RFL
Kigali

Umuforomo yagejejwe mu rukiko ashinjwa gutera inda umurwayi wari umaze imyaka 14 muri koma

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/01/2019 15:44
1


Nathan Sunderland umuforomo wari usanzwe akora mu bitaro byitwa Hacienda Heath Center i Phoenix aho umurwayi umaze imyaka 14 ateguka muri koma aherutse kwibarukira ni we watahuwe ko ashobora kuba yarateye inda uyu murwayi.



Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ni bwo hamenyekanye inkuru yatangaje benshi y’umurwayi umaze imyaka 14 muri koma atavuga ateguka, adakoma wabyaye wibarutse umwana. Inzego z’umutekano zatangaje ko iki iri ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina uyu murwayi yakorewe kuko atashoboraa guhakanira uwamusambanyije.

Ibi byatumye hatangira iperereza ryimbitse baba abaganga n’abandi bakozi bose bafite aho bahuriye n’uyu murwayi batangira gupimwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nko gupima DNA bahuza uturemangingo tw’umwana wavutse n’utw’abandi bose bashobora kuba barahuye n’uyu murwayi muri iyo myaka 14 amaze ku gisasiro muri koma.

Kuri ubu inzego z’umutekano zatangaje ko Nathan Sunderland usanzwe ari umuforomo muri ibi bitaro bizwi nka Hacienda Heath Center biri i phoenix ari we wafashe ku ngufu uyu murwayi. Ikoranabuhanga ryagaragaje ko uturemasngingo tw’uyu mugabo w’imyaka 36 wari usanzwe ari umwe mu bakurikiranaga uyu murwayi duhuye cyane n’utw’umwana uyu murwayi wari umaze imyakaa 14 muri koma.

Kuri ubu Nathan yamaze kugezwa mu rukiko, azaburana afunze ndetse yanashyizweho ikoranabuhanga rizajya rimugenzura aho agiye hose mu gihe hagikomeje iperereza. Uyu mugore w’imyaka 29 yageze muri ibi bitaro afite imyaka 15,nyuma yo gutabarwa yaguye mu mazi agiye kurohama.Hagati aho abagize umuryango w’uyu murwayi wabyaye bavuze ko uyu mwana yabyaye ameze neza ndetse bamwitayeho cyane.

Src: ABC CHICAGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana eridaphos5 years ago
    bandi uwomugabo yaze amabi kabiis





Inyarwanda BACKGROUND