Bisanzwe bizwi ko umugabo ari we ugira uruhare runini mu kugena igitsina cy’umwana azabyarana n’umugore we ariko hari bamwe bihariye mu kubyara abana b’igitsina kimwe gusa (Umukobwa cyangwa umuhungu).
Ni
ibintu bisanzwe kuba umugabo yabyara abana barenze umwe kandi bose bafite
igitsina kimwe mu gihe hari abandi bagira kuvangavanga ibitsina by’abana.
Benshi
bibaza impamvu umugabo ashobora kubyara abahungu gusa cyangwa abakobwa gusa
hakanakekwa ko haba harimo n’uburwayi nyamara sibyo.
Ugiye
muri siyansi, buri mubyeyi afite ikitwa ‘chromosome’ akaba arizo zigena
igitsinda cy’umwana mu gihe baba bamaze gukora umwana. Umugore agira chromosome
ya X mu gihe umugabo agira chromosome ya Y na X.
Mu
gihe chromosome y’umugore yahuye n’iyo umugabo, niho havamo igitsina cy’umwana.
Uti bigenda bite?
Intanga
y’umugabo X igahura n’iyumugore isanzwe ari X, ubwo bizahita biba XX hanyuma
umwana ahite agira igitsina cy’umugore.
Mu
gihe intanga y’umugabo ari Y igahura na X y’umugore bikaba XY, icyo gihe umwana
azaba ari umuhungu.
Ibi
bigaragaza ko umugabo ariwe shingiro ryo kugena igitsina cy’umwana kuruta uko
bamwe mu bagabo bashinja abagore babo kutabyara abana b’ibitsina bitandukanye.
Ese
umugabo utabyara ibitsina byombi ntaba arwaye?
Oya!
Hari igihe umugabo aba afite chromosome za Y nyinshi akaba arizo ziba zifite
amahirwe yo kuba yahura n’igi ry’umugore rifite chromosome za X hanyuma
akabyara umuhungu mu buryo buhoraho.
Cyangwa
se umugabo afite chromosome nyinshi za X zahura n’izumugore, bakabyara umukobwa
cyane. Ahanini biterwa na chromosome intanga yinjiye mu igi iba ifite.
Ubushakashatsi
bwakorewe mu Bwongereza mu mwaka wa 2008, bwagaragaje ko abagabo bafite se wabyaye
abahungu benshi, nabo baba bafite amahirwe menshi yo kubyara abahungu. Na none,
abagabo bafite se wabyaye abakobwa benshi, bashobora kubyara abakobwa gusa. Ibi
byerekana ko imiryango imwe n’imwe ishobora kuba ifite amahirwe yo kubyara
igitsina kimwe gusa, bitewe n'amasano yabo.
TANGA IGITECYEREZO