True Worship Concert ni igitaramo ngarukamwaka gihuza amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana "Worship Teams" yo mu Mujyi wa Kigali abarizwa muri CEP - Umuryango w’abanyeshuri ba Pentecôte (ADEPR) babarizwa muri Kaminuza.
Iki gitaramo gihuriza hamwe za Worship Teams zo muri CEP mu Mujyi wa Kigali, cyatangijwe mu mwaka wa 2016 hagamijwe guhugurana mu muhamagaro wo kuramya Imana no kuzamura impano z’abaramyi, ariko cyaje guhagarara kubera impinduka zagiye ziba muri UR ndetse na COVID-19.
Nyuma yo kuba inshuro ebyiri gusa, ubu kigiye kongera kuba ku itariki ya 30 Werurwe 2025, kibere muri ADEPR Nyarugenge, guhera saa 14:00 kugeza saa 18:30. Intego y’iki gitaramo iragira iti: “Kuramya Imana bikwiriye”, ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 7:18.
Umwigisha mukuru azaba ari Ev. Jean Paul Habumuremyi, uzageza ijambo ry’Imana ku bitabiriye. Iki gitaramo kizayoborwa n’umuyobozi wa Eli Elohe Worship Team, Nshimiyimana Samuel.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nshimiyimana Samuel yatangaje ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari uguhugurana no gukomeza guhishurirwa umuhamagaro wo kuramya Imana. Yagize ati: “Kimwe mu biranga abizera ni uguhugurana. Izi concert zitubera umwanya mwiza wo guhugurana ku muhamagaro dufite kugira ngo turusheho gusobanukirwa ibyo duhamagarirwa.”
Yakomeje avuga ko imyiteguro yakozwe neza kandi nta mbogamizi bagize kuko ubuyobozi bw’Itorero n’abayobozi ba CEP babashyigikiye cyane. Yagize ati: “Kugeza ubu imbogamizi ntazo kuko ubuyobozi bw’Itorero ndetse n’abayobozi b’amatsinda ya CEP baradufashije cyane. Turanabashimira kuko igitekerezo bacyakiranye umutima w’urukundo.”
Iki gitaramo kizitabirwa n’amatsinda arimo Eli Elohe W.Team CEP UR/Gikondo, Elim Praise and Worship CEP UR/Nyarugenge, Shilon W.Team CEP/UR Remera, ndetse na The Light W Team CEP ULK.
Abategura igitaramo bizeza abazacyitabira ko kizaba kirimo ubwiza bw’Imana, aho indirimbo zizaba zuje ubutumwa bukiza, bukiza intimba kandi bukabohora imitima. Nshimiyimana Samuel yongeyeho ati: “Twafashe umwanya uhagije wo gusenga, kwiga ijambo ry’Imana no gukora imyitozo. Twizeye ko Imana izadukoresha tugahembura imitima ya benshi.”
Abateguye igitaramo "True Worship Concert" bavuga ko abazitabira bazahagirira ibihe byiza aho imitima yabo izabohoka ndetse n’ubuzima bukabohorwa. Ni igitaramo cyo kudasiba ku bakunda guhimbaza Imana mu mwuka no mu kuri.
Umwigisha Ev. Jean Paul
The Light Worship Team. CEP ULK
Eli Elohe W Team (CEP UR-/Gikondo)
Shiloh Worship Team CEP UR- Remera
Elim Praise and Worship Team CEP UR- Nyarugenge
TANGA IGITECYEREZO