RURA
Kigali

Umutoza wungirije w'Amavubi na Kapiteni batanze icyizere mbere yo gucakirana na Lesotho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/03/2025 20:18
0


Umutoza w'ungirije w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Eric Nshimiyimana na Kapiteni wayo, Bizimana Djihad, batanze icyizere mbere yo gucakirana na Lesotho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, Saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro, nibwo Amavubi azaba yakiriye Lesotho mu mukino wo ku munsi wa 6 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe.

Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, mu kiganiro n'itangazamakuru kiwubanziriza , Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko umukino baheruka gutsindwamo na Nigeria wabaye amateka ndetse ko babizi ko umukino wa Lesotho ariwo uzabasubiza mu murongo.

Yagize ati"Ku ruhande rw'abakinnyi umukino wa Nigeria wabaye amateka, ni ukureba ibyiza byari birimo tukabyubakiraho ibibi nabyo tukabikosora,turabizi ko umukino wa Lesotho ari umukino ugomba kudusubiza ku murongo rero abakinnyi bariteguye". 

Yavuze ko nubwo atazaba abahari ariko abakinnyi bazi agaciro k'uyu mukino.

Ati" Njyewe ntabwo nzakina ariko ndi kumwe n'abakinnyi turi kumwe turaganira umunsi ku munsi, tuzi agaciro k'uyu mukino rero nakwizeza Abanyarwanda tuzajya kuri uyu mukino dushaka gutsinda kandi Imana n'ibishaka bizagenda neza".

Kapiteni w'Amavubi yavuze ko kuba baratsinzwe na Nigeria bitatuma abantu batajya kubashyigikira kuko gutsinda Lesotho aribyo bishoboka cyane bityo rero ko aribwo bakeneye abantu babashyigikira.

Yagize ati "Ntabwo numva ko gutsindwa na Nigeria byahita bituma abantu bataza kudushyigikira kubera ko ubundi bakagombye kuza kudushyigikira kuri Lesotho kurusha kuri Nigeria, kubera ko navuga ko mu kuri gutsinda Lesotho kurusha gutsinda Nigeria, rero niba ikipe kuyitsinda bishoboka ni nabwo dukeneye abantu badushyogikira.

Icyo nabasaba rero ni ukudacika intege ahubwo bakaza kudushyigikira nk'uko bari baje ejo bundi kuri Nigeria kandi ndabizeza ko bitewe n'imyitozo turimo turakora bitewe n'ukuntu abakinnyi babizi ko dukeneye intsinzi cyane, nabasaba ko bazaza kudushyigikira tuzakora ibishoboka byose".

Umutoza w'ungirije w'Amavubi, Eric Nshimiyimana wari waje mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'uko umutoza mukuru,Adel Amrouche atarameze neza, yavuze ko bafite igitutu ndetse ko bagomba gukomereza aho abo basimbuye bari bageze.

Yagize ati "Ubushize mu kiganiro n'itangazamakuru nababwiye ko nta gitutu dufite ariko buriya umuntu aba agifite. Uri umukinnyi,uri umutoza udakoreye ku gitutu nta kintu umuntu yategura kuko ntabwo uzi uko ibintu biba bimeze. 

Ntabwo twagakwiye kurebera ku bo twasimbuye kuko hari ahantu bari bageze ni heza ariko natwe tugomba gukomerezaho,nibyo tugomba gushaka amanota ariko tugomba kureba mu nguni zose ayo manota uko bayabonye natwe uko tugomba kuyabona tugakomeza duhatana kugira ngo turebe uko tuyabona".

Yakomeje agira ati" Aho bari bageze bari bafite amanota natwe turimo turayashakisha hari aho na Nigeria nabo batangiye batayafite cyangwa Lesotho ariko hamwe bakayabona. 

Nibaza ko tugifite andi mahirwe yo gukomeza dushaka ayo manota, ikibazo ni uko tutamenya ngo biraza kugenda bite ariko tugomba kugira icyo cyizere no kureba ukuntu twabona amanota".

Amavubi ari ku mwanya wa 3 n'amanota 7 mu itsinda aza akina na Lesotho yo iri ku mwanya wa 5 n'amanota 5.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryavuze ko kwinjira kuri uyu mukino bizaba ari ubuntu ahasanzwe hasi no hejuru.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND