Nyuma y’igihe kitari gito Itsinda Trinity Worship Center ritegura igikobwa Trinity Talent show, kigamije kuzamura impano no kwibutsa abafite impano ko igihe ari iki cyo kuzikoresha ngo zibagirire umumaro ndetse n’itorero muri rusange, kuri ubu hahembwe abahize abandi.
Trinity Worship Center baririmbye muri ibi birori
Ni mu gikorwa cyabaye tariki 23/12/2018 kibera kuri EPR Kabeza ahashimiwe abahize abandi mu mpano zinyuranye. Umubare w’abiyandikishije muri Trinity Talent show wageraga kuri 27, harimo abanyempano mu gucuranga piano, kuririmba indirimbo z’Imana, kuvuga imivugo, kuvuza ingoma ndetse n’Impano mu kubyina indirimbo zihimbaza Imana.
Abari bagize akanama nkemurampaka
Talent show yatangijwe na Trinity
Worship Center mu mu ndirimbo kuramya Imana. Trinity Talent show yari
yitabiriwe n’abantu b’ingeli zose, kandi ni igikorwa cyanejeje benshi. Itsinda
ribyina drama ‘Praise again’ ryasusurukije benshi mu kubyina indirimbo (Drama)
ndetse na Drama Team ya Trinity Worship Team na yo yabyinnye indirimbo ‘Imana
y’Imbaraga’.
Nyuma yo kwiyerekana mu mpano
zitandukanye abari bashinzwe akana nkemuramaka, bari bagizwe na Jean de Dieu,
umuraperi MD bahagariwe na Producer Camarade bavuze ko ikigambiriwe atari
ibikombe ahubwo ari ukubaremamo icyo bifuza kuzaba cyo ejo hazaza. Producer
Camarade yanemereye abiyerekanye mu mpano zo gucuranga piano, kuzabigisha
production ku buntu.
Dj Spin wanishimiye cyane icyo
gikorwa cyiza cyo kuzamura impano z’abantu (Talent Show initiative), wanashimye
cyane kandi Trinity Worship center
yagiteguye, Dj Spin yasusurukije abitabiriye iyo Talent Show mu ndirimbo
zishyushye zo guhimbaza Imana hamwe n’ababyinnyi bari kumwe nawe, bityo itorero
ryose ribona umwanya wo kubyinira Imana.
Nyuma yo kwegeranya amanota, hakurikiyeho
igikorwa cyo guha ‘Certificates abiyerekanye mu mpano bose, biza gusozwa no
gutanga imidari, ndetse n’ibikombe ku barushishije abandi, igikorwa cyayobowe n’abanyamakuru
barimo Florent Ndutiye wa TV7, Peace Nicodem wa Magic Fm ndetse n’abakuru
b’Itorero.
One Family One Vision yahize abandi mu kuririmba
One Family One Vision yahize abandi
mu kuririmba bahabwa igikombe. Abagize iri tsinda basanzwe baririmba injyana ya
Rap. Judith umwe mu bakobwa bitwaye neza mu kwerekana impano, nawe yahawe
igikombe, uwambitswe umudali ni KWIZERA Fils wavugije Drum (ingoma), naho NGABO
Emmanuel atwara igikombe mu gucuranga Piano.
Umukuru wa Trinity worship center
Peter Mugwaneza, yashimye Imana yabashoboje kugera ku ntsinzi y’iyo talent show
anashimira abitanze bose. Yashimangiye ko abatabonye ibikombe n’ababibonye bose
impano zabo ari nziza kandi ko zizagera kure. Yunzemo ko umutima n’imyitwarire
y’umunyempano nabyo bidakwiriye gusigara inyuma kuko nabyo Imana ibitangira
umugisha.
Yagize ati “Duharanire gukoresha
impano zacu mu nzu y’Imana tuzigaburirane nk’uko tubisanga muri 1petero 4:10.” Talent
show yasojwe n’isengesho ry’uhagarariye ivugabutumwa muri EPE Kanombe, ashima Imana
ku bw’icyo gikorwa, asabira abanyempano kurushaho kurabagirana mu mpano zabo.
Trinity Worship center yateguye iki
gikorwa iherutse gutwara igikombe muri Groove Awards Rwanda 2018 aho yabaye
itsinda rishya ryakoze cyane mu mwaka wa 2018. Iri tsinda rimaze gukora
indirimbo zinyuranye zirimo: Ubu ndarinzwe,
Imana y'imbaraga (yakorewe n’amashusho), Imana yo kubahwa, Nditanze, Iwacu, Yaradutoranyije
n’Isegonda baherutse gushyira hanze vuba.
Florent Ndutiye na Peace Nicodem bitabiriye iki gikorwa
Florent Ndutiye ashyikiriza igikombe One Family One Vision
Ifoto y'urwibutso y'abahawe ibihembo bose
TANGA IGITECYEREZO