RURA
Kigali

Prince Kid yasanzwe muri Amerika! Ni inde ushyira n’ushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo gutabwa muri yombi?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/03/2025 9:28
0


Gutoroka ubutabera ni ikintu kitagihira abantu benshi kuko aho waba uherereye hose ufatwa ugakurikiranwa kabone n’iyo waba utari mu gihugu wakoreyemo icyaha.



Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, nta kindi kiri kuvugwa uretse itabwa muri yombi rya Prince Kid w’imyaka 38 wafatiwe muri Amerika nyuma yo gutoroka ubutabera mu myaka 2 ishize.

Prince Kid yatumye benshi bibaza umuntu ushyirirwaho impapuro zo gutabwa muri yombi ndetse hibazwa n’uzishyiraho kugira ngo uwakoze icyaha akurikiranwe aho agiye hose mpaka aguweho agafungwa.

Ubusanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, abantu bashobora gushyirirwaho impapuro zibata muri yombi ni;

1.    Abashinjwa ibyaha bikomeye: Abo ni nk’abakekwaho ibyaha by'iterabwoba, ibyaha by'intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu, jenoside, n'ibindi byaha ndengamipaka.

2.    Abashinjwa ibyaha bihungabanya ubukungu n’umutekano: Abo ni nk’abakekwaho ubujura bukomeye, ruswa mpuzamahanga, ubwambuzi bushukana, n'ibindi byaha bikomeye byo mu rwego rw’amafaranga n'ubukungu.

3.    Abo igihugu kimwe gisabye ko bafatwa: Iyo umuntu akurikiranweho icyaha mu gihugu runaka, ariko akihisha mu kindi gihugu, ashobora gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

4.    Abatorotse ubutabera: Iyo umuntu yakatiwe n’urukiko ariko agatoroka, igihugu cye cyangwa imiryango mpuzamahanga ishobora gusaba ko afatwa.

Iyo igihugu cyashyizeho impapuro zo guta umuntu muri yombi, ikindi gihugu gishobora kumufata kikamuburanisha cyangwa se kikamwohereza muri icyo gihugu yakoreyemo ibyaha hanyuma akaburanishwa cyangwa se agahanwa.

Si iyo nzira gusa ahubwo hashobora kwifashishwa Interpol mu gukurikirana uwakoze ibyaha aho Ishyiraho 'Red Notice' igakoreshwa mu gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bikomeye.

Interpol (International Criminal Police Organization) isohora impapuro mpuzamahanga (Notice) zitandukanye zombi zigamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Izo mpapuro ni;

Red Notice: Uru rwandiko rukenerwa cyane mu gufata no kohereza abakekwaho ibyaha.

Blue Notice: Ifasha mu gukusanya amakuru ku bakekwaho ibyaha.

Yellow Notice: Ifasha mu gushakisha abantu baburiwe irengero.

Black Notice: Igenewe ibirangamuntu by’abatabashije kumenyekana.

Green Notice: Ibuza abantu bafite imyitwarire y’icyaha kwinjira mu bihugu bimwe.

Orange Notice: Itanga impuruza ku bintu cyangwa ibikorwa bishobora kugira ingaruka mbi.

Purple Notice: Igaragaza uburyo n’ibikoresho bikoreshwa mu byaha.

Interpol-United Nations Security Council Special Notice: Itanga amakuru ku bantu cyangwa ibigo bihanishijwe ibihano na ONU.

Mu mategeko y’u Rwanda byumwihariko mu itegeko rigenga Police y’u Rwanda, rigaragaza inshingano za Polisi y'u Rwanda, zirimo gukumira no kurwanya ibyaha, no gukorana n'izindi nzego z'umutekano mu gihugu no mu mahanga nk’uko bikubiye mu ngingo ya gatanu y’itegeko N° 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y'u Rwanda.

Ibi bihita biha uburenganzira police bwo gukorana na Interpol mu gufata no gukurikirana abakoze ibyaha byambukiranya imipaka.

Inkiko n’ubushinjacyaha bukuru bifite uburenganzira n’ububasha bwo gukorana na Interpol mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo mpapuro mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu gutanga Red Notices, zigamije gufata abakekwaho ibyaha bahungiye mu bindi bihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND