RURA
Kigali

Twahawe icyubahiro! Itorero Urukerereza ryanyuranye umucyo mu iserukiramuco rikomeye muri Ethiopia-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2025 11:56
0


Umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Massamba Intore yatangaje ko banyuranye umucyo mu iserukiramuco “East African Culture& Arts Festival” ryaberaga mu Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, kandi ko bahawe icyubahiro kidasanzwe bitewe n’ibyo bagaragarije ibihumbi by’abantu bo hirya no hino ku Isi bitabiriye.



Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Massamba yavuze ko urugendo rw’abo muri Ethiopia rwagenze neza cyane, ashingiye mu kuba barakiriwe neza cyane, kandi barishimirwe cyane kandi ‘twerekana ubuhanga bwacu mu muco wacu, baradukunda, barabikunda, badusaba gusubiramo nk’inshuro zigera kuri enye’. 

Massamba yavuze ko muri iri serukiramuco bahawe icyubahiro gikomeye, kuko no mu gihe cy’umushyitsi Mukuru nabwo batumiwe. Ati “No mu gihe cy’umushyitsi Mukuru twaratumiwe, aba aritwe basaba y’uko twasoza. Rero, urumva y’uko u Rwanda rwishimiwe kandi rufite umuco mwiza ukundwa, dufite imyiyereko myiza ikundwa.” 

Uyu muririmbyi uherutse gushyira ku isoko Album ya 12, anavuga ko ababyinnyi n’Intore bishimiwe mu buryo bukomeye muri iri serukiramuco kugeza ubwo ‘n’abayobozi ba hano bashakaga gufatana ifoto n’Abanyarwanda buri kanya, buri kanya.’

Ati “Ni ubuntu barimo baradusaba imyambaro yacu ‘baserukana’, n’ingoma zacu ngo tuzibasigire’. Ariko muri gahunda niko bigenda, kuko wimike ushinge ibirindiro ahantu ugomba kugira n’icyo kintu cyo gusiga ibyo bikoresho.”

Iri serukiramuco ryabaye guhera ku wa Kane tariki 19 Werurwe 2025, risozwa kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.

Uretse gutaramira abantu muri iri serukiramuco, ku wa 22 Werurwe 2025, Urukerereza banasusurukije ibirori by’umuco byahurije hamwe abanyarwanda babarizwa muri Ethiopia n’abayozi mu nzego zinyuranye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu, Maj. Gen (Rtd), Charles Karamba.

Ibi birori byanabaye umwanya mwiza wo gusezera kuri Monique Nsanzabaganwa, wari Umuyobozi Wungirije w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wasoje imirimo ye.

Iri serukiramuco ryabaye umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n'umuco w'ibihugu cyane cyane byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Ryabaye hagamijwe guteza imbere ubufatanye n'ubusabane hagati y'abaturage b'akarere. Minisitiri w'Umuco na Siporo wa Ethiopia, Shewit Shanka, aherutse kubwira itangazamakuru ko iri serukiramuco ryabaye ryubakiye mu gusangira umuco no guteza imbere isura y'igihugu.

Iri serukiramuco ryabaye ryiganjemo ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa by'ubuhanzi, imbyino gakondo, imurika ry'ibitabo, ndetse n'ibitaramo bya muzika.

Mu iserukiramuco ryabaye muri 2022, ryitabiriwe n'ibihugu nka Uganda, u Burundi, Sudani y'Epfo na Somalia, ndetse n'intara zitandukanye za Ethiopia.

Iri serukiramuco ryabaye rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi n’Umuco mu Kwihuza k’Akarere”, rikazahuza abahagarariye inzego za leta, ibigo by’umuco n’abafatanyabikorwa baturutse mu karere kose ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nafisa Al-Mahdi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco na Siporo muri Ethiopia, yavuze ko iri serukiramuco ari igikoresho cy’ingenzi mu guteza imbere guhanahana umuco mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Yemeje ko iri serukiramuco ryageze ku ntego zaryo zateganyijwe zo kwihuza mu muco no mu bucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, agaragaza imbyino zatanzwe n’intumwa z’umuco ziturutse mu bihugu bitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta yashimangiye ko “Ubugeni ari igikoresho gikomeye mu guteza imbere imikoranire hagati y’amahanga. Muri urwo rwego, iri serukiramuco rifite uruhare rukomeye mu gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe ku rwego rw’igihugu no mu karere.”

Nantaba Esther, umwe mu bagize itsinda rihagarariye Uganda, yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Ethiopia ko yashimishijwe n’ubugwaneza n’umuco by’Abanya-Ethiopia, avuga ko iri serukiramuco ryamuhaye amahirwe yo kumenya imico atari asanzwe azi.

Iri Serukiramuco ry’Ubugeni n’Umuco wa Afurika y’Iburasirazuba ryarimo ibikorwa bitandukanye, nk’inama, ibiganiro nyunguranabitekerezo, imurikabikorwa by’umuco n’ubugeni, imikino y’urusamagwe, indyo za gakondo, imideli, umuziki, filime, ikinamico, ndetse n’imurikabitabo.

Itorero ry’Igihugu ry’Imbyino, Urukerereza, rizwiho imbyino za kinyarwanda zidasanzwe, ryasusurukije iri serukiramuco, rishyira ahagaragara umuziki n’imbyino gakondo z’u Rwanda.

Ibyo Itorero Urukerereza ryerekanye muri iri serukiramuco, byagaragaje umuhate w’u Rwanda mu guhanahana umuco no guteza imbere ubufatanye mu karere
Iri serukiramuco ryagaragayemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imurikabikorwa, imikino y’urusamagwe, kwerekana indyo za gakondo, imideli, umuziki, filime, ikinamico, n’ibijyanye n’ubuvanganzo
Urukerereza ni itsinda ryashinzwe mu 1974, rifite intego yo kubungabunga, kwiga no gusangiza abandi umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo, n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi. Izina “Urukerereza” risobanura “uwagutera gutinda”, ryerekana uburyo imbyino zabo zikurura abareba
Imbyino z’Itorero Urukerereza zizwi cyane harimo umuhamirizo (imbyino y’intore), umushagiriro (imbyino y’abakobwa), ndetse n’umurishyo w’ingoma (ingoma za cyami)
Urukerereza rwagiye ruhagararira u Rwanda mu bitaramo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, rwerekana ubuhanzi n’umuco byihariye by’u Rwanda
Iri serukiramuco ryabaye urubuga rwo kwerekana ubukungu bw’umuco nyarwanda no gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu karere binyuze mu bugeni n’umuco
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave yashimangiye ko umuco ari imbarutso ikomeye mu gushimangira imibanire myiza no guteza imbere ejo hazaza h’umugabane wa Afurika. Yagize ati “Umuco si ishusho y’amateka yacu gusa, ahubwo ni imbarutso y’ahazaza hacu.” Yongeyeho ko ubufatanye mu by’umuco bufasha mu guteza imbere ubuhanzi, udushya, n’ubumwe muri Afurika  

Massamba Intore yatangaje ko bahawe icyubahiro kidasanzwe muri iri serukiramuco, ndetse barishimirwa mu buryo bukomeye












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND