RURA
Kigali

Yababariwe kwiba banki 15 kuko arwaye indwara ituma akora ibibi yumva ko ari byiza

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:6/03/2025 15:21
0


Umugabo w’imyaka 39 uba mu majyepfo ya Carolina muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahanaguweho icyaha cyo kwiba banki zigera kuri 15, kuko arwaye indwara ya ‘Dyslexia’ imutera gukora ibikorwa bibi kandi we yumva ari gukora ibintu byiza.



Jerome Shakey ni umunyamategeko wa Travis Walleye warezwe ashinjwa kwiba banki zigera kuri 15 mu gihe cy’amezi abiri gusa. Mu rukiko Jerome Shakey yagize ati:”Ubundi iyo umuntu arwaye ‘Dylslexia isanzwe agira ikibazo cyo gusoma amagambo ahereye iburyo ajya ibumoso, mu gihe abanda bahera ibumoso bajya iburyo, cyangwa agacurkiranya imibare. Ariko uyu mukiriya wange arwaye ‘Moral Dyslexia’ ituma akora ibikorwa bibi nyamara we we yumva nta kibi ari gukora.”

Shakey wanyuzagamo akendakurir, yakomeje ati:”Biteye agahinda. Travis iyo anyuze nko ku gapusi akagatera umugeri cyangwa agatwika restora, aba yumva ari gukora ibintu byiza. 

Ku rundi ruhande aba yumva nko gufasha umukecuru kwambuka umuhanda ari igikorwa kibi cyane. Ni umutwaro ukomeye cyane kubana nawe.”

Iyi nkuru dukesha Weeklyworldnews.com ivuga ko byagoranye cyane ko Jerome Shakey yemeza abacamanza ko bitewe n’izi mpamvu umukiriya we akwiye kurekurwa, dore ko abahanga mu buvuzi bitaajwe bakavuga ko ibi ari ubwa mbere babyumvise ndetse bagashidikanya ko byaba bitabaho.

Gusa umwe mu batangabuhamya witwa Brenda Freed yagaragarije urukiko ko mbere y’uko Isaac Newton abaho ntawari warigeze amenya cyangwa ngo avuge ibya rukuruzi y’is i(Gravity), kandi bitavuze ko itabagaho.

Nk’uko inkuru y’iki kinyamakuru ibivuga byarangiye byemejwe ko uyu mugabo arekurwa, gusa hakaba hakiri gukorwa ubushakashatsi kuri ubu burwayi ku buryo ubushinjacyaha bushobora kujurira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND