RFL
Kigali

Rubavu: Amani Charity Group yasuye abarwayi bo mu bitaro bya Gisenyi inafasha umubyeyi watawe n'umugabo we amuziza ubukene-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/05/2019 11:41
1


Abagize Amani Charity Group bakoze urugendo bava muri Kigali bajya i Rubavu kuri iki cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019 aho rwari rugamije gufasha abarwayi bo mu bitaro bya Gisenyi ndetse n'umuturage bahaye ubufasha bw'amafaranga, mituweli n'ibyo kurya.



Mu ma saa Saba zuzuye z'amanywa (13h00) ni bwo igikorwa cyakozwe gitangira hafashwa abarwayi bo mu bitaro bya Gisenyi by'umwihariko mu babyeyi ndetse no mu bagororwa. Nyuma yo gufasha ingero zitandukanye muri ibi bitaro bya Gisenyi, abagize itsinda Amani Charity Group berekeje mu murenge wa Nyamyumba ho mu karere ka Rubavu aho bahafashirije umubyeyi uba wenyine witwa Uwamahoro Devotha nyuma yo gutabwa n'umugabo we amuziza ubukene.


Abagize Amani Charity Group


Bitega Amani Fabrice imbere

Mu kiganiro cyatangiwe mu rugo rw'uyu mubyeyi havuzwe inzira byanyuzemo kugira atoranywe na Amani Charity Group bituma benshi mu bari aho bafatwa n'ikiniga kwihangana birabura. Numa yo guhabwa ibahasha y'ibihumbi mirongo ine (40.000 rwf) bya mituweli n'ibiribwa birimo kawunga, amata, isukari n'ibikoresho by'isuku birimo; isabune n'ibindi yagaragaje ibyishimo itangariza INYARWANDA akamuri ku mutima aho yagize ati:

"Njye nari meze nabi njya gusaba ngera ku bantu ndabasaba bajya kungurira ibyo kurya n'umwana bamugurira amata ariko biratunanira bajya kudupimisha babura indwara badushakira imiti, kuva icyo gihe sinjya nsiba gusenga. Aba bantu Imana ibahe umugisha umugabo yarantaye, abana nta mituweli mbese ntacyo twari twifahije ariko ndabashimiye cyane".


Umubyeyi wafashijwe

Mu kiganiro na Ingabire Frontine na Bizimana Jean d'Amour barwaje abarwayi bahawe imfashanyo batangaje ko bishimiye igikorwa nk'iki ndetse basaba n'abandi ko bagira umutima mwiza kuko Imana ariyo izabahemba. Mukundente Aime ushinzwe iby'abantu bakwiye gufashwa na Amani Charity yatangaje ko iki gikorwa cyo gufasha bagihuza n'ijambo ry'Imana. Yavuze ko ibyo basurisha ibintu bihagaze hagati y'amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000 rwf) na magana atatu (300 000 rwf) ndetse avuga ko kuva mu kwa mbere bamaze gukoresha arenga miliyoni y'amanyarwanda(1.000 000 Rwf) .

AMANI CHARITY GROUP YATANGIYE ITE?

Amani Charity Group yatangiye mu 2011 itangijwe na Bitega Amani Fabrice ari wenyine aho yajyaga kwa muganga gufasha, kurihira abana amashuri kugeza ubwo yaje guhura na Rwamanwa Alex muri 2016 barafatanya. Muri 2017 Bitega Amani Fabrice na Rwamanwa bahuye na Eric Kamanzi nawe bamuganiriza ku mushinga abemerera ubufasha gusa ababwira ko atazabona umwanya wo kujya ajyana nabo. Muri 2018 bafashe umwanzuro wo kubyamamaza kuri murandasi yabo kugeza ubwo bakoze itsinda rinini kuri ubu rimaze kugira abantu magana abiri na mirongo bitanu (250).


Amani Fabrice atanga ibahasha irimo ibihumbi 40 by'ubwisungane mu kwivuza


UMVA HANO IKIGANIRO CYATANZWE MU GIHE CYO GUFASHA UWATAWE N'UMUGABO WE


INKURU&AMAFOTO: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com/Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbabazi Kellen4 years ago
    Umuntu ashaka kwinjira muriyi groupe yabigenza ate mumbarize murakoze 0787859115





Inyarwanda BACKGROUND