Akenshi usanga mu Rwanda amakipe akunze kuvuga ko batabona amarushanwa ahagije yatuma abakinnyi bahora ku rwego rwiza ndetse ko batabona uko bakoresha abakinnyi baba bafite kuko shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bidahagije.
Mu myaka nk’itatu
ishize, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye rigira
ubufatanye na bimwe mu bigo n’inzego z’igihugu bityo bagashyiraho amarushanwa
afite insanganya matsiko zitandukanye.
Kuri ubu
rero hariho igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019, irushanwa riri guhuza
amakipe ane yasoje mu muri iyi myanya muri shampiyona 2017-2018.
AS Kigali ubwo yahuraga na APR FC mu mukino ufungura irushanwa
Ayo makipe
arimo; APR FC ifite igikombe cya shampiyona, AS Kigali yasoje ku mwanya wa
kabiri, Rayon Sports yacyuye umwanya wa gatatu ndetse na Etincelles FC
yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kane.
Nyuma yo
kuba aya makipe yose yarasoje imikino ibanza ya shampiyona 2018-2019, kuri ubu
bamaze gukina imikino ibiri mu irushanwa ry’Intwari 2019.
Iyo urebye
uburyo amakipe yari ahagaze mu mikino ibanza ya shampiyona ndetse ukaba
wanareba uko ahagaze muri iri rushanwa ry’Intwari 2019, ubona ko harimo
itandukaniro rinini kuko usanga ikipe nka AS Kigali itaratangiye shampiyona
ihagaze neza ariyo iri hejuru mu mikinire ugereranyije n’amakipe arimo APR FC
kuri ubu inayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Ishimwe Kevin umukinnyi uri gufasha cyane ikipe ya AS KIgali
Nk’uko na
Masud Djuma umutoza wa AS Kigali abivuga, AS Kigali yatangiye nabi muri
shampiyona 2018-2019. Gusa kuri ubu bakaba bagenda bagaruka uko iminsi yicuma.
Itangira
nabi rya AS Kigali ryari rifite impamvu zirenze imwe kuko iyi niyo kipe
itaragize igihe gihagije cyo kwitegura shampiyona (Pre-Season Preparations)
ibintu byatewe nuko yagize ibibazo mu buyobozi bwayo bigatuma inatinda kubona
umutoza mukuru ubwo bari bamaze gutandukana na Eric Nshimiyimana.
SSentongo Farouk Ruhinda Saifi undi mukinnyi mushya muri AS Kigali
AS Kigali
imwe mu makipe afite umubare munini w’abakinnyi bashya yaje gutangira nabi
shampiyona ariko igenda izanzahuka uko imikino ibanza yari itangiye kuzamuka
igana ku munsi wa 15 kuko baheruka gutsindwa ubwo bakinaga na APR FC ibitego
3-0 tariki 23 Ukuboza 2018.
AS Kigali
ihagaze neza mu mikino y’Intwari 2019 iragaragaza ibimenyetso ko mu gihe
imikino yo kwishyura muri shampiyona izaba ikomeje bizayibera inzira nziza yo
kugora amakipe azaba ashaka amanota atatu.
Imikino y'Intwari 2019 iri gutuma AS Kigali irushaho kumenyerana mu kibuga
Ingingo
zigaragaza ko irushanwa ry’Intwari 2019 ryafashije AS Kigali:
1.Masud Djuma amaze kumenya
ubushobozi bw’abakinnyi.
Akenshi iyo
umutoza ari mushya mu ikipe, usanga bikunze kugorana ko amenya abakinnyi shingiro
(Equipe de Base) bitewe nuko ahanini usanga abakinnyi aba asanze aba atabazi neza
ngo amenye uko bari bahagaze mu gihe atarahari.
Ibi byabanje
kugonga Masud Djuma mu minsi ye ya mbere muri AS Kigali bituma anatakaza
amanota atari macye muri shampiyona bitewe no kwiga abakinnyi yari asanze mu
ikipe barimo abashya n’abari basanzwemo.
Kuri ubu
nyuma yaho shampiyona yari isize bahagaze neza, AS Kigali bakomerejeho umurongo
bari bafite binatuma ku ikubitiro ry’imikino y’Intwari 2019 bihimura kuri APR
FC bayitsinda igitego 1-0, umukino watumye APR FC iri mu mibare ikomeye yo kuha
yatwara igikombe.
Ubwo AS
Kigali yari imaze kunganya na Rayon Sports 0-0 ku munsi wa kabiri w’imikino y’irushanwa
ry’Intwari 2019, Masud Djuma yavuze ko yemera ko ikipe ye yatangiye nabi ariko
igenda izamuka umunsi ku munsi.
“Twatangiye
nabi. Ariko uko iminsi igenda AS Kigali igenda izamuka. Duheruka gutsindwa ubwo
twakinaga na APR FC muri shampiyona, kuva icyo gihe ntabwo turatsindwa. Ubu
urabona n’abakinnyi bararwara ukazana undi utifuzaga gushyiramo kubera ko wenda
urwego rwe rutarazamuka kubera undi ariko ukwirwanaho ntutsindwe”. Masud Djuma
2.Abakinnyi bashya muri AS Kigali
babonye umwanya banitwara neza.
AS Kigali irimo
abakinnyi bashya batangiranye shampiyona ariko ikaba inarimo abaje nyuma y’imikino
ibanza barimo; Twizerimana Martin Fabrice na Nova Bayama.
Aba bakinnyi
bahawe umwanya ubwo AS Kigali yakinaga na Rayon Sports biranabahira bitwara
neza bigendanye n’inshingano bari bahawe n’umutoza.
Abandi bakinnyi bashya muri AS Kigali babashije kwigaragaza muri iri rushanwa barimo; Niyomugabo Claude umukinnyi ukina inyuma ibumoso muri AS Kigali akaba umwe mu bakinnyi bahagaze muri iyi kipe n’irushanwa muri rusange.
Niyimugabo Cluade umukinnyi uhagaze neza inyuma ahagana ibumoso
Ssentongo Farouk
Ruhinda Saifi, Nshimiyimana Ibrahim, Ntate Djumaine na Harerimana Rachid Leon
ni abandi bakinnyi umuntu yavuga ko iyi mikino y’igikombe cy’Intwari 2019
yabafashije kwigaragaza.
3.Ntamuhanga Thumaine Titty niwe
ukwiye kuba kapiteni wa AS Kigali
Ntamuhanga
Thumaine Titty ni umwe mu bakinnyi beta banafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru
w’u Rwanda bitewe nuko nyuma yo kuva muri APR FC yageze muri AS Kigali akaguma
ku rwego rwiza ndetse ubu akaba ari umwe mu bakinnyi beta bakina hagati mu
kibuga batabara abugarira (Holding Midfielder) bahagaze neza muri shampiyona
yose muri rusange ndetse anafite amahirwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Amakipe nka APR FC na Rayon Sports azi ubukana bwa Ntamuhanga Thumaine Titty
Ntamuhanga
wagaragaje ko agifite umupira ku kirenge mu buryo bwizewe, yongeye kubigaragaza
mu mukino ikipe ya AS Kigali yanganyagamo na Rayon Sports (0-0). Kuba Ntamuhanga
Thumaine Titty, Ntate Djumaine na Nsabimana Eric Zidane ndetse na Farouk
Ruhinda Saifi bamaze kugira ubufatanye
butanga umusaruro hagati mu kibuga, byatumye abakurikira ikipe ya AS Kigali
batabona icyuho cya Ally Niyonzima.
TANGA IGITECYEREZO