RFL
Kigali

Umugore yapfuye nyuma yo kwimwa VISA yo kujya muri Amerika

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/02/2019 18:25
2


Hatangajwe urupfu rw'umugore w’imyaka 38 wimwe Visa yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza gupfa bikekwa ko yaba yiyahuye kubera agahinda.



Nk’uko New Vision dukesha iyi nkuru yabitangaje, uwo mugore yitwa Teopista Okudia atuye muri Mutungo i Kampala. Yari amaze iminsi ari gushaka ibyangombwa byo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urugendo ruvunanye cyane maze birangira abuze Visa.

Abenshi bemeza ko gushaka Visa bishobora gushengura umuntu umutima cyane cyane iyo azi neza ko ibisabwa byose abyujuje kandi yabishyikirije ababishinzwe nyamara ntahabwe uruhushya rwa nyuma, Visa.

Abakora kuri Ambasade ya Amerika iherereye ahitwa Sambya bahamya ko uyu mugore koko yimwe Visa. Phil Dimon, Umuvugizi wayo yagize ati “Ni byo koko Visa y’uwo mugore yangiwe muri ambasade ya Amerika ikorera I Kampala kuwa Gatatu, tariki 30 Mutarama, 2019. Twihanganishije cyane inshuti n’umuryango wa nyakwigendera.”

Umujyi wari inzozi za nyakwigendera Teopista yifuzaga kujyamo

Inzego za Leta ziyemeje gutangira gukora iperereza ryimbitse hifashishijwe inzego z’umutekano zirimo Polisi y’igihugu cya Uganda ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu rwa Teopista. Aruhukire mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mena5 years ago
    Hahh kujya gukoropa muri amerika ubwo koko hari uwabyiyahurira?abantu bagomba kumenya ubuzima bubi bubayo bakareka guha amatwi ibyo abazungu bababeshya cg se bene wabk bajyayo. Ukuri ni uko muri Afrika ariho abantu amamiliyoni babayeho neza,hanze rwose nta buzima abenshi barakoropa bagakorera ayo kurya gusa nta kwizigama ntako,ntiwapfa kugira inzu yawe.
  • Peter5 years ago
    Imana imwakire mubayo.





Inyarwanda BACKGROUND