RURA
Kigali

Ibyo wamenya kuri Album Davis D yakoreye mu bihugu birimo u Busuwisi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2025 18:14
0


Umuririmbyi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko ageze kure urugendo rwo gukora kuri Album ye ya Kabiri, ndetse ari kwitegura gushyira ku isoko indirimbo ya mbere yitwa ‘Je T’aime’ yakoreye mu gihugu cy’u Busuwisi.



Mu cyumweru gishize ni bwo Davis D yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Bufaransa, akomereza mu Bubiligi ndetse agera no mu Busuwisi, ari naho abarizwa muri iki gihe mu rugendo rwari rugamije kunononsora indirimbo zigize Album ye ya Kabiri. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko ataremeza izina azita iyi Album ariko ntirizatinda kumenyekana. Yavuze ko gutegura Album ya Kabiri ari igisobanuro ‘cy’uburambe mu kazi’. 

Ati “Ni nyuma y’uko nkoze igitaramo kikagenda neza [Cyo kwizihiza imyaka 10 yari ishize ndi mu muziki]. Icyo isobanuye rero ni ugushimangira izina ryanjye, no guha agaciro abafana banjye. Mbese ni Davis D w’abantu runaka, nicyo Album yanjye izaba ivuga. Ubu indirimbo ngiye gushyira hanze yitwa ‘Je T’aime’.

Davis D yavuze ko mu ikorwa ry’iyi Album, yifashishije aba Producer barimo Mamba uherutse gukora ku ndirimbo ‘Umutima’ ya Butera Knowless, Loader bakoranye indirimbo, ndetse na ‘Joni’ wo mu gihugu cy’u Busuwisi.

Ati “Joni ni Producer ukomeye hano mu Busuwisi, kuko n’indirimbo za mbere zigiye gusohoka, niwe wazinononsoye, niyo mpmavu twakoranye.”

Ku wa 30 Ugushyingo 2024, Davis D, yakoze igitaramo gikomeye yise “Shine Boy Fest” cyabereye muri Camp Kigali, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.

Abahanzi b’imena bitabiriye barimo Nasty C wo muri Afurika y’Epfo, Bull Dogg, Platini P, DJ Toxxyk, Nel Ngabo, DJ Marnaud, Bushali, Ruti Joel, na Danny Nanone. Ibi byatumye kiba igitaramo cy’amateka mu muziki nyarwanda.

Davis D yashyigikiwe n’ibigo bitandukanye, harimo Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, cyabaye nyambere mu gutera inkunga iki gitaramo.

Mu gitaramo, Davis D yaserutse yambaye nk’abamotari, ndetse azana moto ku rubyiniro, agaragaza udushya twashimishije abafana be.

Davis D yashyize hanze album ye ya mbere yise “Afro Killer”. Iyi album iriho indirimbo zakunzwe nka “Pose”. Nyuma yo gusohora iyi album, Davis D yatangiye gutegura album ye ya kabiri, ari nayo izajya ku isoko mu gihe kiri imbere. 

Indirimbo “Pose” iri kuri album “Afro Killer” ifite amashusho ari kuri YouTube. Iyi ndirimbo yerekana ubuhanga bwa Davis D mu muziki wa Afrobeat.


Davis D yatangaje ko Album ye ya Kabiri yayikoreye mu bihugu birimo u Busuwisi

 Davis D yavuze ko iyi Album ye izaba iriho indirimbo zirenga 10 yakoranyeho n’abahanzi banyuranye
Davis D avuga ko mu ba Producer bakoranye kuri Album harimo na Loader baherutse guhurira mu ndirimbo

Davis D yavuze ko ikorwa ry’iyi Album risobanuye kuticisha irungu abafana be KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA PLATINI NA DAVIS D

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND