Umugabane w’u Burayi wahuye n’ibiza bikomeye by’umwuzure mu mwaka wa 2024, ibi bikaba byaragaragajwe na raporo yasohowe ku bufatanye bwa Serivisi y’Impinduka z’Ibihe ya Copernicus (ECCS) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Iteganyagihe (WMO).
Muri iyo raporo, abashakashatsi bagaragaje ko 30% by’imigezi y’u Burayi yarenze ku bipimo bisanzwe, byemeza ko ari bwo bwa mbere bibaye kuva mu myaka irenga 10 ishize. Kuva muri Werurwe kugeza ku wa 12 Mata 2025, ibihugu bitandukanye byibasiwe n’imyuzure ikomeye. Muri Espagne muri Lanzarote, ku wa 12 Mata, imvura yateje ibihombo bikomeye no guhagarara kw’ibikorwa bitandukanye.
Muri Bolivia, kuva muri Werurwe, imyuzure yahitanye abantu 50, abasaga 100,000 bava mu byabo. Jakarta umurwa mu kuru wa Indonesia nayo yagizweho ingaruka, abantu 9 barapfa. Bahía Blanca muri Argentina yabuze abantu 17, 200 mu myuzure idasanzwe.
Orsk mu Burusiya, ku wa 5 Mata habaye imyuzure, muri Congo abarenga 72 baburiye ubuzima mu myuzure irimo kuba muri iyi minsi byumwihariko mu murwa mukuru Kinshasa. Mu Rwanda, imvura nyinshi yitezwe muri Mata aho ishobora guteza inkangu n’imyuzure idasanzwe.
Uburengerazuba bw’u Burayi ni bwo bwibasiwe cyane kuva mu 2024, aho ibihugu nka Espagne, u Budage, Pologne, Czechia, u Butaliyani na Bosnia na Herzegovine byaranzwe n’imvura idasanzwe, umuyaga mwinshi n’ibyangiritse bikabije.
Mu Kwakira 2024, umwuzure wibasiye intara ya Valencia muri Espagne wahitanye abantu 232, ari na ho habereye ibyago bikomeye kurusha ahandi.
Igihombo cy’ubukungu cyagereranyijwe kuri miliyari 18 z’amayero, harimo miliyari 10.7 z’amayero mu gihugu cya Espagne cyonyine nk'uko tubikesha Reuters.
Imvura yatewe n’ikirere gishyushye ku rugero rudasanzwe, aho abashakashatsi basobanuye ko ubushyuhe bw’ikirere bwongereye ubushobozi bwo kugumana imvura, bigatuma iyo iguye igwa ari nyinshi cyane. Imvura yageze ku rwego ruri hejuru kurusha uko byari bimeze mbere, bityo imyuzure iba myinshi kandi itwara ubuzima bw’abantu benshi abandi basigara ntaho gukinga umusaya bafite.
Muri rusange, abantu 335 barapfuye mu Burayi honyine mu mwaka wa 2024 kubera umwuzure, abandi barenga 410,000 bahuye n’ingaruka zawo harimo guhunga, kubura ibyabo no guhura n’ibibazo by’ubukungu n’ubuzima.
Nubwo ibihe byari bibi, raporo yagaragaje intambwe ishimishije aho 45% by’amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira yatangiye gukoreshwa, kandi ibihugu byinshi byashyizeho gahunda yo kwitegura guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Umuyobozi wa WMO, Celeste Saulo, yaburiye Isi, ati: “Buri 1% ryiyongera ku bushyuhe bw’Isi, rizana n’ingaruka zikomeye ku buzima, ubukungu n’ibidukikije.”
Ibi byerekana ko gukomeza gutinda gufata ingamba zo kugabanya
ibyuka bihumanya bishobora gutuma ibiza nk’ibi
bikomeza kwiyongera. Kuva mu myaka 20 ishize hamaze kwiyongeraho 1.2c0.Mu Kwakira 2024, umwuzure wibasiye intara ya Valencia muri
Espagne wahitanye abantu 232
Ibyuka bihumanya ikirere bisohoka mu nganda mu binyabiziga ndetse n'ibindi bikoresha Peteroli biri mu bitungwa agatoki mu guhumanya ikirere no guteza ibiza
Ingufu zisubira zigira uruhare mu kugabanya iyangirika ry'ikirere aho mu Burayi 45% by'ingufu z'amashanyarazi zikomoka ku ngufu kamere zitangiza ikirere
TANGA IGITECYEREZO