Cristiano Ronaldo, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, yagize icyo avuga ku buryo rutahizamu wa Denmark na Man United, Rasmus Hojlund, yamwiganye mu kwishimira igitego ku mukino wa mbere wa ¼ cy’irangiza cya Nations League wabereye i Copenhagen ku wa Kane.
Hojlund yatsindiye Denmark igitego
cyabahesheje intsinzi ku bitego 2-1 ubwo bakinaga na Portugal, maze yishima
atsimbukira hejuru agakomera ibirenge ku butaka, mu buryo buzwi nka
"SIIUU" bwa Ronaldo, ibintu byatumye benshi bibaza uko uyu mukinnyi
wa Al Nassr CR7 abyakiriye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’i
Burayi ku wa Gatandatu, mbere y’umukino wo kwishyura uzabera muri Portugal,
Ronaldo yatangaje ko nta kibazo na kimwe abifiteho.
Ronaldo yagize ati "Si ikibazo kuri njye. Nzi neza ko atabikoze mu
buryo bwo kuntesha agaciro. Kandi si we wenyine ukoresha uko kwishimira igitego
ku isi yose. Ndi umuntu utekereza neza kandi mbona ari ishema kubona abandi
bakoresha ibyishimo byanjye."
Ronaldo yakomeje avuga ko yishimiye uko
Hojlund amufata nk’icyitegererezo, ndetse anifuza kumwereka uko abikora neza mu
mukino wo kwishyura ku Cyumweru.
Ati "Ndishimye kuba akunda uko nishimira igitego. Ni ishema kuri
njye. Nizera ko ejo (ku Cyumweru) nanjye nzabikora imbere ye. Bizaba ari byiza.
Ikindi ni uko twiteguye umukino utaha, kuko Denmark yadutsinze ku mukino wa
mbere, ariko ubu ibyo twabishyize inyuma."
Ku rundi ruhande, Rasmus Hojlund yasobanuye
impamvu yakoresheje kwishimira mu buryo bwa "SIIUU" bwa Ronaldo,
ashimangira ko ari we mukinnyi afata nk’icyitegererezo kuva akiri umwana.
Ati "Byari ku bw’icyitegererezo cyanjye. Sinabikoze nshaka
kumusuzugura cyangwa kumutera urwenya. Ni we wagiye agira uruhare runini mu
buryo nakunze umupira w’amaguru. Birashoboka ko ari ibintu bisa
n’ibivuguruzanya, ariko gutsinda igitego imbere ye no kuri Portugal ni ikintu
gikomeye kuri njye."
Yakomeje yibuka uko yamenye Ronaldo bwa
mbere, ati: "Ndibuka
mu 2009 ubwo yatsindaga igitego kuri coup-franc. Nari ndi ku kibuga kureba uwo
mukino, kuva icyo gihe nahise mba umufana ukomeye wa Cristiano."
Mu gihe Portugal izakira Denmark ku mukino wo
kwishyura kuri iki Cyumweru, abakunzi b’umupira w’amaguru bazakomeza gutegereza niba Ronaldo azabasha gukorera imbere ya Hojlund ibyo na we
yamukoreye, cyangwa se niba uyu musore wa Manchester United azongera
kwigaragaza nk’umukinnyi ushoboye ku rwego mpuzamahanga.
Crstiano Ronaldo yavuze ko nta gisebo mu kuba Rasmus Hojlund yaramwiganye mu buryo bwo kwishyimira igitego kandi yari amaze gutsinda Portugal
CR7
Uburyo CR7 yishimiramo igitego
TANGA IGITECYEREZO