Kigali

Ijambo rya nyuma umupirote wari utwaye ya ndege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka yavuganye n’umuryango we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/03/2019 18:44
0


Ku munsi wo ku cyumweru ni bwo hasakaye inkuru y’impamo y’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines ET302 aho abari bayirimo bose nta n’umwe wabashije kuramura ubuzima. Hamenyekanye amagambo ya nyuma uwari utwaye iyo ndege yavuganye na nyina umubyara.



Uwari utwaye iyo ndege yitwaga Yared Getachew yaba we ndetse n’abagenzi 157 bari muri iriya ndege nta warokotse. Uyu musore w’imyaka 29 ufite inkomoko muri Kenya no muri Etiyopiya, wari waratwaye ingendo z’indenge amasaha arenga 8,000 bahamya ko ngo yari umuhanga cyane bidashisikanywaho na cyane ko yari afite uburambe muri aka kazi bw’imyaka irenga 10 aho yavuye kuri Cadet akajya kuri Senior Captain.

Nyirarume, Khalid Shapi mu magambo ye bwite yagize ati “Yared yari umupirote w’umuhanga cyane. Kuva yatangira gukorana na Ethiopian Airlines nta mpanuka n’imwe yari bwumvikane…Yari umupirote watojwe muri 737 Max” uwo munsi kandi, Yared yari bufatanye gutwara na mugenzi we w’umuhanga Ahmed Nur Mohammod Nur wari watwaye ingendo z’indege amasaha arenga 200.

Nk’uko byagiye bigarukwaho, mu minota 6 gusa indege iri mu kirere ni bwo yatangiye kugaragaza ibibazo maze Yared akabimenyesha ababishinzwe mu masegonda macye cyane agategekwa kuyisubiza inyuma ariko bikanga kugeza ubwo yagwaga hasi igashya n’abayirimo bose. Dukomeje kubasabira iruhuko ridashira.

Amagambo Yared yavuganye na nyina umubyara nk’uko urubuga rwa MSN dukesha iyi nkuru rubigaragaza, yamubwira ko amuvugisha nagera muri Kenya ati ”Nje muri Nairobi. Nibagiwe telefoni yanjye ariko turavugana ningera aho.” Ibi yabibwiye nyina umubyara, Dr Rayan Shapi aha Yared yari agiye guhagurutsa indege byagombaga gutwara amasaha ari munsi y’abiri akaba ageze muri Nairobi.

                                    Aho indege Yared yari atwaye yaguye

Rwari urugendo akoze inshuro nyinshi, bityo ntibyari guhangayikisha cyane umuryango we kuko yari inzobere muri ako kazi. Bimwe bavuga ko nta wumenya umusi we, uyu musore iyo amenya ko nta yandi mahirwe yo kuvugisha umuryango we yongera kugira, wenda yari kuvugana na bo ibindi birambuye.

Ku munsi w’ejo ku wa 2 abagize umuryango wa Yared bahuriye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege giherereye muri Mombasa baba abaturutse muri Ethiopia n’ababa muri Kenya aho bagombaga kujya mu isengesho ryo gusabira Yared umuhungu wabo na n’ubu batazi umubiri we aho uherereye mu rwego ro kumukorera icyagereranyijwe n’ikiriyo, ibirori byabereye Nyali n’ubwo se umubyara atabashije kwifatanya nabo yari ari kubikurikiranira aho ari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND