RFL
Kigali

Ibintu 5 byihariye wakorera umugore kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abagore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/03/2019 20:16
1


Kuri buri muntu wese, hari umugore umuri inyuma cyangwa imbere, umuhora mu ntekerezo, umugira inama, umutera imbaraga cyangwa umufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Uwo mugore yaba umubyeyi wawe, ukurerera cyangwa uwakureze, umuvandimwe wawe wawe, inshuti yawe cyangwa umuturanyi wawe ndetse yaba undi wese ufite ibyo wigiraho. Uyu ni umunsi mpuzamahanga w’umugore, ni amahirwe yawe niba uri umugabo cyangwa umusore ngo wereke uwo mugore ko umwitayeho byisumbuyeho. Utegereje iki? Ese urabura iki?

Ntabwo ari ibintu bigoye gutuma umugore yumva ko ari uwihariye, afite agaciro. Ni utuntu duto rwose bishimira kuko dutuma bamenya ko bitaweho byuzuye. Kuba uyu munsi ari umunsi w’umugore, ndetse akitabwaho kuri uyu munsi nyine, yumva icyubahiro yambitswe no muri sosiyete. Kandi ntibigusaba guhendwa cyane kuko nta n’ibihenze birimo byose wakora byamunezeza igihe cyose umutunguye kuko abagore n’abakobwa bakunda surprise cyane bipfa kuba ari ibyiza.

Uwo mugore turi kuvuga si ngombwa ko aba ari uwo mukundana gusa nk’uko twabivuze haruguru. Niba ushaka kwishimira kubaho kwe mu buzima bwawe rero,  hano hari ibyo wamukorera mbere y’uko uyu munsi urangira:

1.Mutungure umutekere

Bikunze kugragara ko abagore bahora muri rwinshi, kaba akazi ko mu biro cyangwa ubushabitsi ndetse banagera mu rugo bagakora akazi ko mu rugo, kwita ku bana, amasuku, guteka n’ibindi byinshi. Mutungure uyu munsi umutekere, umutegurire ibiryo akunda araza kunyurwa cyane.

2.Mubwire ibikurimo

Birashoboka ko ajya yambara neza, ari mwisa, akora byiza ntubimubwire, uyu munsi ntuhishe amaragamutima yawe. Mubwire ko ari mwiza, niba asa neza ntureke kubimubwira. Niba yambaye neza ubimubwire.

3.Mushimire

Ushobora kumwandikira kuri Carte Postal ukamwibutsa ko umukunda, wamuha agafoto mufitanye ukunda cyane atibukaga ko ukikabitse. Wamuha na Cadre cyangwa igishushanyo niba abikunda, bikaba akarusho abaye ari we ushushanyije mu buryo bwa gihanga, bisobanura byinshi.

4.Muhe impano

Abenshi iyo bumvise impano barahabuka cyangwa bakikanga nyamara impano si ikintu gihenze. Kuba ari umunsi w’umugore, ntibisobanuye ko ujya gufata amadeni ngo ushimishe uwo mubyeyi, umuvandimwe, inshuti cyangwa umukunzi wawe. Impano ikwiye ni ifite icyo isobanuye, n’indabo zaba impano nziza kuri uyu munsi kandi akumva ko akunzwe, yitaweho.

5.Musohokane

Gusohoka si ibintu bihenze nabyo hari ababyumva bagashya ubwoba. Kumusohokana ukamushimira, ukamwibutsa ko ari uw’agaciro cyane kuri wowe, mukajya ahantu hagaragara neza by’umwimerere, byamwereka ko umwitayeho rwose. Mushobora nokujyana guhaha, kugura imyenda cyangwa inkweto, isakoshi, umubavu, amavuta n’ibindi biri mu bushobozi bwanyu si ngombwa ngo mwijyane ku byo mudashoboye.

N’ubwo umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa u itariki 8 Werurwe buri mwaka, gushimisha umukunzi wawe, umubyeyi wawe cyangwa mushiki wawe ntibigomba gushingira ku munsi. Uko akwitangira cyangwa yakwitangiye, urukundo rutagira akagero aguhundagazaho no kukwitaho, ntibiba bikwiye kwibukwa uyu munsi gusa.

Turetse n’impano no gusohoka cyangwa ibindi twavuze muri iyi nkuru, unamuhaye umwanya mukaganira cyane kuri uyu munsi, niba wajyaga utaha utinze yaryamye cyangwa agiye kuryama uyu munsi ukabikosora mukaganira birambuye yakishima kandi cyane. Yaba ari umubyeyi, Yaba ari umuvandimwe, Yaba ari umwana, Yaba ari nyokobukwe cyangwa muramukazi ndetse yaba n’umugore wawe, n’ibyamamare byose bizwi byavutse habayeho ububabare bw’Umugore. Bikwiye kubahwa!

Mwite ku bagore n’abakobwa mwagize amahirwe yo kugira mu buzima bwanyu. UMUNSI MWIZA W’ABAGORE.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maxime5 years ago
    wowoooo!!wowe wanditse iyi nkuru imana iguhe umugisha,urumuhanga,sinjya ntanga ibitekerezo kunkuru nsoma,gusa iyi yo inkoze kumutima,ibaze kweri,iyi nkuru iruzuye neza pe,mbega inkuru nziza!!abandi muyisoma muyitangeho ibitekerezo mumbwire uburyo muyumvise,congz kbsa!!





Inyarwanda BACKGROUND