Mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho byo kwisiga byibanda ku birungo by'ubwiza bisigwa ku minwa, puderi, mascara na foundation ni ingenzi, ariko hari impungenge ku ngaruka bishobora guteza ku buzima, cyane iyo byarenze igihe cyabyo cyo gukoreshwa.
Nk'uko BBC ibigaragaza Dr. Maria Pilar Botey-Salo, umwarimu mu ishami rya Human science muri Kaminuza ya London Metropolitan University, hamwe n'umunyamakuru Nazanin Motamedi, bagaragaje ubushakashatsi ku bikoresho byo kwisiga byarengeje igihe cyo gukoreshwa, harimo eyeliner, mascara, lip glosses, na foundations, n’uburoso bukoreshwa mu kwisiga.
Abashakashatsi basanze ibyo bikoresho bikunze kugira utunyabuzima twinshi, harimo na Staphylococcus, bikaba bishobora guteza ibibazo by'ubuzima. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikoresho bimwe bishobora kwandura mikorobe bikazikwirakwiza.
Ibikoresho byarengeje igihe bikunze gukoreshwa mu bice byo mu maso, ingoyi cyangwa ku munwa, aho abantu babitizanya hatitawe ku isuku yabyo bityo bikaba byatera ibibazo by’uruhu cyangwa ku mubiri. Impungenge nyinshi zishingiye kuri mikorobe nka Staphylococcus, ishobora gutera indwara zitandukanye, harimo izo ku ruhu no mu maso.
Dr. Botey-Salo asaba abantu gukaraba intoki neza mbere yo gukoresha ibikoresho byo kwisiga, no gukurikirana isuku y'ibikoresho byose bakoresha, kwirinda kubibika hafi y'ubwiherero kuko amazi akoreshwamo ashobora gukwirakwiza udukoko igihe atarutse.
Ngo ni ngombwa ko umuntu atavanga ibikoresho bye n’abandi cyangwa akoreshe ibikoresho byarengeje igihe cyabyo. Abashakashatsi basanga ko gusukura ibikoresho nk’uburoso buri gihe ari uburyo bwiza bwo kwirinda mikorobe no gukumira ibibazo by’ubuzima.
Ibikoresho byarengeje igihe n'ibidakorerwa isuku bikunze kuba indiri y'udukoko ibi byekerekana ko ubushobozi bwo kubirinda mikorobe bwabuze, bityo bikaba bishobora kuba intandaro y'ibibazo ku ruhu cyangwa mu maso. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko icyintu cyose cyarengeje itariki ntarengwa yo gukoreshwa, kigomba gusimburwa kugirango hirindwe ibi bazo by'ubuzima.Abashakashatsi bo mu Bwongereza bafashe ibikoresho bikoreshwa mu kongera ubwiza barabisuzuma
Ibikoresho bigiye gupimwa muri Laboratoire ya London Metroplitan University
Dr. Botey-Salo yasobanuye ukuntu utunyabuzima dutera indwara twa Stayphylococcus tuboneka mu mavuta n'ibikoresho by'ubwiza
Ishusho yerekana ibinyabuzima byo mu bwoko bwa Candida Fungus byasanzwe mu birungo abantu bisiga
TANGA IGITECYEREZO