Kigali

SKOL Brewery Ltd igiye gukorana na Arsenal FC mu kwamamaza Skol Select no guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/01/2019 7:02
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mutarama 2019 ni bwo uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru rubamenyesha ko rwasinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ikaba igiye kujya yifashishwa mu kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol Select cyagiye ku isoko mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.



Amasezerano Skol ifitanye na Arsenal FC azamara igihe kingana n’icyo RDB ifitanye nayo kuri gahunda ya Visit Rwanda nayo yatangijwe mu mwaka ushize wa 2018 ndetse bimwe mu bikorwa by’ishyirwa mu bikorwa byayo biteganyijwe ko bizatangirira mu Rwanda.

Skol Select
Abayobozi b'ikipe ya Arsenal FC n'abayobozi ba Skol kuri Stade ya Emirates

Si ukwamamaza gusa bagamije ariko, ahubwo harimo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko bafatanya na Rayon Sports nk’abaterankunga ba mbere bayo, bazarushaho kwagura ibikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru aho bazanafata ikipe imwe mu Rwanda ikajya mu Bwongereza gukina na Arsenal kuri Stade yayo. Si ku Rwanda gusa kandi, aya mahirwe bazanayaha indi kipe yo muri Afurika, ibe yajya mu Bwongereza ihabwe amahugurwa mu gihe bazumvikanaho ibifashijwemo na Skol na Arsenal nk’ikipe ifite uburambe mu bijyanye n’umupira w’amaguru. 

Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery Limited Rwanda, Ivan Wulffaert ubwo yaganiraga n'abanyamakuru yagize ati “Uyu mwaka kandi, uruganda rwa Skol ruzatanga amahirwe ku bakunzi b’akadasohoka ba Arsenal yo gutsindira ibihembo birimo amatike yo kujya kureba imikino ya Arsenal kuri Stade yayo ya Emirates ndetse babe banabafasha kugura bimwe mu bikoresho byo gufana ikipe yabo ya Arsenal birimo imipira yo kwambara, imyenda ndetse na baro zo gukina.”

Skol Select
Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd Rwanda, Ivan Wulffaert

Ikindi Skol izafasha Abafana b’ikipe ya Arsenal FC ni ukujya bategura ibikorwa byo gufana ngo bakomeze kuryoherwa n’ibyiza by’ikipe bafana harimo no kureba imikino yayo byoroheje ndetse n’uburyohe budasanzwe bwa Skol Select amahitamo ya benshi kuko kuba Arsenal yaramaze gushinga ibirindiro mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yatangiwe na RDB bizatera imbaraga Skol ku bufatanye haba mu Rwanda ndetse no mu Karere k’ibiyaga bigari muri rusange.

REBA ANDI MAFOTO:

Skol Select

Uhagarariye Skol mu Karere

Skol Select

Anita Haguma ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Skol Brewery

Skol Select
Skol Select
Ikinyobwa cya Skol Select muri Stade ya Emirates

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU6 years ago
    nkunda Skol bya dange kuburyo ndi umusogogezi wumwuga . iyi nzoga yaskol select ifunze mugacupa keza pe wayinywera icyo. ariko ikaba muburyohe ikoze nka heinicken sana . nibakomeze bongere nyinshi turahabaye kunywa ibiturutse gusa muri skol



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND