Umuraperi wamamaye mu muziki nka Bull Dogg, yatangaje ko mu myaka 15 ishize atangiye urugendo rw’ubuhanzi, yakozemo indirimbo nyinshi zakunzwe mu bihe bitandukanye n’ibihumbi by’abantu, ariko harimo eshanu afata akunda cyane bitewe n’ubutumwa bukubiyemo n’ibihe yazandikiyemo.
Abaraperi benshi bagiye bagira indirimbo zibafashije mu buzima cyangwa zabahaye ‘inspiration’, bakazita iz’ibihe byose kuri bo, cyangwa se bakavuga ko ari imwe mu zabo bakunda, bitewe n’ibihe banyuramo mbere na nyuma y’uko isohoka.
Ariko kandi hari n’igihe urutonde rukorwa n’umuhanzi, adashyiraho indirimbo ze bwite, akongeraho n’iz’abandi bahanzi zamunyuze.
Umuraperi JAY-Z yigeze kuvuga ko "Juicy" ya The Notorious B.I.G. ari indirimbo y’ibihe byose kuri we. Yagize ati “Iyo ndirimbo ni iy’ibihe byose kuko yahinduye uko abantu babonaga hip-hop. Yatumye abantu benshi bumva ko bashobora kuba abanyamuziki b’ukuri."
Kendrick Lamar yagaragaje ko "Dear Mama" ya 2Pac ari indirimbo y’ibihe byose. Yavuze ati “Iyo n’indirimbo ifite uburanga n’ubutumwa bukomeye. Ni iy’ibihe byose kuko buri wese wakuze afite umubyeyi agira icyo ayisigaramo."
Nas yavuze ko "The Message" ya Grandmaster Flash and The Furious Five ari indirimbo y’ibihe byose kuri we. Yagize ati “Iriya ndirimbo yanyigishije ko ‘Rap’ itari ukwivuga gusa, ahubwo ari ukwereka abantu ukuri k’ubuzima."
Mu biganiro bitandukanye, yavuze ko "My Name Is" ye ubwe ari iy’ibihe byose, kuko yahinduye ubuzima bwe. Yagize ati "Iyo ndirimbo niyo yatumye abantu bansanga, niyo mpamvu nzahora nyishimira."
J. COLE yigeze kuvuga ko "Electric Relaxation" ya A Tribe Called Quest ari indirimbo y’ibihe byose kuri we. Yagize ati "Ni indirimbo nakuze numva, ifite vibe idashaje. Iracyumva neza no muri iki gihe."
Izi ndirimbo zose zifite umwihariko utuma abaraperi bakomeye bazifata nk'iz’ibihe byose, kuko zabagizeho ingaruka mu buryo butandukanye.
Iyo umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy’ibihe byose, aba ashingiye ku kuba iyo ndirimbo ifite umwihariko utuma idashira mu mitima y'abayumva, kabone n'iyo imyaka yaba myinshi ishize isohotse.
Hari ibintu by’ingenzi bituma indirimbo igira uwo mwihariko, harimo nk’ubutumwa bukomeye kandi buhoraho, ahanini nk’indirimbo igaruka ku nsanganyamatsiko zidashaje (urukundo, ubuzima, ubusabane, agahinda, ibyishimo, ibihe by’ingenzi mu buzima).
Iyo rero umuhanzi avuga ko indirimbo ari iy’ibihe byose, aba yumva ifite ibyo byose biyigize, cyangwa se itanga ibyiyumviro bikomeye ku buryo abantu batazayibagirwa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko mu ndirimbo zose amaze gushyira hanze, harimo izamukoze ku mutima ku buryo azifata nk’izidasanzwe. Ati "Biterwa n'igihe wayikoreye n'ibihe wari urimo n'ukuntu wiyumvaga mu buryo bumwe."
Ku rutonde rw'indirimbo eshanu (5) zahinduye isura y'umuziki we, na n'uyu munsi acyumva ashyiraho indirimbo 'Isi n'abantu' yakozwe na Producer Davydenko, 'Bihoyiki', 'Jalousie' yakozwe na Lick Lick, 'Amajyambere n'ibihe' yakozwe na Trackslayer ndetse na 'Zera TV' yakozwe na Fazzo. Ati “Izo ni eshanu muzo maze gukora muri iki gihe, kandi biracyaza.”
Gukundwa kw’indirimbo bigirwamo uruhare n’ibintu byinshi, birimo kuba iyo ndirimbo igaruka ku nsanganyamatsiko zidasaza nk’urukundo, ubuzima, ubusabane, agahinda, ibyishimo n’ibindi bihe by’ingenzi mu buzima.
Ubutumwa bwayo bugira icyo buvuga kuri buri gihe, yaba ejo, uyu munsi cyangwa mu myaka iri imbere.
Indiirmbo kandi ishobora gukundwa kubera injyana ihumuriza, ituje cyangwa ifite imbaraga, abantu bashobora gukomeza kuyumva mu bihe byose. Melody igomba kuba ifata abantu ku mutima, bituma bumva bayishimiye igihe cyose.
Binaturuka ku kuba ifite amagambo yanditse neza, atari amagambo arimo ubusanzwe bwo kuririmba gusa, ahubwo asize umunyu.
Indirimbo iririmbwe n’umuhanzi ufite ijwi ryihariye, rifite ubuhanga n'ubushobozi bwo gutanga ibyiyumviro bikomeye, nabyo bifasha iyo ndirimbo gukundwa, cyangwa se kwishimirwa na nyirayo, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize.
Iyo indirimbo ikundwa n’abantu benshi kandi ikagira uruhare mu buzima bwabo, ikaba indirimbo bahitamo mu bihe by’ingenzi. Kuba indirimbo icurangwa mu birori, ubukwe, amarushanwa cyangwa ahandi henshi mu bihe bitandukanye.
Indirimbo nyarwanda nka: Inzozi ya Cecile Kayirebwa, Ndagukunda ya Kamaliza, cyangwa Muzadukumbura ya Orchestre Impala, zabaye iz’ibihe byose kuri aba bahanzi.
Iyo rero umuhanzi avuga ko indirimbo ari
iy’ibihe byose, aba yumva ifite ibyo byose biyigize, cyangwa se itanga
ibyiyumviro bikomeye ku buryo abantu batazayibagirwa.
Bull Dogg yatangaje ko mu ndirimbo amaze
gushyira ku isoko, akundamo eshanu ahanini bitewe n’ibihe yagiye azihimbiramo
Bull Dogg asobanura ko atangira umuziki mu myaka 15 ishize, atatekereza ko Hip Hop izagera ku rwego iriho muri iki gihe
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ZERA TV' YA BULL DOGG IMAZE IMYAKA 5 ISOHOTSE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMAJYAMBERE N'IBIHE' YA BULL DOGG
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'JALOUSIE' Y'UMURAPERI BULL DOGG
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BIHOYIKI' Y'UMURAPERI BULL DOGG
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'ISI N'ABANTU' YA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO