Umuhanzikazi Ayra Starr umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Africa, yatangaje ko iyo amaze gukora indirimbo aba atumva uburyohe bwayo bituma akomeza kuyikorogoshora ayongeramo ibirungo.
Ni
mu kiganiro Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye mu muziki nka Ayra Starr
yagiranye na Rolling Stone asobanura uburyo akoramo umuziki n’ibanga akoresha.
Ayra
Starr yasobanuye ko iyo akora umuziki aba atari yumva uburyohe bwawo bituma
ahindagura ibintu byinshi ariko nabwo agakomeza kumva bitaryoshye ashaka
kongeramo ibindi.
Yagize
ati “Ntabwo nkunda indirimbo zanjye nyuma yo kuzikora (Recording). Mba numva ari
mbi pe! Nanjye sinzi impamvu. Mba numva nkwiye gukomeza kuyigira nziza kurushaho
bituma izo nshyira hanze ziba ari nziza.”
Mu
mwaka wa 2019, ni bwo Don Jazz nyiri Mavin records yabonye amashusho Ayra Starr
yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga aririmba nuko Don Jazz yumvamo impano
idasanzwe atangira kumushaka atyo.
Mu
mwaka wa 2020, Don Jazz na Ayra Starr baganiriye bagera ku ngingo yo gusinyana
amasezerano nuko uyu mukobwa ukiri muto atangira kwatsa itara rye imbere y’amahanga
yose ndetse anakirwa neza cyane.
Mu
mwaka wa 2020 agisinya muri Mavin records, yahise ashyira hanze indirimbo "Away"
yamubereye itara imbere y’amahanga yose hanyuma mu mwaka wa 2021 ashyira hanze
EP ye ya mbere yajomeje kuzamura izina rye kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi
beza umugabane wa Africa ufite.
Mu mwaka wa 2020, nibwo Ayra Starr yasinye muri Mavin records
TANGA IGITECYEREZO