Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori irimbanyije imyiteguro y kuzaserukira u Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone V) izabera muri Uganda, Kampala kuva kuwa 18-25 Gicurasi 2019.
Mudahinyuka
Christophe umutoza mukuru w’iyi kipe avuga ko ikipe yahamagaye abona imeze neza
ku buryo biteguye kuzajya guhangana n’ibindi bihugu birimo na Uganda izakira
iyi mikino.
Mudahinyuka
yahamagaye abakinnyi 18 bazavamo 12 ba nyuma azajyana muri Uganda gushaka
umwanya mwiza ushoboka nk’uko yabiganirije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri
tariki 14 Gicurasi 2019 ubwo bayri basoje umunsi wa kabiri w’imyitozo ikomeza
kubera kuri sitade nto ya Remera.
“Iyo Umuntu
agiye mu marusha aba agiye kurushanwa nk’uko ijambo ubwaryo ribivuga kuko
btiwagenda udashaka gushyiramo ingufu ngo unarebe urwego abakinnyi bagezeho.
Ubu abakinnyi bameze neza, biteguye kujya guhagararira igihugu, iyo umuntu
abonye amahirwe yo guhagararira igihugu yerekana ko yari abakwiriye. Ikipe ni
nziza kandi yiteguye kujya guhangana”. Mudahinyuka
Mudahinyuka Christophe umutoza w'ikipe y'igihugu y'abakobwa nkuru
Abakinnyi 18
bahamagariwe gushaka umwanya wo kuzahagararira u Rwanda muri Uganda, bari kuba
kuri Hiltop Hotel i Remera aho bazava bajya i Kampala muri Uganda ahazabera
imikino kuva kuwa 18-25 Gicurasi 2019.
Mudahinyuka Christophe yungirijwe na Viateur Sibomana cyo kimwe na Marie Josee Umutesi ukora nk'umutoza wa kabiri wungirije.
Abakinnyi 18
bahamagariwe kwitegura irushanwa rya Zone V:
Mukandayisenga Benitha (UTB),Yankurije Francoise (St Joseph), Judith Hakizimana (UTB), Mukantambara Seraphine (RRA), Nzayisenga Charlotte (UTB), Munezero Valentine (APR VC), Olive Nzamukosha (St Aloys), Ernestine Akimanizanye (RRA), Yvette Igihozo (UTB), Iris Ndagijimana (St Aloys), Uwamahoro Beatrice (RRA), Uzamukunda Fillette (Ruhango VC), Uwamariya Jacqueline (UTB), Hope Musaniwabo (RRA), Euphranse Niyomukesha (RRA), Dusabe Flavia (APR VC), Donatha Musabyemariya (St Aloys) na Kelia Umutoni (St Aloys).
Abakinnyi bahamagawe bakomeje imyiteguro
TANGA IGITECYEREZO