Umwongereza Nicholas Prosper w'imyaka 19 y'amavuko, yakatiwe igifungo cy'imyaka 49 muri gereza mbere y'uko yongera gusaba kurekurwa, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica abo mu muryango we barimo n'umubyeyi wamwibarutse.
Ni ibyaha yakoze ku itariki ya 13 Nzeri 2024, mu mujyi wa Luton mu Bwongereza, Nicholas Prosper, aho yishe nyina Juliana Falcon w'imyaka 48, mushiki we muto, Giselle Prosper w'imyaka 13, na murumuna we Kyle Prosper w'imyaka 16. Nyuma yo gukora aya mahano, yari afite umugambi wo kugaba igitero ku ishuri ry'incuke yahoze yigaho, agahitana abana bato n'abarezi babo.
Inkuru dukesha BBC, ivuga ko Nicholas yari amaze igihe
kinini yiga ku bwicanyi bwabereye mu mashuri atandukanye ku Isi, ndetse
yifuzaga kuba umwicanyi uzwi cyane mu kinyejana cya 21. Yari yarateguye kugaba
igitero ku ishuri ry'incuke rya St Joseph's Catholic Primary School, aho yize, akica abana bagera kuri 30 n'abarezi babo, nyuma akiyahura.
Mu iperereza ryakozwe,
byagaragaye ko Prosper yari yarateguye iki gitero mu gihe kirekire, aho yari
yaraguze imbunda mu buryo butemewe akoresheje icyangombwa gihimbano.
Ku wa 19 Werurwe 2025, urukiko rwa Luton Crown Court rwahamije Prosper icyaha cyo kwica abantu batatu, rumukatira igifungo cya burundu, aho agomba kumara nibura imyaka 49 muri gereza mbere y'uko yongera gusaba kurekurwa.
Umucamanza Cheema-Grubb yavuze ko ibikorwa bya Prosper byari byarateguwe neza kandi bikaba ari iby'ubugome ndengakamere.
Yongeyeho ko Nicholas yari afite intego yo
kumenyekana cyane kubera ubu bwicanyi, kandi ko ubuzima bwa nyina na barumuna be
bwari nk'igihombo ku rugendo rwe rwo kugera ku ntego ye mbi.
Nyuma yo gufatwa, Nicholas yagaragaje imyitwarire idasanzwe, aho yabajije abapolisi niba amashuri yo muri ako gace afunze, kandi agaragaza ko aticuza ibyo yakoze. Ibi byatumye umucamanza avuga ko Nicholas ashobora kumara ubuzima bwe bwose muri gereza.
Nyuma y'iki kibazo,
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Yvette Cooper, yatangaje ko leta iri
gusuzuma byihutirwa uburyo bwo gukaza amategeko agenga kugurisha intwaro mu
buryo bwigenga, kugira ngo hirindwe ko ibyabaye byakongera kubaho.
Iyi nkuru yateye ubwoba n'agahinda abo mu muryango mugari wa Prosper, ndetse n'abaturage ba Luton muri rusange. Byagaragaye ko hakenewe ingamba zikomeye mu kugenzura no gukumira ibyaha nk'ibi, harimo no kugenzura imbuga zerekana amashusho y'ubugome, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku rubyiruko.
Umwongereza w'imyaka 19 y'amavuko yakatiwe igifungo cy'imyaka 49 muri gereza
Yari afite gahunda ndende yo gukora ubwicanyi bukabije hanyuma akiyahura
Nicholas yahamijwe kwica nyina n'abavandimwe be babiri
TANGA IGITECYEREZO