Kigali

ADEPR: “Gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abo muri ADEPR ntibyemewe” Benshi bagiye guhagarikwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2019 16:42
6


Mu itorero ADEPR ni ho dusanga amakorali menshi cyane mu gihugu ndetse burya mu bahanzi bakora umuziki wa Gospel, abenshi ni abo muri ADEPR. Kuri ubu iri torero ryasubijeho itegeko riremereye rireba abahanzi, abaririmbyi ndetse n’abavugabutumwa.



Icyakora iri tegeko ry’amabwiriza ngengamyitwarire ntabwo ari rishya muri ADEPR, gusa ryari rimaze igihe ritubahirizwa, ibintu byatangiye ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana aho baciye inkoni izamba ku bahanzi n’abaririmbyi, bakabemerera gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abo mu yandi matorero. Kuri ubu iri tegeko ryongeye gukazwa nyuma y'aho Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR ariteyeho umukono tariki 16 Werurwe 2018, akaba ari yo mpamvu benshi bagiye gutengwa na ADEPR nibaramuka bataryubahirije.

Itegeko rya ADEPR riragira riti: “Ibikorwa by’ibitaramo bikorerwa mu rusengero cyangwa ahandi itorero ryateguye, ibitari ibyo ntibyemewe. Gukorana indirimbo n’ibitaramo n’abandi batari abo mu itorero rya ADEPR ntibyemewe. Ibirenze ibyo byigwa kandi bikemezwa n’inzego z’itorero zibishinzwe.” Icyakora mu iriburiro ry'iri tegeko harimo igika kivuga ngo "Na n'ubu ibibazo by'imyitwarire biracyariho, bamwe bavuga ku mugaragaro ko gahunda ya ADEPR ibuza abantu ubwisanzure, abandi bakemeza ko ishaje ikaba ikwiriye guhuzwa n'igihe tugezemo  ariko hari abandi bifuza ko yaguma uko bisanzwe."


Rev Karuranga umuvugizi mukuru wa ADEPR

Jean Claude Rudasingwa ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu, yabwiye Inyarwanda.com ko basanze ari ngombwa ko iri tegeko riguma mu mabwiriza agenga imyitwarire y’abahanzi, abaririmbyi n’abavugabutumwa bo muri ADEPR. Yavuze ko ryatowe n’Inteko Rusange y’Itorero ADEPR igizwe n’abashumba b’Uturere n’ab’Indembo.

Twamubajije niba hari ibihano bateganyiriza abazarenga kuri iri tegeko na cyane ko ryari rimaze igihe ritubahirizwa, avuga ko iri tegeko risanzweho muri ADEPR, gusa ngo kuri ubu abazarirengaho bazahanwa. Ati: “Nimubabona (abazarenga kuri iri tegeko) muzabatubwire.” Yunzemo ko abazarirengaho bazahugurwa n’urwego rushinzwe imyitwarire muri ADEPR, hakaba hari n’abazahabwa ibihano. Twamubajije ibihano bizatangwa ibyo ari byo, adutangariza ko atabivugira mu itangazamakaru.

Iri tegeko rikajijwe mu gihe mu myaka itatu ishize kugeza uyu munsi, wasangaga abahanzi n’abavugabutumwa bo muri ADEPR batumirwa hirya no hino mu gihugu mu matorero atandukanye, bakavuga ubutumwa bwiza, benshi bakabohoka abandi bakakira agakiza. Ni ibintu kandi byari bimaze kurema ubumwe n’imikoranire myiza hagati n’abahanzi bo muri ADEPR n’abo mu yandi matorero atari ADEPR.

Icyakora amakorali menshi yo muri ADEPR ntabwo yo yakoreraga ibitaramo mu yandi matorero bitewe n’amananiza aya makorali yashyirwagaho n’imidugudu abarizwamo, gusa wasangaga amakorali menshi yabaga yifuza cyane gukorera ivugabutumwa mu yandi matorero na cyane ko hari izifitemo abantu benshi bakunda indirimbo zabo.

Korali yo muri ADEPR yari imaze gukundwa cyane n’abo mu yandi matorero aho yatumirwaha henshi ni korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge/Gakinjiro. Abahanzi bo muri ADEPR bari bamaze kugera kuri Lisiti y’abatekerezwaho mbere mu gutumirwa n’abo mu yandi matorero, harimo; Bosco Nshuti, Danny Mutabazi, Stella Manishimwe, Theo Bosebabireba, Papi Clever n’abandi batandukanye.

Ese haba hari abahanzi n'abaririmbyi bo muri ADEPR iri tegeko rimaze kugiraho ingaruka?

Ntabwo ADEPR yerura ngo yemeze neza ko bamwe mu bo yagiye ihagarika yabazizaga kujya kuvuga ubutumwa bwiza mu yandi matorero, gusa hari amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko bamwe mu bahagaritswe mu gihe gishize mu byo baziraga harimo n'ibi tuvuze haruguru. Pastor Zigirinshuti Michel wahoze ashinzwe ivugabutumwa muri ADEPR, yaje guhagarikwa kuri uyu mwanya w'icyubahiro ahabwa kuyobora umudugudu wa ADEPR Giheka nyuma yo gushinjwa na ADEPR guta akazi akajya mu ivugabutumwa i Burayi. Icyakora hari amakuru avuga ko mu byo yazize harimo no kubwiriza hirya no hino mu matorero atari aya ADEPR. 

Umuhanzi Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha binyuranye birimo ubusambanyi, gusa hari n'andi makuru avuga ko mu byo yazize harimo n'ubuzererezi', ibisobanuye ko yazize kujya mu bitaramo n'ibiterane byo mu yandi matorero, byongeye akabijyamo adasabye ADEPR uruhushya ari nayo mpamvu yashinjwe ubuzererezi. Korali Shalom y'i Nyarugenge nayo byayigizeho ingaruka n'ubwo ADEPR itigeze yerura ko ari cyo iyi korali yazize. Nyuma y'igitaramo korali Shalom yakoreye muri Kigali Convention Center umwaka ushize tariki 12 z'ukwezi kwa Kanama, abayobozi b'iyi korali bose bahise bagaharikwa amezi 6 bazira 'kuririmbisha abaririmbyi bari mu igeragezwa'. 

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge

Icyakora amakuru ava imbere muri ADEPR Nyarugenge avuga ko iyi korali yazize kwishyuza mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center, hakaba n'andi makuru avuga ko yazize kwitabira ibitaramo by'abo mu yandi matorero atari ADEPR, aha umuntu akaba yavuga igitaramo aba baririmbyi bigeze gutumirwamo na Alarm Ministries cyabereye muri Kigali Serena Hotel tariki 25 Werurwe 2018, bikaza kurangira batakitabiriye nyuma yo gusomerwa na ADEPR Nyarugenge ikababuza kucyitabira. 

Nyuma y'aho ariko iyi korali yitabiriye igitaramo gikomeye yatumiwemo nanone na Alarm Ministries cyabereye muri Dove Hotel tariki 25 Ugushyingo 2018 aho baririmbiye kuri stage imwe na Ambassadors of Christ, Israel Mbonyi, Healing Worship Team, Simon Kabera. Byinshi kuri aya mahame ngengamyitwarire y'abo muri ADEPR tuzagenda tuyagarukaho mu nkuru zacu zitaha na cyane ko atareba gusa abahanzi n'abaririmbyi ahubwo harimo n'ingingo zireba abakristo bose ba ADEPR muri rusange.


Bosco Nshuti ari ku isonga mu bahanzi bo muri ADEPR batumirwaga cyane mu yandi matorero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Charz Muhamiriza6 years ago
    Nukuri noneho birakaze,amadini amwe yaravangiwe,nonese ko Yesu yavuze ngo mugende mubwirize ubutumwa bwiza mumahanga yose.Aba barashaka babeho bonyine bazabwiriza bande? Pauvre mentality. Murek dukorere Imana ndetse duha agaciro agakiZa twahawe kubuntu nibwo tuzabona ubugingo buhoraho.Ubu abaririmbyi bomuri ADPR barambabaje,twe iyo dutumiwe ahandi tugendana imbaraga zikomeye bo kumbi bagendaga banikandAgira,n'Imana ntiyamAnuka. AhaA Insengero ziraha
  • Jay6 years ago
    Ibikorerwa muri Adepr ni ivangura pe.ejo bazatora nitegeko ryo kudasura abantu badasengera ubwabo muri adpr.bashobora kuba batarasomye bibiliya ngo bayumve,igihe Yesu yavugaga ngo mugende mubwire abantu bo mu muganga yose,uhereye I yerusalemu kugenda ukageza no mumpera y'isi.
  • Kagaju6 years ago
    Mujye mureka ibitekerezo byabantu bitambuke please.
  • Kamanzi6 years ago
    Yayaya ya!!!!! Mbega ADPR ngo ubuyobe burabaroha!!!! Ubu koko bahamagariweubutumwa bakaba bakaba babuvugira hagati yabo gusa?? Jye maze gusobanukirwa agakiza nasanze ubuyobe bwambere ari ukuba umuyoboke wa ADPR.ubu ntimushobora no kurebera urugero ruto kuri Yesu Kristo uburyo yabanaga na bose atavanguye cyane ko intego ye kwari ukugera kubazimiye, MWUMVE BAYOBOZI BA ADPR MUSIGEHO KUYOBYA ABANTU.!!!! ARIKO MANA WEEEE!!!!
  • Janvier 6 years ago
    Birambabaza cyane iyo numvise agatsiko kabantu bacye babangamira itorero ryose bagashaka kwangiza umuhamagaro w'abaririmbyi.umuririmbyi yakagombye kujya kuvuga ubutumwa aho bamutumiye hose.kuko iyo avuye mumubiri ntago aherekezwa nabiwabo gusa.rimwe na rimwe aba pasteur barakabya.
  • Tuyitegereze 6 years ago
    Iryo nivangura rishingiye kudini muzambarize abanyamateko



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND