundiro ariko kuko ibitekerezo byawe bitaraguka ngo wumve ko ukwiye kwinjira mu zindi nshingano zo kuba umugabo, Imana ikakureka, ahanini uzasanga umurimo w’Imana wigaragaza nko gufasha umuntu gusohoza intego nziza ziri muri we. Biranagoye ko Imana yakwagura ku rwego rurenze cyane ibyo wiyumvamo.

Iyo Imana ishaka gukoresha cyangwa kwagura umuntu irabanza ikamutegura, mu mutwe akiyumvamo ko ari umuntu ushoboye. Dawidi Imana yamuteguriye cyera kuzaba intwari, Imana ihera mu ishyamba aragiye intama imushyiramo umutima wo kumva ko nta nyamaswa yamusuzugura ngo imutwarire intama mu rwuri, iyamuteraga yose agahangana nayo kandi akayitsinda kugeza ubwo yakuze akanarwanya Goliyati w’umufirisitiya bose batinyaga. Ni nako natwe dukwiye kubaho, Satani akunze kuturwanya akoresheje intwaro yo kudukenesha mu bitekerezo, kuduca intege akadutera kwisuzugura tukumva ko ntacyo tuzageraho, nta n’icyo dushoboye, ariko turashoboye kandi turi intwari ndetse Imana izadukoresha byinshi by’ubutwari.

Iyo ibitekerezo by’umuntu byagutse abona ibyo abandi batabona, ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Yosuwa na Kalebu bagiye gutata igihugu cy’isezerano bajyana n’abandi ariko bahageze bagenzi babo bibona ko bibarangiranye, ariko Yosuwa na Kalebu bo biyumvamo kunesha bazana inkuru y’ihumure bati …Kandi ntimutinye bene icyo gihugu tuzabarya nk’imitsima, ntibagifite ikibakingira kandi Uwiteka ari mu ruhande rwacu ntimubatinye (Kubara 14:9).Ng'uko kwiyumvamo icyerekezo kizima maze Imana ikagihagararaho.

Umutima w’umuntu ni wo utekereza urugendo, Imana yaturemeye kuba ho ubuzima bufite intego, ni yo mpamvu tudakwiye kubaho mu buzima bw’akajagari. Gutekereza no gukora neza gusa ntibihagije, hari aho tugera tukananirwa cyangwa tukabura inzira ni yo mpamvu urugendo rwacu turushyira mu biganza byayo maze igafungura amarembo ajya afungwa n’ibitagaragarira amaso yacu. Bibiliya yongera ku duha urugero ry’ukuntu Mose na Yosuwa bajyanaga ku rugamba kurwanya Abamaleki, Mose yamanika amaboko asenga Yosuwa akanesha ababisha, yamanura amaboko Abameleki bakanesha ( Kuva 17:11-16).

Gutekereza, gukora no gusenga birajyana. Ntiwasenga gusa udakora kandi ntiwakora udasenga. Isi ikeneye abantu bakora cyane kandi bayobowe n’Imana, ni byo byabaye kuri Yosefu mwese Yakobo, yashimwe n’umwami ko arimwo Umwuka w’Imana kandi ko ari umukozi, Imana iyobora intambwe ze abasha gukiza igihugu cye ndetse n’abahasuhukiraga inzara y’imyaka irindwi. Umutima wawe ukwiye gutekereza urugendo rwawe ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe zawe. Murakoze Yesu abahe umugisha. 

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Michou4 years ago
    Amen
  • Jean claude munyakazi4 years ago
    Murakoze cyaneee!!!kurizimanuro Imana itanga ubwenge ikomeze kubungura thx so mch.





Inyarwanda BACKGROUND