RURA
Kigali

Alexis King arangamiye kubwira abarushye n'abaremerewe ko Yesu yabaruhura

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/03/2025 19:06
0


Umuhanzi mu muziki wa Gospel, Mukeshimana Alexis uzwi nka Alexis King, yahishuye ko intego ye mu muziki ari uguhumuriza abarushye n'abaremerewe.



Alexis King avuka mu muryango w'abana 10, akaba ari we mukuru. Yatangiye kuririmba akiri umwana mu ishuri ryo ku cyumweru.

Yavukiye mu rugo rukijijwe, yisanga ari mu rusengero, akaba avuga ko atiyizi atari mu rusengero.

Asengera muri ADEPR International Kimisagara Paruwasi ya Muhima, akaba amaze gukora indirimbo 7. Ni umugabo wubatse ufite umugore nabana batatu

Yabwiye InyaRwanda ati "Ubusanzwe njye umuziki nywukora kubera ko nkunda kuririmba, simbikora nka Business kuko niyumvamo uwo muhamagaro".

Uyu muramyi yatangiye umuziki muri 2019 akaba maze gukora indirimbo zigera kuri 7 ziri kuri YouTube Channel yitwa Alexis King. Iyi ndirimbo ye nshya ikaba iri kuri channel nshya yitwa Alexis King Tv.

Avuga intego ze mu muziki ari ukuvuga ubutumwa bwiza, agatangariza abarushye n'abaremerewe ko Yesu yabaruhura.

Alexis King arakataje mu muziki wa Gospel 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA ALEXIS KING FT CHRISTOPHER CHANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND