RFL
Kigali

MTN Rwanda yashoye arenga Miliyoni 20 z'amadorali ikuba 3 umuvuduko wa interineti

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2019 19:21
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yashoye arenga Miliyoni 20 $ mu kwagura umuyoboro mugari wa interineti iwukuba gatatu mu gufasha abakiriya bayo gukurikirana amakuru agezweho igihe cyose, kunogerwa no kureba videwo, guhamagara kuri videwo n’ibindi byinshi mu Isi y’ikoranabuhanga.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019, muri Gare ya Remera mu Mujyi wa Kigali, Sosiyete y’itumanaho ya MTN yahatangirije igikorwa cyo kumenyesha abakiriya bayo ko yakubye gatatu umuvuduko wa interineti mu rwego rwo kubafasha gukurikirana amakuru agezweho igihe cyose bakoresheje interineti yihuta ya MTN.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN Rwanda, Richard Acheampong, yavuze ubu interineti ya MTN imaze kunozwa 95% ishyirwa kuri 3G. Ati “95% tumaze guhindura umuyoboro wa MTN tuwunoza kurushaho tuwushyira kuri 3G. Kwihuta kwa interineti yacu umaze kwikuba inshuro eshatu." Yunzemo ko mu gihe cy’amezi atatu bazagera ku bakiriya babo babasobanurira ibijyanye na interineti n’izindi serivisi batanga. 


Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré,

Ruhinguka Desire yabwiye itangazamakuru ko mu bihe bitambutse bakiriye ibyifuzo n’ibibazo bya benshi bavugaga ko interineti itameze neza, bituma MTN yiyemeza gushora imari mu kwagura umuyoboro wa interineti mu Rwanda, ubu bishimiye ko babashije gukuba Gatatu umuvuduko wayo.  

Yagize ati “Abakoreshaga interineti ya MTN mu gihe kinini gishize muzi ibibazo mwagiye mugira mwabitugejejeho turabyumva, kuva mu mwaka wose washize w’2018 icyo twakoze kwari ukugerageza gushyiramo amafaranga menshi gushora imari mu murongo dukoresha na interineti, icyo gikorwa cyarangiranye n’umwaka ushize.”

Yungamo ati “Nta kintu gitesha umwanya nko gutegereza ko videwo ifunguka, uyu munsi turababwira ko umurongo wacu umeze neza. Twashoyemo Miliyoni zirenze 20 z'amadorali ya Amerika mu gukora network yacu ya 3G." Yashimangiye ko ubu byoroshye kureba videwo, guhamagara, gukurikirana umupira n’ibindi byinshi wifashishije interineti yihuta ya MTN yakubwe inshuro eshatu.

Ati “Uyu munsi ushobora kureba videwo ebyiri cyangwa guhamagara kuri videwo, ukoresheje interineti ya MTN ugakurikirana umupira n’ibindi wifashishije telefone yawe ukabireba nk'aho uhibereye. Umurongo wacu wa interineti uyu munsi turawizeye, twakubye inshuro zirenga eshatu umuvuduko wa interineti."

MTN yakubye Gatatu umuvuduko wa interineti.

Mu gihe cy’amezi atatu, abakozi ba MTN bambaye imyenda yanditseho ‘Mbaza ibijyanye na interineti’ bazazenguruka mu gihe cyose basobanurira abakiriya ibijyanye n’uburyo ‘wakoresha umurongo mugari wa interineti’, ‘uko wakoresha interineti kuri telephone yawe’, ‘uko ushobora gukura ipaki ya interneti n’uburyo bwiza bwo kuyikoresha’, ‘gukoresha Facebook Felix [gukoresha Facebook ku buntu]’, ‘MTN Play [Urubuga ruriho indirimbo, imikino n’ibindi]’ n’ibindi byinshi…..

MTN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, ubu irizihiza imyaka 20 ishize ikorera mu Rwanda. Imaze kwimakaza ikoranabuhanga mu nguni zose ;  ushobora kwishyura amafaranga wifashishije uburyo buzwi nka Tap&Pay.

Uburyo bwa Mobile Money [Ukanda *182# ugakurikiza amabwiriza] bumaze kuba kimenyabose mu bijyanye no kwishyura amazi, kwishyura umuriro, kubitsa no kubikuza amafaranga, kwishyura imisoro n’ibindi byinshi bikorerwa kuri telefone.

AMAFOTO:

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN, Richard Acheampog.

Umunyarwenya Clapton Kibonke nawe yatangiye kwamamaza umuvuduko wa interineti ya MTN.

Ababyinnyi basusurukije benshi hamenyekanishwa ko MTN yakubye Gatatu umuvuduko wa interineti.

Abakiriya ba MTN basobanuriwe ibyiza by'umuyoboro mugari wa interineti banahabwa impano.

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne -INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND