Umugabo w’imyaka 66 wo mu gace ka Bildeston, Suffolk mu Burasirazuba bw'u Bwongereza, yahamijwe icyaha cyo gusambanya abana batatu b'abakobwa yakoze mu myaka irenga 30 ishize, akatirwa igifungo cy’imyaka 19.
Barrie Clarke yahamwe n’icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu n’ibindi icyenda byo gusambanya abana batagejeje ku myaka 15. Nubwo yahakanye ibi byaha byose, Clarke yabihamijwe n’urukiko rwa Cambridge Crown Court muri Mutarama uyu mwaka nk'uko bitangazwa na BBC.
Ibi byaha ashinjwa yabikoreye mu
majyaruguru ya Hertfordshire mu mpera z’imyaka ya 1980 n’intangiriro z’imyaka
ya 1990. Umupolisi witwa Liz McGrath, wari uyoboye iperereza, yagize
ati: "Ibyaha bya Barrie Clarke byagize ingaruka zikomeye ku buzima
bw’ababikorewe." Yashimiye cyane abagizweho ingaruka n’ibi byaha ku
bw’ubutwari bagaragaje mu gutanga amakuru no gushyigikira iperereza.
Iyi nkuru ikurikiye izindi z’abagabo bahamwe n’ibyaha nk’ibi mu myaka yashize. Urugero, Philip Parker w’imyaka 63 wahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana batatu hagati ya 1968 na 2004, agakatirwa igifungo cy’imyaka 19.
Abashinzwe iperereza basaba abantu bose bafite amakuru ku byaha nk’ibi
kuyatanga, kugira ngo abakoze ibyaha bashyikirizwe ubutabera, naho abagizweho
ingaruka bahabwe ubutabera bukwiye.
TANGA IGITECYEREZO