Kigali

Kubyara ni umugisha ariko kurera neza ni inshingano Imana yishyuza ababyeyi-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2019 9:09
1


Imigani 22: 6 Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo. Imigani 13:24 Udahana umwana we ntaba amukunze, nyamara ukunda umwana we aramucyaha. Imigani 29: 17 Hana umwana wawe azakuruhura, ndetse azanezeza umutima wawe.



Kubyara ni umugisha Imana iha abantu ( Zaburi 127:3) , ariko kurera neza ni inshingano z’umubyeyi, ndetse iyo abikoze nabi Imana irabimubaza, akenshi uzasanga iyo umwana afite uburere bubi bavuga ngo ntagira aho avuka, mu by’ukuri si uko aba adafite abo akomokaho, ahubwo baba bashatse kuvuga ko ibyo akora atari ibyo mu bantu 'bafite umuco'.

Muri iyi nyigisho turifashisha imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya Yera, ivuga ku nshingano z’ababyeyi, turebe muri rusange icyo Ijambo ry’Imana ryagiye rivuga ku burere ababyeyi baha abana babo, ubwiza cyangwa se bubi n’ingaruka byaba byaragize.

Ijambo twahereyeho ryavuze ngo (Mubyeyi) menyereza umwana inzira akwiye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo, iyi nzira Bibiliya ivuga ntabwo ari inzira ishingiye ku myemerere y’amadini gusa, ahubwo nk’umubyeyi (Umurezi), Imana imusaba ko agomba kubera maso umwana akamurinda kunyura mu nzira mbi, ahubwo we (umubyeyi) kuko utekerezwa nk’uciye akenge, ukwiye kumurinda kuko ibibi bimuri imbere we aba abasha kubibona kuko yabiciyemo. 

Rimwe na rimwe ababyeyi bihunza inshingano zo gutoza abana babo bavuga ko nta bwenge abana baba bafite, ariko ibi ni ukwibeshya kuko abana bagira ubwenge bwinshi ndetse banagira ubushobozi bwo gufata vuba ibintu byinshi ahanini kurusha n’abantu bakuru. Bityo rero iyo utamutoje nk’umubyeyi abantu (bagenzi be, cyangwa abashaka kumurumbya baramutoza).

Gutanga uburere ntabwo bishingira ku mikoro gusa nk’uko bamwe bajya babyibeshyaho, ahubwo bituruka ku gusobanukirwa ko ari inshingano zawe nk’umubyeyi, Hari ababyeyi benshi uzasanga barekera abana babo Television, Films, Cartoons umwana akarerwa nabyo, ugasanga akuyemo imico n’ingeso utazi, abandi bakabarekera abakozi babo ugasanga umubyeyi ntameya uko umwana abayeho kandi bakabyita iterambere,Iterambere rigira ibyiza n’ibyiza niyo mpamvu dufite inshingano zo kuyungurura tugasigarana ibidufitiye umumaro.

Turetse n’abana bato Hari n’aho usanga ababyeyi barekera uburenganzira abana babo bakibyiruka, ugasanga umwana arabyuka saa Sita z’amanywa yaka ibiryo atazi n’uko byatetswe, Umwana agakura atazi imirimo y’ibanze ( atanazi no kwimesera inyenda y’imbere ! ) Ese uyu mwana udatoza hakiri kare harya nagera mu rugo rwe azabaho ate? Ese uwo mwana w’umukobwa wareze atazi no gukoropa mu nzu, atazi koza isahani ? atazi no kwisazira Iwe azabaho ate ?

Burya umwana apfa mu iterura, yaba umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa hari byinshi bakwiye kwigishwa kuva bakiri ibitamba mbuga kugeza bubatse urugo ( Umubyeyi ahora afite inshingano zo kubaba hafi) Iyo bigeze ku banyamadini ho hari ubwo bibeshya ko kuba abana babo bazindukira mu nsengero ari bwo burere buhagije, Oya utabaye maso nabyo byaba ubuzererezi cyangwa ukibeshya ko baba bagiye gusenga ariko kuko wabaye terera iyo ugasanga barararutse.

Bibiliya ivuga inkuru z’umugabo wari umutambyi akaba yari umucamanza mu b’Israyeli yitwaga Eli (1 Samuel 2: 12-17, 27-35) Abana be Hofuni na Fenihasi bakuriye mu mirimo y’ubutambyi bareba uko ababyeyi babo bakorera Imana, n’uburyo ise akora umurimo w’ubucamanza, ariko Ijambo ry’Imana rigaragaza ko se atigeze abatoza uburere bwiza, kuko ngo n’ubwo bakuze bazi iby’ubutambyi ndetse bakanaba abatambyi, ntibigeze bubaha Imana ahubwo barayimenyereye bibatera kuyisuzugura no gutesha agaciro ibitambo yari yarategetse, ndetse bakuranye ingeso mbi zirimo n’ubusambanyi, ibi ngo byarakaje Imana maze mu bice 27-35, Imana ishinja Eli kudacyaha abahungu be, akabubaha kuruta uko yubashye Imana. Ibi byatumye bazanira umuryango wabo gucyenyuka n’ibindi byago.

Umugabo witwa Abulahamu mu gitabo cy’ itangiriro 18:19 Imana yamwatuyeho umugisha ndetse irangije iravuga ngo icyatumye imumenya ni ukugirango azategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho gukomeza mu nzira y’Uwiteka bakora ibyo gukiranuka, baca imanza zitabera kugirango Uwiteka amuzanire ibyo yamuvuzeho. N’Ubwo twibanze cyane ku buzima busanzwe nta wabura kwibutsa na none ababyeyi ko Imiryango yacu igomba kuba imiryango yuba Uwiteka, kuko Urugo rudafite Uwiteka ruba ruri kure y’umunezero, amahoro n’ubugingo buhoraho.

Mu gusoza tugaruke ku murongo twasomye, aho ijambo ry’Imana rivuga ngo Udahana umwana we ntaba amukunze, nyamara ukunda umwana we aramucyaha_ Imigani 13:24, ntabwo wavuga ko ukunze umwana wawe kandi uburere umuha burimo kumujyana mu rwobo atazikuramo;

-Tutarera umwana neza bimugira icyigenge maze agatera ishavua abyeyi

-Kutarera umwana neza Bitesha agaciro umuryango icyubahiro cy’umuryango kigashira

-Kutarera umwana neza bimwicira amahirwe ye y’ahazaza

-Kudacyaha umwana bituma aba intakoreka iyo akuze

-Kudatoza abana inzira nziza bishobora kubarimbura kandi wari kubarokora

-Kudatoza umwana inzira nziza ni ukudaha agaciro inshingano Imana yaduhaye

Birashoboka ko wagerageza kurera neza umwana ariko akakunanira, nawe mubyeyi twakubwira ngo nta kinanira Imana mu gihe cyashyizweho, nticike integer kandi ntuzacogore gusengera abana bawe ahari Uwo wakunaniye nawe Imana yamuhindura. 

Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MULISA5 years ago
    Ibi nukuri pe,be blessed





Inyarwanda BACKGROUND