RFL
Kigali

KIGALI: Gentil Misigaro yerekanye umukunzi we mu gitaramo cy’ubudasa yakoze yimara urukumbuzi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2019 3:27
1


Har’imbaraga koko !Umuramyi uri mu bakomeye Gentil Misigaro wari umaze imyaka 15 aba muri Canada, yakoreye mu Rwanda igitaramo gikomeye cyiswe ‘Har’imbaraga Tour Rwanda’ yerekaniyemo umukunzi we [Mugiraneza Rhoda]. Yavuze ko mu gihe amaze mu muziki yarotaga kuririmbira ku mugabane wa Afurika, by’akarusho ku ivuko mu Rwanda.



Mu mitima y'abaramya hari mu rusengero babundikiwe n'Imana. Iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 2.

Ni igitaramo cyururukije imitima ya benshi bahimbaje Imana mu mashyi no mudiho kuva igitaramo gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma uvugijwe. Abitabiriye baheshejwe umugisha n’abahanzi ndetse n’amatsinda atandukanye nka Shining Stars y’i Masoro, Alarm Ministries, Bosco Nshuti, Aime Uwimana, Evens Jelly, Adrien Misigaro na nyir’igitaramo Gentil Misigaro wakubutse muri Canada.

Gentil Misigaro yaririmbye yimara urukumbuzi yari afitiye Afurika :

Ni umunyamuziki koko yaririmbye anayobora mu buryo bw'amajwi n'ibimenyetso bisigiriza uburyohe bw'indirimbo. Gentil Misigaro yaririmbye muri iki gitaramo mu bice bitatu. Yabanje kuririmbana na Shekinah Worship Masoro nyuma aririmbana na Evans akurikizaho Adrien Misigaro, asoza uko.

Gentil Misigaro yagarageje ko ari umunyamuziki ukomeye.

Bwa mbera akigera ku ruhimbi Gentil Mis yabanje kubaza abitabiriye ‘abaje kubyina’, abaje guhimbaza Imana’ n’abanyotewe no kuramya Imana. Yashimye abamubanjirije abasabira umugisha ku Mana. Yashimangiye ko ari umwanya mwiza wo kuramya Imana yaremye Isi n’Ijuru, ubundi aranzika mu bihangano bishya.

Mbere yo kuririmba indirimbo ‘Umbereye Maso’ ikunzwe cyane, yabanje kuvuga ko ‘nta bwoba agira’ asaba abitabiriye bose kubwirana ko Gentil Misigaro nta bwoba agira. Benshi batangiye kujujura bibaza icyo uyu muhanzi ashaka kuvuga ahita aririmba iyi ndirimbo yaririmbye afatwa amashusho n'amafoto ya benshi banyuzwe n'ibihangano by'uyu musore witegura kurushinga.

Yaririmbye yimara urukumbuzi yari afitiye Afurika.

Muri iki gitaramo yaririmbanye na Mushiki we, Gentille. Yavuze ko Imana yahaye umugisha umuryango akomokamo kuko bose ari abaramyi kuva ku muto kugera ku mukuru. We na mushiki we baririmbanye indirimbo zitandukanye bagiye bakorana, ibintu byanyuraga benshi.

Yaririmbye indirimbo ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’, Biratungana’, Har’imbaraga’ yitiriye ibitaramo bizengurika imigabane n’izindi yafatanyijemo n’umuvandimwe we, Adrien Misigaro. Gentil Mis yatambiye Imana biratinda, acuranga gitari akoreshe amenyo, arasimbuka n’ibindi byinshi byasize urwibutso mu bitabiriye iki gitaramo.

Gentil yerekanye umukunzi we Rhoda anatumira abitabiriye igitaramo mu bukwe bwe.

Hagati mu gitaramo Gentil Misigaro yerekanye umukunzi we Mugiraneza Rhoda anatumira abari mu gitaramo bose kuzataha ubukwe bwabo. Bahagaze imbere y'abari mu gitaramo baha ikaze buri wese mu bukwe bwabo buzaba ku wa Gatandatu w'iki cyumweru turimo tariki 16/3/2019. Gusezerana imbere y'Imana bizabera muri New Life Bible church Kicukiro.

Gentil Misigaro yabwiye INYARWANDA ko Imana yakoze imirimo ikomeye mu gitaramo cye ku buryo ibyabaye byarenze uko yabitekerezaga.Yagize ati “Byarenze uko nabitekerezaga kuko hari hashize igihe kinini. Ibihangano byanjye najyaga mbona abantu babikunda kuri ‘social media’ ubu nasanze abantu bazi indirimbo zanjye hafi ya zose.” Yavuze ko kwita igitaramo ‘Har’imbaraga’ ari uko iri jambo rikubiyemo buri ndirimbo yose yashyize kuri alubumu yise ‘Buri munsi’.

Adrien na Gentil ni abavandimwe bacuditse n'umuziki.

Adrien Misigaro wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye:

Adrien Misigaro yakurikiranye iki gitaramo guhera Gentil ageze ku ruhimbi agasimburwa na Aime Uwimana. Yari yicaye hafi n’uruhimbi yitegereza byinshi.Yanyuzagamo agafatanya n’abaririmba agaha Imana icyubahiro. Ni umusore w’umuhanga akaba umuramyi ukomeye. Yageze ku ruhimbi aririmba indirimbo ‘Umuntu usanzwe’ , ‘Ntuhinduka’, ‘Nzagerayo’, ‘Umbereye Maso’ n’izindi.

Yaziririmbye afashwa byihariye n’abitabiriye igitaramo.Yakoraga uko ashoboye bimwe mu bice by’izi ndirimbo bakabisubiramo. Yiteye hejuru, arabyina, ibyuya biba byinshi agaragaza ko ari umunyamuziki ukomeye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uhereye iburyo; Phanny Wibabara Umukozi muri MTN Rwanda, ukirikiraho ni Israel Mbonyi.

UKO IGITARAMO CYAGENZE :

Saa cyenda z'amanywa, imyiteguro y'igitaramo yari yashyizweho akadomo. Ibyuma,  abashinzwe kwerekana aho kwicara,  buri wese yari mu mwanya we.  Ubwitabire bwiyongeraga uko amasaha yicumaga. Abasirimu bisize binogereje, abambariye kuramya n'abandi bajyanishije bisunze Intego y'iki gitaramo.

Umurishyo wa mbere w'iki gitaramo wavugijwe na Shining Star y'Imasoro. Abasore n'inkumi bari bambariye gutambira Imana bigaragaje binogera benshi. Abasore bari bambaye imyenda isa n'iy'abakobwa bari bambaye. Babyinnye zimwe mu ndirimbo zifashishwa mu murimo w'Imana harimo n'iz'umuhanzi Israel Mbonyi ndetse n'iz'abandi baramyi.

Bakurikiwe na Alarm Ministries abaramyi bakomeye bajyanisha kuririmba no kubyinira Imana. Alarm y'abaririmbyi barenga 30 yavuze ko ‘ntawe baje gushyigikira ahubwo ko baje gutera iteka umukozi w'Imana wateguye iki gitaramo’.

Alarm Ministries ifite abasore n'inkumi, ndetse n'abarushinze bavuga mu ijwi rirenga baramya Imana.  Mu gihe kitageze no ku mitona itanu bari bahagarukije abitabiriye igitaramo. Bafite indirimbo zacengeye benshi bitabiriye ibitaramo bakoze n'abandi babumvise binyuze ku byuma by'ikoranabuhanga bitandukanye.

Iri tsinda ryakoresheje imbaraga nyinshi. Baririmbaga amajwi akirangira ari nako bahuza n'abitabiriye igitaramo bakomaga amashyi bavuza akaruru k'amashimwe. Bavuye ku ruhimbi bakomerwa amashyi y'urufaya.

Nshuti Bosco ni we wari utahiwe. Yageze ku ruhimbi yicurangira akoresheje gitari. Yari kumwe n'abakobwa batatu n'abahungu babiri bamufashije guhuza amajwi. Bosco Nshuti yagaragaje ko akwiye guhangwa amaso mu kibuga cy'abaramyi. Yabishimangiriye mu ndirimbo "Ibyo ntuze" "yaririmbye mu ijwi ryo hejuru binyura benshi.


Shekinah Worship Masoro yari iyobowe na Arsene Tuyi yishimiwe bikomeye. Baririmbye indirimbo ziri mu ririmi rw'Igiswahili,  izo mu Kinyarwanda n'izindi.  Abasore bane barimo na Arsene Tuyi bari bakenyeye imyitero.

Shekinah yaririmbye ifatwa amafoto n'amashusho y'abanyuzwe n'imbyino zabo. Baririmbye babwiriza basaba abitabiriye igitaramo gushyira ibiganza mu kirere bagaha Imana icyubahiro. Basabye abitabiriye kwegerana n'Imana,  kwereka Imana imiryango yabo n'ibindi byari ku mutima yabo.

Bati "Ni we tangiriro n'iherezo. Ni wowe duhimbaza, biva ku mutima. Himbazwa Yesu. Tuguhaye icyubahiro twese." Mbere y’uko agera ku ruhimbi ; Gentil Misigaro yavuze ko Aime Uwimana aca bugufi kandi ko ari umugabo washikamye mu mirimo w’Imana. Yongeraho ko no muri Canada bamukunda by’ikirenga.

Aime Uwimana ageze ku ruhimbi yahereye ku ndirimbo "Yesu ni we mwami ' yaririmbye afashwa n'itsinda ry'inkumi ebyeri n'abasore batatu. Yaririmbye "Urakwiye gushimwa" yacengeye benshi. Yashimangiye ubuhanga bwe, aririmba anoza imiririmbire, akoresha ingufu nyinshi mu kuririmba no gutambira Imana. Yanyuzagamo akanaceza.

Evan Jarrell waturutse ku mugabane wa Amerika mbere y’uko agera ku ruhimbi Gentil Misigaro yavuze ko ari umukozi w’Imana uhambaye. Avuga ko asanzwe asengera mu rusengero rwakira abagera ku bihumbi bitandatu. Evan ageze ku ruhimbi yashimye bikomeye Gentil Mis wamufashije akagera ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko Gentil Mis ari inshuti ye kuva kera kandi ko ari umuntu wicisha bugufi.  Yongeyeho ko mu gihe yamaranye na Gentil yamwigiyeho byinshi byanatumye ahimba indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.


Gentil Mis yerekanye umukunzi we.

Apostle Joshua Masasu mu gitaramo cya Gentil Misigaro.

Adrien Misigaro umunyamuziki Imana yahagurikije.

Ni abavandimwe koko!.

Abitabiriye igitaramo batashye banyuzwe.

Miss Umunyana Shanitah yari muri iki gitaramo.


Uhereye ibumoso ni King James hagati ni Patient Bizimana hanyuma uri iburyo ni Prosper Nkomezi


Serge Iyamuremye yari muri iki gitaramo.

Uncle Austin yitabiriye iki gitaramo

Kavutse Olivier wa B4A.

Itsinda ryafashije Gentil Misigaro ku ruhimbi.

Inkweto zari zambawe na Adrien Misigaro.

Evan wo muri Canada yanyuze benshi.

Gentil yaririmbanye na Mushiki we Gentille zimwe mu ndirimbo bakoranye.

Alex Muyoboke ntiyatanzwe, yari kumwe n'umuhungu we

Wari umwanya wo gusabana n'Imana.

Aime Uwimana (Bishop w'abahanzi).

Yashimangiye ubuhanga bwe mu miririmbire.

Gentille Mushiki wa Gentil Misigaro.

GENTIL MISIGARO YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO HARI IMBARAGA


GENTIL MISIGARO YEREKANYE UMUKUNZI WE MU GITARAMO:

SE WA GENTIL MISIGARO YARIRIMBYE ANAVUGA AMAGAMBO AKOMEYE


ADRIEN MISIGARO YARIRIMBYE INDIRIMBO ZAKOZE BENSHI KU MITIMA


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric- Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NKULUNZIZA ISAAC 10 months ago
    congratulations let him put more efforts to worship lord





Inyarwanda BACKGROUND