Umusizi Rumaga Junior ari kumwe na bagenzi be babarizwa mu itsinda ry’abasizi ryitwa “Ibyanzu” batangaje ko igitaramo ngaruka kwezi bagiye kujya bakora, bagihuza n’ubukerarugendo mu rwego rwo kubyagura no kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco.
Ni icyemezo bafashe nyuma y’uko bahinduye izina ry’ibi bitaramo bakabyita ‘Ibyanzu GPS’ aho kuba ‘Siga Siga Sira’ nk’uko byatangiye byitwa.
Rumaga yabwiye InyaRwanda ko guhindura izina ry’iki gitaramo ngaruka kwezi, ari ikintu bigannye ubushishozi, ndetse ko bahisemo no kubihuza n’urugendo rwo guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco naho ‘Siga Siga Sira cyerekeye ku kindi gitekerezo tuzasobanura vuba’.
Uyu musizi yavuze ko iki gitaramo kizakomeza muri Mata 2025, ari nabwo hazatangazwa igihe kizabera. Yanavuze ko guhindura izina ry’ibi bitaramo banashingiye kuri byinshi birimo n’umurongo w’icyerekezo cy’aho bashaka kugana.
Ati “Twashingiye cyane mu muromgo w’icyerekezo cy’ibi bitaramo no gushaka kurushaho kwagura imikorere, kandi ni ngaruka kwezi nk’uko bisanzwe.”
Itsinda ry’abasizi ryitwa ‘Ibyanzu’ ni urubyiruko rw’abasizi bahuriye muri Siga Rwanda, umuryango washinzwe n’umusizi Junior Rumaga.
Iri tsinda ryamuritswe bwa mbere mu Ukuboza 2024, nyuma y’uko bamwe mu barigize batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.
Mu rwego rwo kugaragaza impano z’abasizi b’iri tsinda, hatangijwe ibitaramo byiswe ‘Siga Siga Sira’ ku wa 31 Mutarama 2025, byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).
Abasizi nka No Stress Ntare, Milliam Nseko, Juru Josiane, Essy Williams, Nadine Umuhoza na Mama Buhanzi nibo bataramiye abitabiriye ibyo bitaramo.
Iri tsinda rigamije gusigasira no guteza imbere ubusizi mu Rwanda, rikanatanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda binyuze mu bihangano byabo.
Ubukerarugendo ndangamuco biyemeje kujya bakora binyuze muri ibi bitaramo, bukorwa mu buryo butandukanye, hagamijwe kumenyekanisha amateka, umuco n’ubuzima bw’Abanyarwanda. Bukorwa binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo:
1. Gusura ibimenyetso ndangamateka: Harimo ahantu nk’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda (i Huye, Rwesero, Kandt House, n’izindi), Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ahandi hafitanye isano n’amateka y’igihugu.
2. Ibirori by’umuco: Hari iminsi mikuru n’ibirori bikomeye birimo Iserukiramuco rya FESPAD, Ubumuntu Arts Festival, Rwanda Cultural Day, na Kwita Izina, aho abashyitsi bahura n’umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, imideli, ibiribwa n’ubugeni.
3. Gusura ibigo by’imyuga n’ubugeni: Harimo ahantu hakorerwa ibihangano gakondo n’ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori nk’ibikoresho bikozwe mu mpu, imigongo, ibiseke n’ibindi, aho abakerarugendo babasha kureba uko bikorwa ndetse bakanabigura.
4. Ubukerarugendo bushingiye ku muco w’abaturage: Harimo gusura imidugudu ndangamuco nka Iby’Iwacu Cultural Village (i Musanze), aho abakerarugendo biga ku buzima bw’Abanyarwanda ba kera, bakambara imyambaro gakondo, bakabyina, ndetse bagasogongera ku biribwa n’ibinyobwa bya Kinyarwanda.
5. Ubukerarugendo bushingiye ku migenzo y’abami: Hari gusura ibice byari byarahariwe ingoma, nk’Ingoro y’Umwami i Nyanza, aho abakerarugendo biga ku mateka y’ingoma, imigenzo y’abami ndetse n’imyambaro yabo.
6. Gusura ibirunga n’amashyamba bifitanye isano n’umuco: Nubwo ibi bifitanye isano n’ubukerarugendo bw’ubusitani (eco-tourism), hari aho bifatanye n’umuco, nk’ahantu hatorerwaga abami cyangwa aho habaga imigenzo yihariye.
Ubukerarugendo ndangamuco bufasha mu kubungabunga umuco no kuwumenyekanisha, ndetse bukagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Rumaga yatangaje ko bahisemo guhindura izina ry'ibitaramo ngaruka kwezi kubera ko bashaka kubihuza n'ubukerarugendo
Iki gitaramo ngaruka kwezi kigamije kugaragaza ubuhanga bw'abasizi no kubashyigikira mu rugendo rw'iterambere
Uhereye ibumoso: Abasizi Sandra Poetes, Uwababyeyi Viviane ndetse na Rumaga babarizwa mu 'Ibyanzu'
Umulisa Essy Williamz umaze iminsi avugwa mu rukundo na Nel Ngabo ari mu babarizwa mu itsinda ry'abasizi' Ibyanzu'
Ibi bitaramo by'abasizi bizasubukurwa muri Mata 2025, aho bizabera muri Camp Kigali
TANGA IGITECYEREZO