Kigali

Bosco Nshuti yatangiye urugendo rwo gufasha umwana ubayeho nabi uri mu mashusho y'indirimbo ye 'Umutima'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2019 18:45
0


Bosco Nshuti watumbagirijwe izina n'indirimbo ye 'Ibyo ntunze', yatangiye urugendo rwo gufasha umwana ubayeho nabi uri mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Umutima' yashyize hanze ejobundi tariki 26 Gashyantare 2019.



Kuri ubu Bosco Nshuti yahagaritse ibikorwa byose, atangira urugendo rwo gufasha uyu mwana ubayeho nabi uri mu mashusho y'indirimbo ye 'Umutima'. Agaragara ajya kuvoma, ariko yagera mu nzira akisanga yataye amafaranga iwabo bari bamuhaye. Bosco Nshuti avuga ko uyu mwana batari bari baziranye, bahuye ubwo Bosco Nshuti yafataga amashusho y'indirmbo ye. Gufasha uyu mwana ni igitekerezo Bosco Nshuti yagize amaze kubiganiraho n'umujyanama we Mugabe Sam, nuko biyemeza gufasha uyu mwana ubayeho nabi kandi akiri muto.


Umwana uri mu mashusho y'indirimbo 'Umutima' agiye gukorerwa ubuvugizi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2019 Bosco Nshuti arajya mu gace yafatiyemo amashusho y'indirimbo ye 'Umutima' ashakishe aho uyu mwana aba na cyane ko mu ifatwa ry'aya mashusho batabashije kuhamenya. Bosco Nshuti araba ajyanywe no kumenya iwabo w'uyu mwana, kumenya niba yiga cyangwa se atiga kugira ngo abone aho azahera amufasha anamukorera ubuvugizi.


Bosco Nshuti yiyemeje gufasha uyu mwana

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Mugabe Sam umujyanama wa Bosco Nshuti yadutangarije ko batangiye ubuvugizi bwo gufasha uyu mwana. Ati: "Njye na Bosco Nshuti twatangiye ubuvugizi bwo gufasha umwana ugaragara mu mashusho y'Indirimbo "Umutima" Bosco Nshuti aherutse gushyira hanze. Uyu mwana yagaragaye afite imibereho mibi ndetse akora imirimo y'ingufu kandi akiri muto cyane."


Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze'

Mugabe Sam avuga ko ibyo yatekereje byo gufasha uyu mwana, yasanze na Bosco Nshuti byari bimurimo kuko nawe yari yagize umutwaro wo kugira icyo amumarira. Ati: "Nahise mbaza Bosco Nshuti icyo yatekereje kuri uriya mwana uremerewe bisa neza n'ibyo aririmba. Ansubiza ambwira ko yagize umutwaro wo kugira icyo amumarira kuko byamubabaje cyane kubona umwana uhangayitse akiri muto kuriya. Gusa si byo byatumye akora iriya ndirimbo kuko yamubonye ubwo yari mu rugendo rwo gufata amashusho."


Bosco Nshuti ari gushakisha iwabo w'uyu mwana

Yunzemo ati: "Nyuma haje kubaho amakosa yo kutamenya neza mu rugo iwabo ngo anamenye byinshi kuri uyu mwana ariko agace batuyemo ko yarakabonye. Ni muri urwo rwego twemeje ko ibindi bikorwa tugomba kubihagarika tukabanza kujya muri iriya misozi gushaka uriya mwana tumenye niba yiga cyangwa atiga. Tumenye ubuzima bwe mu buryo burambuye ndetse tunamukorere ubuvugizi kugira ngo abeho neza. Ntibiza kutworohera ariko twifashishije ariya mafoto twizeye ko abaturanyi batugeza iwabo."


Bosco Nshuti mu mashusho y'indirimbo ye nshya 'Umutima'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTIMA' AGARAGARAMO UMWANA UBAYEHO NABI UGIYE GUFASHWA NA BOSCO NSHUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND