Ikirezi Annaiis Déborah umwana wa Masamba Intore yateguye igitaramo cyihariye aziyerekaniramo nk’umunyemano ubikomora kuri se. Igitaramo cya Ikirezi Déborah giteganyijwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2019 mu Mujyi wa Montreal muri Canada.
Iki gitaramo kizaba ari icya kabiri akoze mu mateka ye cyane ko icya mbere yagikoreye mu mujyi wa Ottawa. Ubutumwa butumira abantu muri iki gitaramo bugira buti" Tunenejejwe no kubatumira mu gitaramo cya kabiri cya Deborah “Ikirezi” i Montreal, kizaba kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 (25/05/2019) guhera saa mbiri z’ijoro (20h). Kizabera ahitwa Westmount Park (4695 Boulverd de Maisonneuve Ouest, Westmount, QC)."
Igitaramo cy'umukobwa wa Masamba
Mu Ugushyingo k’umwaka wa 2018, iminsi mike nyuma y’itariki y’amavuko ye, aho Deborah yakoze igitaramo cye cya mbere muri Ottawa, byabaye ibirori byiza cyane kubera urukundo n’ishyaka yagaragarijwe n’abanyarwanda bitabiriye ari benshi. Nyuma yaho, bamwe mu banyarwanda bari bitabiriye basabye ko yabazanira igitaramo mu mujyi wa Montreal. Kuri ubu rero Ikirezi yiteguye kuhataramira mu gitaramo cyiza ku nshuro ye ya mbere muri Montreal.
TANGA IGITECYEREZO