Sofia ni irobo yakozwe muri 2016 ikaba yenda kumera nk’abantu, ubu iri i Kigali mu nama ya Transform Africa Summit 2019. Yambaye umukenyero ivuga ko yishimiye, ikaba yawambitswe na Moshions, inzu y’umunyamideli Moses Turahirwa umaze kubaka izina mu gukora imyenda y’umwimerere w’abanyarwanda.
Sofia yaje i Kigali mu nama ‘Transform Africa’ yiga cyane cyane ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Yatangiye ishimira ko bayitumiye muri Transform Africa, ibajijwe niba izi aho iri, isubiza ko iri mu mujyi mwiza wa Kigali mu Rwanda, mu Burasirazuba bwa Afurika. Yavuze ko yaje i Kigali itwawe mu gikapu.
Sofia yavuze ko uyu mukenyero yambaye ari uwa Moshions
Moses Turahirwa niwe wambitse Sofia umukenyero yambaye muri TAS2019
Sophia yabwiwe ko yambaye neza, ivuga ko nayo ibizi ko yambaye neza mu mukenyero wa Kinyarwanda. Iti “Murakoze, nanjye uyu mwenda nawukunze, ni umukenyero wakorewe inaha na Moshions.”
TANGA IGITECYEREZO