Ujya wibaza impamvu umusore ashobora kwiruka ku mukobwa, agakora cyane ngo amutsindire, akamwitaho cyane nk’umwamikazi ndetse akamusezeranye isi n’ijuru, yamara kumubona akamwitaho kwa kundi igihe gito ariko nyuma agatangira kumufata nkicyo imbwa ihaze?
Iki ni kimwe mu bintu bikunze kugaragara cyane mu
nkundo ndetse no mu ngo nyinshi, ugasanga umwe yabonaga akumva ijuru
aryicayemo, ntakinashaka kubona aho yanyuze kugeze ubwo umugore yisanze
yaraharitswe.
Biragoye kumenya impamvu nyamukuru itera ibi bintu,
ariko hagendewe ku mpamvu zitandukanye za bamwe, buri wese yabona iye muri iyi
nkuru cyangwa mu zo tuzagenda tubagezaho:
1.Kuyoborwa
n’amarangamutima afutamye
Hari ubwo umusore abona umukobwa mwiza, akamukunda
akumba ko ari ntamakemwa muri byose, niho ikibazo cya mbere kivukira. Uko bagenda
barushaho kumenyana, agatungurwa no gusanga ari umuntu nk’abandi ashobora
gukora amakosa bityo yabona undi uhaza bimwe yifuza agata uwo yahoranye
akisangira undi.
2.Ntiwigeze
umugira
Iki nicyo kintu kiba ku bakobwa akenshi ariko
ntibanabimenye. Uuri guhari ni uko, kuba umugabo cyangwa umusore agufata nk’umwamikazi,
ntibivuze ko uri umwamikazi we, kukubwira ko agukunda si ikimenyetso simusiga
cy’uko agukunda koko no kuba utekereza ko mukundana sibyo bibihamya. Rero ku bw’iyo,
ntiwigeze unamugira n’ubwo uba wumva umufite wese niyo mpamvu ashobora kugusiga
agasanga undi mugore ugatungurwa rwose.
3.Bishobora
guterwa n’umugore
Ni abagabo bangahe bakunze abagore babo uko bari kose,
bakabitaho ariko bagacibwa intege n’imwe mu myitwarire yabo, kutanyurwa,
kwishyira hejuru, kutubaha, ishyari n’ibindi bibi byinshi? Ni benshi banyuze
muri ako kaga kandi iyo bigeze aho akabona undi mugore utandukanye n’uwo kureka
uwa mbere akigira kuri uwo wundi ntibimugora rwose.
4.Kutaryoherwa
n’imibonano mpuzabitsina
Ku ngo nyinshi cyane iki ni impamvu ikomeye cyane
zisenyuka. Ku mugabo iki cyatuma afata icyemezo cyo kutazagusiga na rimwe
cyangwa kutazagumana nawe bibaho. Niba mu gihe mukorana imishyikirano
mpuzabitsina nk’abashakanye atajya anyurwa bibaho, ntuzatekereza ko azabaho
ubwo buzima igihe cyose.
5.Gutinya
inshingano
Iyo umugabo atiteguye ntaba yiteguye kandi nta n’icyo
wabikoraho kuko gufata inshingano bisaba kwitegura bihagije. Ikizakubwira umusore
cyangwa umugabo utiteguye, ni uko azabona urukundo rwanyu rutangiye gukomera
koko, agatangira kwihinda, akagenda biguru ntege bityo akaba yajya ku wundi
abona utaritegura nkawe.
6.Ntabona
ejo hazaza hanyu mwembi
Iyo bimeze gutya ntibiba bisaba ko umukobwa akora
ikosa, ahubwo umusore ubwe abo abona ejo hazaza hanyu mwembi nta hahari. Yego
akwitaho, ukabona aranakomeje ariko biba ari iby’igihe gito kugeza ubwo
azabonera undi mugore bazakomezanya ku buzima buri imbere.
7.Impinduka
Impinduka ni kimwe mu bitandukanya benshi kandi
biranumvikana. Niba umugore atangiraye kugabanya cyangwa kureka gukora bimwe mu
byo yakoraga bagitangira gukundana n’umusore cyangwa agahinduka ntabe uwo yari
we, abizi cyangwa atabizi ntabwo ari abagabo bose bazashobora kwicaza abagore babo
ngo babiganireho babikemure, ahubwo hari abazafata umwanzuro wo kubareka
burundu bakisangira abandi bakora ibyo bakennye kuri abo.
Ubundi muri kamere z’abasore n’abagabo, ntibahinduka
nta mpamvu. Sibo gusa ariko n’abagore n’abakobwa ni kimwe ni uko muri iyi nkuru
twibanze ku basore batarubaka n’abagabo. Mukobwa/Mugore, nubona umusore
mukundana, mukabana nk’umugore n’umugabo agatangira gusa n’ukwikuraho, menya ko
hari impamvu kandi wihutire kuyimenya munayishakire igisubizo, bitabaye ibyo,
azagusiga asange undi wisange mu gahinda.
TANGA IGITECYEREZO