RFL
Kigali

Producer Bosco yahishuye ko amaze gukorera amakorali 200 atangaza ibyo yari ahugiyemo n'ibyo ahishiye abantu muri 2019

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/03/2019 13:00
0


Producer Jean Bosco Nsabimana nyiri Media works studio yari amaze hafi umwaka atumvikana mu mwuga yamamariyemo wo gutunganya amashusho y'indirimbo z'amakorali, gusa kuri ubu yamaze kugaruka ndetse avuga ko hari byinshi kandi byiza agiye gukora muri 2019.



Produce Bosco abitse iwe mu kabati igikombe cya Sifa Award yahawe muri 2013 na Isange Corporation nk'umuntu wari watunganyije Album nziza y'amashusho yahize izindi z'amakorali yose yo muri ADEPR. Album DVD yamuhesheje igikombe yitwa Aritamurura, ikaba ari iya korali Abakorerayesu yo muri ADEPR Rukurazo. Icyo gihe iyi album ni yo yari ifite amashusho meza cyane kurusha izindi ndirimbo zose z'amakorali yo muri ADEPR.

Producer Bosco Nsabimana wa Media works studio

Kuva icyo gihe izina rye ndetse n'irya studio ye Media works byaratumbagiye cyane, benshi baramugana. Producer Bosco watangiye ibijyanye no gutunganya amashusho y'indirimbo mu 1999, kugeza uyu munsi avuga ko amaze gukorera amakorali asaga 200. Ati: "Maze gukorera amakorali menshi cyane aregera kuri 200." Abahanzi amaze gukorera bo ni bacye cyane dore ko ari bane gusa. Twamubajije impamvu abahanzi ari bacye adusubiza ko badakunze kumugana. 

Producer Bosco ukuriye Media Works Studio ikorera mu mujyi wa Kigali imbere y'Umusigiti, yari amaze amezi arenga 9 ataba mu Rwanda. Ibi byatumye Inyarwanda.com tumubaza aho yari yaragiye n'ibyo yari ahugiyemo, adutangariza ko yari yaratembereye muri Tanzania. Yagize ati: "Ntabwo nari mpari, nari naratembereye Tanzania, hari akazi nari nagiye gukorayo. Namazeyo amezi 9, ngaruka mu mpera za 2018 mu kwezi kwa 12."


Producer Bosco yari amaze amezi 9 ataba mu Rwanda

Abajijwe na Inyarwanda.com icyo ahishiye abamugana muri uyu mwaka wa 2019 Producer Bosco yavuze ko yiteguye gukorera abanyarwanda videwo nziza cyane zijyanye n'igihe na cyane ko yamaze kugura ibikoresho bigezweho birimo n'indege zitagira abapilote (drone). Ku bakeka ko ashobora kuba ahenda cyane, yavuze ko atari ko bimeze. Yagize ati: "Ntabwo duhenda, tubanza kwita ku gihangano cy'umuntu, byongeye ko ari umurimo w'Imana tuba turimo gukora."


Producer Bosco avuga ko akora 'production' nk'akazi kamutunze ndetse akayikora nk'umurimo w'Imana


Producer Bosco yamaze kugura ibikoresho bigezweho


Producer Bosco amaze gukorera amakorali arenga 200






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND