Muhire Kevin na Biramahire Abbedy batangaje ko byasabye imbaraga nyinshi gutsinda AS Kigali, bavuga ko ari amanota bari bakeneye cyane ndetse ko intego ari ugukomeza gusunika shampiyona irangiye.
Ku munsi w'ejo Saa Kumi n'Ebyiri, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda muri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2 bya Bugingo Hakim na Biramahire Abbedy kuri 1 cya AS Kigali cyatsinzwe na Emmanuel Okwi.
Nyuma y'uyu mukino, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko wari umukino ukomeye ndetse ukaba wabatwaye imbaraga nyinshi.
Yagize ati "Ni umukino wari ukomeye impamvu twishimye nuko twavuye inyuma tugatsinda ibitego bibiri,turashima Imana niyo mpamvu bidushimishije cyane".
Yavuze ko nta bwoba bwari buhari ndetse ko ubu bari kubara umukino ku mukino kuzageza shampiyona irangiye.
Yagize ati "Nta bwoba bwari buhari, twari tubizi ko tugomba gutsinda uko byagenda kose . Uyu mukino wadusabye imbaraga nyinshi ariko turashima Imana kuba twabashije gutsinda ubu turabara umukino ku mukino, ubu hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota 4 ni ugukomeza gusunika kugeza shampiyona irangiye".
Biramahire Abbedy wafashije Rayon Sports kubona intsinzi yayituye Abarayon ndetse avuga ko nyuma y'uko igice cya mbere kirangiye batsinzwe bagiye bakaganira hagati yabo.
Yagize ati "Ndishimye cyane iyi ntsinzi nyituye Aba-Rayon. Mu gice cya mbere twari turi mu mukino badutanga kwinjiza igitego turagenda turaganira na bagenzi banjye, tugaruka mu mukino dufite intego ko tugomba gutsinda tukarara ku mwanya wa mbere kuko aya manota twari tuyakeneye cyane.
Nk’ibisanzwe nk’abakinnyi ba Rayon Sports intego tuba dufite ni ugutsinda buri mukino, ni ugutsinda rero twebwe twakoze akazi dushinzwe ubu byarangiye".
Rayon Sports yakomeje kuba ku mwanya wa mbere gusa ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 4 hagati yayo na APR FC iyikurikiye.
TANGA IGITECYEREZO