RFL
Kigali

USA: Umuryango ‘Divine Network’ watangiye gufatanya na Ineza Family ya Aline Gahongayire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/01/2019 19:21
0


Umuryango Divine Network International Ministries ufite icyicaro muri Leta zunze ubumwe za Amerika, washinzwe na Habineza Jean Claude akaba ari nawe uwuyobora, wiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo bisanzwe bikorwa n’umuryango Ineza Family washinzwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire.



Tariki 12 Ukuboza 2018, Aline Gahongayire yizihije isabukuru y’amavuko yasangiye n’abana, ababyeyi n’abandi yahurije mu muryango ‘Ineza Family’ yitiriye imfura ye yatabarutse. Icyo gihe, Habineza uyobora ‘Divine Network International Ministries’ ari mu bitabiriye ibi birori byabereye Kabeza mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Habineza yavuze ko kuri uwo munsi aribwo yafashe icyemezo cyo gutera inkunga umuryango Ineza Family nyuma yo gukorwa ku mutima n’abana, ababyeyi n’abandi yabonye bakeneye ubufasha.

Ati “ Twamenye umuryango Ineza Family ufasha abana niwo watuzanye, twari twaje muri Afurika mu biterane ariko hazamo n’umurimo wo gufasha. Twabonye abana bari bakeneye kurihirwa amafaranga y’ishuri, Imana idukora ku mutima natwe dutekereza  icyo twakora cyo kubafasha buri mwaka kugeza igihe abana bagereye ku ntego bifuza,”

Akomeza avuga ko uyu muryango usanzwe wubakiye ku ntego eshatu, harimo gukora, gufasha ndetse no gusenga. Ati "dushishikariza abantu gusenga bakora ndetse bakagerekaho no gufasha. Ni umuryango ufite icyicaro muri USA muri Arizona."

Habineza na Gahongayire.

Yavuze ko uyu muryango umaze imyaka ine utangiye gukora, aho bamaze gukora ibikorwa byo gufasha, gusenga, ibiterane binini n’ibindi byinshi byubakiye ku gukora umurimo w’Imana.

Gahongayire yatubwiye ko gushinga Ineza Family byaturutse ku mubyeyi yabonanye igikombe cy’igikoma agaburira abana be. Ati “Ni umubyeyi twahuye afite agakombe karimo igikoma gicagase arimo kugiha abana, yari afite abana bane ari kugenda buri mwana ameze nk'aho arigata. Iriya shusho ntabwo iramvamo, nahise numva ntacyo maze, numva ndigaye, niyemeza gufasha.”

Umuryango Ineza Family uhuriwemo na bamwe mu bafana ba Aline Gahongayire ndetse n’abandi, bakora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, abana bakiri bato bakeneye ibikoresho by’ishuri n’ibindi byinshi bigarura icyizere cy’ubuzima kuri benshi. Muri muzika, Aline Gahongayire aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndanyuzwe’.

Habineza washinze 'Divine Network International Ministries'.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALINE GAHONGAYIRE

 

REBA HANO INDIRIMBO 'NDANYUZWE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND