RURA
Kigali

Itorero Urukerereza na Massamba bitabiriye iserukiramuco ryihariye muri Ethiopia- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/03/2025 12:32
0


Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryamaze kwerekeza mu Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia, aho bitabiriye ku nshuro yabo ya mbere iserukiramuco rizwi nka “East African Culture& Arts Festival” rihuza ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.



Bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, bari kumwe n’umutoza wabo Massamba Intore. 

Bagiye ari 12 barimo abakobwa, abakaraza n’intore, kandi bitwaje ibikoresho binyuranye birimo nk’ingoma, amacumu, ingabo n’ibindi nkenerwa bizabafasha kugaragaza umuco w’u Rwanda muri rusange. 

Iri serukiramuco rizaba umwanya mwiza wo kwerekana ubuhanzi n'umuco w'ibihugu cyane cyane byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

 

Rinagamije guteza imbere ubufatanye n'ubusabane hagati y'abaturage b'akarere. Minisitiri w'Umuco na Siporo wa Ethiopia, Shewit Shanka, yagaragaje ko iri serukiramuco rizafasha mu gusangira umuco no guteza imbere isura y'igihugu. 

Iri serukiramuco rizaba riganjemo ibikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa by'ubuhanzi, imbyino gakondo, imurika ry'ibitabo, ndetse n'ibitaramo bya muzika.

Mu iserukiramuco ryabaye muri 2022, ryitabiriwe n'ibihugu nka Uganda, u Burundi, Sudani y'Epfo na Somalia, ndetse n'intara zitandukanye za Ethiopia.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko gutumirwa muri iri serukiramuco bisobanuye ikintu kinini ku gihugu, kandi bahawe umwihariko kuko bazataramira abantu mu gihe cy’iminsi itatu, kuva ku gutangira kugeza basoje.

Ati “Ni iserukiramuco rikomeye kuri twe kandi ryihariye, kuko ritegurwa n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, niyo mpamvu ribera muri Ethiopia. Iba iri ku rwego rikomeye, mbese iri mu maserukiramuco akomeye ku Isi.”

“Harimo n’ibihugu byinshi biba bivuye i Burayi, muri Amerika baje kureba ibyo twerekana, abo bakunze, abo babonye babishoboye bagahita babatumira muri ibyo bihugu byabo, yaba muri Amerika, Canada n’ahandi hose. U Rwanda rero nta gihe tudatumirwa, kandi ni icyubahiro tugomba kugumana.”

Massamba Intore yavuze ko muri iri serukiramuco bazagaragaza umuco w’u Rwanda, kandi banerekane ubuhanga bw’intore, nk’abantu banditse mu murage w’Isi.

Avuga ati “Cyane cyane tuzerekana intore, kuko ubu zagiye no mu murage w’Isi, hanyuma noneho n’imbyino zacu z’abakobwa, imbyino zijyanye n’umushagiriro, imbyino zijyanye n’imidiho imwe n’imwe, tuze noneho no kwerekana n’ingoma zacu, ingoma zacu z’u Rwanda. Ibyo ni ibintu byangombwa u Rwanda rudashobora kwirengagiza.”

Uyu mutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, anavuga ko bazataramira kuri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia mu birori byo gusabana, ndetse bazataramira Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abandi bazaba batumirwa muri ibyo birori.

Ati “Ni umunsi usa nk’aho ari ubusabane, no kutwakira, kutwishimira kuko urumva iyo aria bantu bavuye mu Rwanda nk’iyi yoherejwe n’u Rwanda, uko byagenda kose Ambasade igomba kugira icyo mu buryo bwo kugirango duhure n’abandi tuganire, tubereke umuco wacu, tukakumbuze u Rwanda, tunabahe amakuru amwe namwe, kuko twe tuba tuvuye mu gihugu, ariko cyane cyane tubakumbuze u Rwanda binyuze mu muco wacu.”

Iri serukiramuco rizaba guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2025, aho rizasozwa tariki 24 Werurwe 2025.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n'Imikino, Nafisa Al-Mahdi, yavuze ko iri serukiramuco ari urubuga rwo gusangiza ibihangano n’umuco wa buri gihugu, gutera imbere mu mubano mpuzamahanga no kongera ubumwe mu karere.

Yavuze ati: “Ni amahirwe yo kwizihiza umurage dusangiye no gushimangira umubano hagati y’abaturage bacu.”

Ibihugu byitezwe muri iri serukiramuco birimo: U Burundi, Uganda, u Rwanda, Djibouti, Sudani y’Epfo, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania na Kenya.

Minisitiri yavuze ko “iri serukiramuco rizaba ikiraro cy’ubufatanye mu bya dipolomasi y’umuco no mu gutera imbere k’akarere. Rizatanga urubuga rwiza ku bahanzi, abatunganya umuco n’abatanga serivisi zo mu rwego rw’ubuhanzi n’umuco, bakazaba bafite amahirwe yo kwerekana no kugurisha ibikorwa byabo, bityo bikagira uruhare mu bukungu no mu gusangira umuco.”

Ethiopia nk’igihugu cyakiriye iri serukiramuco izifashisha aya mahirwe yerekane amateka yayo, umuco n’ubuhanzi bwacyo ku rwego mpuzamahanga.

Nafisa yagize ati “Uburyo Ethiopia ifite imico myinshi itandukanye, ubuhanzi bugenda butera imbere ndetse n’amateka yihariye, bizashyirwa ahagaragara muri iri serukiramuco.”

Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi n’Umuco mu Kwihuza k’Akarere”, rikazahuza abahagarariye inzego za leta, ibigo by’umuco n’abafatanyabikorwa baturutse mu karere kose ka Afurika y’Iburasirazuba.

Nk’uko byatangajwe na minisitiri, iri serukiramuco rizafasha mu gushimangira ubumwe hagati y’ibihugu, gutanga urubuga rwo gusangira ubumenyi no guteza imbere dipolomasi y’umuco.

Imyiteguro y’iyi minsi ine y’iserukiramuco yararangiye, kandi abategura iki gikorwa batangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo abakitabiriye bagire ubunararibonye bwiza.

Minisitiri Nafisa yavuze ko iri serukiramuco atari urubuga rwo kwizihiza ubuhanzi n’umuco gusa, ahubwo ari n’amahirwe yo gukangurira amahanga ubukungu bw’umuco wa Afurika y’Iburasirazuba no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byayo.    

Massamba Intore ari kumwe n’Itorero Urukerereza berekeje mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu iserukiramuco ‘East Africa Art and Culture Festival

Massamba yavuze ko bazataramira abantu mu gihe cy’iminsi itatu, ndetse bazataramira kuri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia  

  

Itorero Urukerereza rivuga ko ryiteguye kugaragaza umuco w’u Rwanda mu mahanga, no gukumbuza Abanyarwanda u Rwanda

Iri serukiramuco rizafasha mu gushimangira ubumwe hagati y’ibihugu, gutanga urubuga rwo gusangira ubumenyi no guteza imbere dipolomasi y’umuco

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'ITORERO URUKEREREZA MBERE Y'UKO BEREKEZA MURI ETHIOPIA
">


VIDEO: Melvin Prio- InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND