Kigali

Trump yarezwe mu rukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi kubera imisoro yashyizeho

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:15/04/2025 9:56
0


Ku wa Mbere, tariki 14 Mata 2025, itsinda ryigenga riharanira uburenganzira, Liberty Justice Center, ryatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishingiye ku misoro yashyizweho na Perezida Donald Trump ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, bavuga ko yarenze ku bubasha bwe nk’umukuru w’igihugu.



Iri tsinda rifite inkomoko muri Leta ya Illinois, ryatanze ikirego rihagarariye ibigo bitanu bito bikorera muri Amerika bikora ubucuruzi bwo gutumiza ibintu hanze, birimo abacuruzi b’inzoga n’ibikoresho by’uburezi.

Ibyo birego byibanda cyane ku misoro ya "Liberation Day" yashyizweho ku itariki ya 2 Mata 2025, kimwe n’indi misoro yahise ishyirwa ku Bushinwa. Bivugwa ko iyo misoro yangiza ubucuruzi kandi igahonyora uburenganzira bwo gushyiraho imisoro nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.

Jeffrey Schwab, umunyamategeko mukuru w’iri tsinda, yagize ati: "Nta muntu n'umwe ukwiriye guhabwa ububasha bwo gushyiraho imisoro ifite ingaruka mpuzamahanga. Uburenganzira bwo gushyiraho imisoro, harimo n’imisoro ku bicuruzwa, buri mu maboko y'inteko ya Amerika si Perezida."

Ku ruhande rwa White House, umuvugizi Harrison Fields yahakanye ibyo birego, avuga ko Perezida Trump ari "gukosora ibibazo bikomeye by’ubucuruzi bishingiye ku kunyunyuzwa kw’Abanyamerika n’ibindi bihugu nk'Ubushinwa", kandi ko igikorwa cy’iyo misoro kigamije "kurengera umuturage usanzwe n’umukozi wo ku isoko."

Nk'uko tubikesha Reuters uru ni rumwe mu rubanza ruri gufatwa nk’urushobora gusubiza ibintu ku murongo mu micungire y’ubucuruzi mpuzamahanga n’Amerika. Urundi rubanza rujyanye n’uru narwo ruri kuburanishwa muri Leta ya Florida.

Trump yategetse ko habaho umusoro wa 10% ku bicuruzwa byose byinjira muri Amerika, ndetse anashyiraho umusoro uri hejuru ku bihugu bifite inzitizi ku bicuruzwa by’Amerika. 

Nubwo nyuma yaho yaje guhagarika iyo misoro by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 90, amategeko yakoreshejwe (harimo IEEPA – International Emergency Economic Powers Act) atemera ko ayo mategeko akoreshwa mu gushyiraho imisoro, nk’uko bivugwa n’abatanze ikirego.

Icyifuzo cyatanzwe ni uko urukiko rwafata icyemezo cyihutirwa cyo guhagarika iyo misoro ndetse rugasobanura ko Perezida Trump yarenze ku bubasha bwe. Urubanza rukomeje gukurikiranwa n’impande zombi zifite byinshi zihishe inyuma, kandi rushobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, ibihe by’amatora ndetse n’imibanire y’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND