RURA
Kigali

Uko byagenze ngo Prince Kid yisange afatiwe muri Amerika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/03/2025 11:58
0


Ishimwe Kagame Dieudonne uzwi ku mazina ya Prince Kid, yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutoroka ubutabera mu Rwanda bwari bwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu.



Tariki 03 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe Ishimwe Dieudonné w’imyaka 38, wari warahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa imyaka Itanu ahamwe ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano muzabitsina ku gahato.

Hari hashize imyaka irenga itatu nta muntu uca iryera Prince Kid wari warakatiwe imyaka itanu ndetse mu kiganiro n'abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.

Byagenze gute ngo Prince Kid yisange aha hantu?

Prince Kid (Ishimwe Dieudonné) yatangiye gutegura irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2014 binyuze muri Rwanda Inspiration Backup, sosiyete ye yari ishinzwe gutegura iri rushanwa.

Mu mwaka wa 2022 Mu kwezi kwa Mata, Ishimwe Dieudone yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, bityo Rwanda Inspiration Backup ihagarikwa gutegura Miss Rwanda.

Uyu Prince Kid yaregwaga ibyaha bitatu aribyo;

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, gusa urubanza rusubikwa bitewe n’ubusabe bw’uwamwunganiraga mu mategeko wasabye ko bahabwa umwanya wo gutegura urubanza neza.

Tariki ya 13 Gicurasi 2022, Prince Kid yongeye kwitaba urukiko hanyuma aburana ku ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza rwabereye mu muhezo hanyuma ku wa 03 Kamena 2022 urukiko ruvuga ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Mu ntangiriro za Kamena 2022, Ishimwe yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusa biza guterwa utwatsi akomeza gufungwa by’agatenyanyo.

Tariki ya 05 Ukwakira 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Prince Kid ku byaha yaregwaga ariko n’ubundi bikomeza kubera mu muhezo ku bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya dore ko hakoreshwaga ‘codes’.

Ku wa 02 Ukuboza 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné waregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ndetse rutegeka ko ahita afungurwa.

Nyuma y’igihe gito afunguwe, ku wa 02 Werurwe 2023 Prince Kid yagiye gusezerana imbere y’amategeko naho ku wa 01 Nzeri 2023, Prince Kid yahise akora ubukwe na Miss Elsa wamurwaniye ishyaka mu gihe yari mu gihome dore ko nawe yigeze gutabwa muri yombi kubera gushaka guhisha ibimenyetso bishinja Prince Kid.

Hagati aho, Ku wa 05 Mutarama 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’urukiko wari warasomye ku wa 02 Ukuboza 2022 ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge.

Tariki 13 Ukwakira 2023, Prince Kid yahamijwe n’urukiko ibyaha bibiri hanyuma akatirwa gufungwa imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe yari ahamwe n’ibyaha bibiri aribyo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu gihe abantu benshi bavugaga ko agiye gufungwa, Prince Kid yahise abura ari nabwo mu kiganiro n'abanyamakuru mu Ugushyingo 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nibaramuka batamubonye mu gihugu, bazitabaza inzego mpuzamahanga zirimo na Interpol kugira ngo afatwe.

Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda nk'uko bigaragara ku rubuga rwayo ndetse bikaba byagarutsweho n'ibitangamakuru bitandukanye birimo wfaa.com.


Prince Kid yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Texas 


Prince Kid yavuye mu Rwanda yarakatiwe imyaka itanu


Prince Kid yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu nyuma y'igihe gito akoze ubukwe na Miss Elsa


Mu kiganiro n'abanyamakuru mu mpera za 2023, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yatangaje ko guhunga igihugu bitavuze guhunga ubutabera
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND