RURA
Kigali

Umuramyi Mukanda Ferdinand w'i Burundi yashyize hanze indirimbo ya mbere yise "Ategeka Ibihe"

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:8/03/2025 13:45
0


Umuhanzi mushya wo mu gihugu cy’u Burundi, Mukanda Ferdinand, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ategeka Ibihe."



"Ategeka ibihe" ni indirimbo yihariye, irimo ubutumwa bukomeye bugenewe abakristo muri iki gihe. Avuga ko abakristo bagomba kwizera Imana kandi ko nta wundi ufite ijambo ku buzima bwabo. 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ferdinand yatangaje ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje mu gihe yari ari gusenga. 

Yabisobanuye yifashishije amagambo yo muri Bibiliya yo mu gitabo cya Daniyeli 2:21, agira ati: "Niyo inyuranya ibihe n’imyaka; Niyo yimura abami ikimika abandi; igaha abanyabwenge ubwenge, n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya."

Ferdinand yibanze cyane ku butumwa buri mu ndirimbo ye bwo gukangurira abakristo kwizera Imana no kumenya ko nta muntu ushobora guhindura ubuzima bwabo, keretse Imana ubwayo. 

Yagize ati: "Nta muntu n'umwe wategeka ubuzima bwawe ngo buhinduke, ariko hari Umuremyi, Umwami, nyen'Inkomezi “Ategeka Ibihe”, byose bigahinduka, kandi nta kintu na kimwe cyananira Imana, nta bihe bigoye itagukuramo.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ayituye abakristo bose cyane cyane abari mu bihe bikomeye, avuga ko Imana ari nkuru, kandi ko bagomba kuyizera mu bihe bikomeye kuko ari yo yonyine ifite ijambo ku buzima bwabo.

Ferdinand yishimiye cyane gushyira iyi ndirimbo hanze, ashimira kandi abantu bose bamufashije mu kuyitegura, barimo itsinda rya Freedom, Blessing Agency, Dr. Chris Lee, ndetse na ERC Family.

Arasaba abakristo bose gukurikirana no kumva iyi ndirimbo, kuko ifite ubutumwa bukomeye bubagenewe, yagize ati: "Ndashishikariza Abakristo n'abantu bose gukurikirana iyi ndirimbo, kuko yateguwe kugira ngo igire icyo ibafasha gikomeye, by'umwihariko muri ibi bihe turimo."

Impano nshya muri Gospel! Ferdinand Mukanda w'i Burundi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Ategeka ibihe"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "ATEGEKA IBIHE" YA FERDINAND MUKANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND