RFL
Kigali

Umuhanzi Mushabizi yavuze ku mpano y’ibihumbi 10 Frw yahawe na Gaddafi wayoboye Libya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2019 7:43
2


Umuhanzi Mushabizi Jean Marie Vianney wamenyekanye mu ndirimbo ‘Zaninka’, yavuze ko impano y’ibihumbi 10 Frw yahawe na Perezida Muammar Gaddaffi wayoboye Libya imyaka 42, yayongere ayaguramo inka. Avuga ko ubu izo atunze za kijyambere zikomoko kuyo yaguze muri aya mafaranga.



Perezida Muammar Gaddafi witabye Imana yayoboye igihugu cya Libya mu gihe cy’imyaka 42. Yishwe ku wa 20 Ukwakira 2011 n’ingabo zari ziyobowe n’Ibihugu bikomeye byishyize hamwe.

Ni umwe mu bakuru b’ibihugu basuuye u Rwanda. Umuhanzi Mushabizi w’intyoza mu muziki Gakondo wakanyujijeho mu ndirimbo ‘zaninka’ yibuka ko yamusuhuje ndetse ngo baraganiriye anamusigira impano y’ibihumbi 10 Frw.   

Indirimbo ‘zaninka’ ni yo yatumye Mushakibizi amenyekana cyane yayanditse mu 1976. Yagiye atsinda amarushanwa atandukanye yabaga mu bihe byo hambere yegukana amashimwe atandukanye nanubu acyibitse.

Mushabizi ni umwe mu bahanzi bo hambere bafite amateka yihariye mu muziki Nyarwanda, ubu atuye mu Ntara y’Amajyepfo aho abana n’umuryango we.

Kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2019 binyuze mu kiganiro 10 Tonight cya Radio/TV10 gikorwa na Yago ndetse na Kate Gustave, Mushabizi yavuze ko uretse umuziki yanakoze imirimo itandukanye yasaruyemo amafaranga yifashishije mu kwiteza imbere.

Yavuze ko yakoze muri Village Urugwiro atangiriye ku mushahara w’ibihumbi 8500 aho yakoze imyaka irenga icumi ava mu kazi umushahara waramaze kwiyongera.

Ati “ Nakoze no muri Village Urugwiro bampa akazi nkajya nakira abashyitsi. Mu Urugwiro ndahakora ndumva narahakoze nk’imyaka igera ku icumi. Nahavuye mu 1994 bampembaga buri kwezi. Icyo gihe yari make ariko yari amafaranga menshi kuko natangiriye ku bihumbi 8500 Frw ariko nyine nahagaze ngeze muri 18 000 Frw."

Avuga ko akora mu Urugwiro yari atuye hafi yaho ku Kacyiru ku buryo byamworoheraga gukora akazi neza.  

Yakomeje avuga ko igihe yakoraga mu Urugwiro u Rwanda rwagiye rugendererwa n’abakuru b’Ibihugu batandukanye. Uretse kuba yari umukozi mu Urugwiro rimwe na rimwe yanasusurutsaga ababaga basuuye u Rwanda.

Mushabizi avuga ko ibihumbi 10 Frw yahawe na Gaddafi yayaguzemo inka

Yibuka ko icyo gihe u Rwanda rwagenderewe n’abarimo Mobutu Sese Seko Kuku Ngendu wa Zabanga wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Francois Mitterand wayoboye u Bufaransa ndetse na Muammar Gaddafi  wayoboye Libya.

Yabajijwe niba n’ashimwe yasigirwaga n’abakuru b’ibihugu babaga basuuye u Rwanda avuga ko yibuka impano y’ibihumbi 10 Frw yasigiwe na Muammar Gaddafi witabye Imana. Ngo aya mafaranga yarayongereye ayaguramo inka.

Yagize ati “.. Iyo yahava atashye baradusigiraga agafaranga rwose agasiga aho ku gitanda ntiyagupfumbatisha mu ntoki iyo yasohokaga yayasigaga aho ngaho ukaza kugenda akayahasanga kuko twarabakoreraga tubategurira.

Yakomeje ati “ Ni Gaaddafi yampaye ibihumbi icumi (10 000 Frw). Ntabwo nzayibagirwa. Naraje nongeraho inka zaguraga macye nguramo inka. Ni yo izi zose zigenda zinakomokaho. Ndakomeza gutyo gutyo. Imwe ivaho nzana indi, indi isiga inyana..’

Yavuze ko ku mpano ya Gaddafi yoroje benshi baturanye nawe.  Umuziki ngo wamufashije kwibeshaho, aratunga aratunganirwa, abona amafaranga yo kuririhira abana amashuri n’ibindi byamufashije mu buzima bwe bwa buri munsi kugeza n’ubu.

Mushabizi avuga ko mu gihe cye yabanye bya hafi na Rujindiri, Mwitenawe Augustin, Ndarama Jean Claude, Kirusu Thomas, Masabo n’abandi avuga ko babanye mu rukundo. Bombi ngo bahuriraga mu bitaramo, ibirori n’ibindi bagasabana, avuga ko “bagiraga urukundo”.

Mushabizi afite umwihariko wo kumenya gucurangisha inanga, umuduri, icyembe, ingoma n’ibindi. Kuya 21 Ukuboza 2013 ni bwo yasezeranye n’umugore we nyuma y’uko bari bamaze imyaka 25 babana mu buryo butemewe n’amategeko. Yakoze indirimbo nka ‘Mpunga urabenga’, ‘Bisangwa bya Rugombituri’, ‘Urutango rwa Nyiranzage’ n’izindi nyinshi.

Gaddafi witabye Imana yayoboye Libya mu gihe cy'imyaka 42.

Mushabizi n'umufasha we basezeranye kubana byemewe n'amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyodusengafuraka5 years ago
    yewentishimiyettaukuntuasabanta
  • NIYODUSENGA/'FURAKA5 years ago
    yewentasohoindirimboyitwaumuvandimwenontendashakakomumfasha,,,,0781617091





Inyarwanda BACKGROUND