Mu mpera za 2018, umugabo witwa Richard Kawesa yandikiye Perezida Yoweli Museveni amusaba kumwishyura Miliyari eshanu z’amashilingi nk’igihembo cy’indirimbo yamamaye nka ‘Another Rap’ uyu muyobozi w’Igihugu yari yakoresheje.
Bigeze muri Gicurasi 2019, Richard yitabaje urukiko rurengera Itegeko Nshinga arega Perezida Museveni gukoresha indirimbo ye atabimusabye, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2011, yarangiza akarengaho akayiyitirira.
Uyu mugabo yareze kandi Ikigo cya Uganda gishinzwe kwandika ubucuruzi kuko cyemereye Museveni kwiyandikishaho ‘Another Rap’.
Yavugaga ko ari we wakoze iyo ndirimbo agendeye ku magambo y’Ikinyankore yakuye mu ijambo rya Perezida ryo ku wa 9 Ukwakira 2010.
Perezida Museveni yavugaga ko ari we wategetse ko iyo ndirimbo ikorwa, ibyo bikaba bimugira nyirayo mu buryo busesuye. Avuga kandi ko ‘Another Rap’ yanditswe kuri nimero ya UG/C/2010/25 iri mu izina rye. Kuva icyo gihe, nta wamenye irengero ry’iki kirego.
Ibyabaye kuri Perezida Museveni byanageze kuri Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Minisitiri Utumatwishima, ku wa 14 Gashyantare 2024, yatangaje ko yasabye imbabazi umuhanzi Intore Tuyisenge, nyuma yo gukoresha ibihangano bye na bagenzi be nta burenganzira yahawe.
Bakoresheje ibi bihangano nka Minisiteri bari mu gikorwa cya “Career Orientation’ cyabereye mu ihema rya Camp Kigali tariki 19 Mutarama 2024.
Ati “Nk’ubu hari umuhanzi nshaka kugira ngo mu mubwire rwose atubabarire, ko twaririmbye indirimbo ye tutamusabye uburenganzira. Hari igihe natwawe ndayitera ntamuvugishije.”
Arakomeza ati “Nateye indirimbo ya Tuyisenge none yarabimenye. Kuko ntamuvugishije ubwo nahonyoye umutungo we mu by’ubwenge, ni ukutamenya. Barabinsobanuriye ntabwo nzongera.”
Nyuma y’imyaka 7, Perezida Museveni yandikiwe n’umuhanzi, yemeje ‘System’ ibarengera:
Ku wa 2 Werurwe 2025, Yoweli Museveni yemeje Sisiteme (System) yo gucunga uburenganzira ku bihangano by’abahanzi bo muri Uganda.
Ni nyuma y’imyaka myinshi yari ishize abahanzi bo muri kiriya gihugu bagaragaza ko nta nyungu babona mu bihangano byabo, kuko ababikoresha batabyishyurira.
Kwemeza iyi ‘System’ byabaye intambwe ikomeye ku bahanzi bo muri Uganda. Iyi ‘System’ izafasha kurengera uburenganzira bw’abahanzi, bakabona amafaranga aturuka ku bihangano byabo.
Mu nama yabereye i Rwakitura ari kumwe n’abayobozi bakuru hamwe n’abahanzi nka Eddy Kenzo, Perezida Museveni wakoze umuziki binyuze mu ndirimbo nka ‘Another Rap’ yagize ati “Ubu ikoranabuhanga rikwiye kudufasha kumenya uwakinnye indirimbo yanjye n’aho yakiniwe."
Ibyo iyi ‘System’ izakora:
-Gushyira ku
rutonde indirimbo n’ibindi bihangano by’abahanzi.
-Gukurikirana aho
ibihangano byacurangiwe (mu tubari, kuri televiziyo no kuri Radiyo).
-Gufasha abahanzi
kubona amafaranga bitewe n’uko ibihangano byabo byakoreshejwe.
-Kurwanya ubujura bw’umuziki (Piracy).
Uko bizajya bikora:
Radiyo, Televiziyo n’abandi bakenera ibihangano mu kubikoresha bazajya bagura ibyangombwa byo gukina umuziki wa Uganda.
‘System’ yubatswe izajya ikurikirana uko indirimbo zacuranzwe, hanyuma amafaranga abahanzi bayahabwe hakurikijwe uko ibihangano byabo byakoreshejwe.
Niba akabari kamwe
gatanga 1,000,000 Shs (Amashilingi yo muri Uganda) yo gukina umuziki, indirimbo
imwe yakinywe inshuro 60 izajya igenerwa 60% y’ayo mafaranga.
Perezida Museveni
ari kumwe na Eddy Kenzo n'abandi bayobozi muri Guverinoma nyuma yo kwemeza ‘System’ izajya ifasha abahanzi
kumenya abakoresheje ibihangano byabo, bakabyishyurira
Itegeko n’iyubahirizwa ryaryo:
Utubari tuzasabwa gushyiramo ibikoresho bikurikirana umuziki ukinirwamo.
Ikigo gishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) kizakurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko. Polisi ya Uganda izajya irifasha mu guhana abatabyubahirije. Abatazabyubahiriza bashobora gufungirwa ibikorwa byabo.
Abahanzi benshi muri Uganda bakunze kugira ubuzima bugoye nyuma yo kuva mu bihe byiza by’umuziki wabo cyangwa se kwamamara.
Iyi ‘System’ izabafasha kubona amafaranga igihe cyose, bakomeze kwinjiza n’iyo batakiri mu bikorwa byo gutaramira abantu.
Iyi gahunda yakozwe n’abahanga mu bya siyansi bo muri Perezidansi ya Uganda bayobowe na Eng. Sheba Kyobutungi. Ibigo nka UCC, URA (Ikigo cy’Imisoro), na Polisi ya Uganda bizafatanya mu kugenzura uko ishyirwa mu bikorwa ryayo rimeze.
Perezidansi ya Uganda ivuga ko “Iyi ‘sisitemu’ ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhanzi, kurengera uburenganzira bw’abahanzi no kubafasha kubona inyungu z’ibihangano byabo mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Mu Rwanda ho habura iki ko itegeko nk’iri mu kurengera umutungo mu by’ubwenge ririho kuva mu 2009?
Mu Rwanda, kurengera uburenganzira bw'abahanzi ku mutungo mu by'ubwenge bigengwa n'amategeko yashyizweho mu myaka ishize. Mu 2009, hashyizweho Itegeko No 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge. Mu 2024, ryavuguruwe hakorwa Itegeko No 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 31 Nyakanga 2024.
Nubwo hari amategeko ahari, abahanzi benshi bagaragaje impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Urugero, mu nama ya ArtRwanda-Ubuhanzi yabaye mu Kuboza 2024, byagaragajwe ko hakenewe gushyira mu bikorwa aya mategeko kugira ngo abahanzi babone inyungu zikwiye ziva mu bihangano byabo.
Hari kandi abahanzi bagaragaje ko hari ingingo ziri mu itegeko rishya zikwiye kuvugururwa kugira ngo bagire uburenganzira busesuye ku bihangano byabo.
Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yabwiye InyaRwanda ko kuva mu 2008-2009 hatangira gutegurwa itegeko rirengera ibihangano by’abahanzi bo mu Rwanda, inzego zinyuranye zasabye abafite aho bahurira naryo kurishyira mu bikorwa,
Ati “2018 itegeko rigisohoka zimwe mu nzego za Leta zari zifite mu nshingano iyubahirizwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko zirimo RDB, RURA, nizindi..... bahuje abafite aho bahuriye n'ikoreshwa ry'ibihangano babasobanurira iryo tegeko kandi banabasaba kuryubahiriza.
Tuyisenge yavuze ko nyuma y’uko abafite aho bahuriye n’umuziki basobanuriwe, batangiye gutera ubwoba abahanzi bababwira ko nibatemera gukorana n’abo, bazahitamo kujya bakoresha ibihangano by’abahanzi bo mu mahanga, abo mu Rwanda bahitamo guhebera urwaje, aho kugirango ntibumvikane mu matwi y’abanyarwanda.
Yavuze ati “Imbogamizi ya mbere yabayeho ni uko bamwe mu bakoresha ibihangano bateye ubwoba abahanzi bababwira ko bagiye kujya bakoresha ibihangano by'abanyamahanga ibihangano byo mu Rwanda bakabireka bituma abahanzi bamwe bahaguruka basa n'abadashyigikiye iby'itegeko bavuga ko ibihangano byabo rwose kubikoresha ntakibazo.”
Akomeza ati “Byakomye mu nkokora iryo tegeko ndetse bica intege na bamwe mu bafatanyabikorwa b'abahanzi.”
Nubwo bimeze gutya ariko, bishimira ko uko imyaka ishira indi igataha, abahanzi bagenda bumva neza itegeko ku kurengera umutungo mu by’ubwenge.
Ati “Kuri ubu turishimira ko abahanzi bamaze gusobanukirwa n'uburenganzira bwabo ku bihangano byabo n'amategeko abarengera cyane ko hakorwe amahugurwa atandukanye kuri byo.”
Yasobanuye ko na Guverinoma yakomeje kumva ijwi ry’abahanzi, ndetse bongera kuvugurura iri tegeko nubwo ritakiriwe neza mu matwi ya benshi.
Ati “Muri Kamena 2024 hasotse itegeko rishya No 055/2024 ryo kuwa 20/06/2024 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge rizafasha gukemura byinshi mu bibazo abahanzi twahuraga nabyo. Nubwo ritahise ryakirwa neza n'abahanzi kubera zimwe mu ngingo zumvikanaga nk'izitanga uburenganzira ku ikoreshwa ry'Ibihangano byabo byagaragaje ko abahanzi bamaze guhindura imyumvire kandi ko bamenye uburenganzira bwabo kandi biteguye kubuharanira kugira ngo bibagirire akamaro ubwabo n'Igihugu muri rusange."
Uyu muyobozi yavuze ko batihebye nubwo imyaka 17 ishize iri tegeko ritowe rikaba ridashyirwa mu bikorwa, kuko inzego zinyuranye ziracyakora ibishoboka kugirango batange umurongo uhamye.
Yavuze ati “Dukurikije uburyo abahanzi bakira uko ahandi byagiye bikorwa biduha icyizere nk'inzego zihagarariye Abahanzi ko tutazongera guhura n'imbogamizi nk'izo twahuye nazo mbere ahubwo ko hari nizibonetse twafatanyiriza hamwe kuzishakira ibisubizo."
Intore Tuyisenge yavuze ko bategereje iteka rya Minisitiri, ari naryo rizatanga umurongo uhamye ku ikoreshwa ry’ibihangano by’abahanzi bo mu Rwanda.
Avuga ati “Iri tegeko rigena ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ari naryo kuri ubu riri kunozwa ku bufatanye n'inzego z'abahanzi, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (Minicom), Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) n'abandi bafatanyabikorwa. Vuba rizamurikirwa abahanzi ngo baritangeho ibitekerezo kurushaho bityo rizaze risubiza ibyifuzo byabahanzi.”
Ku wa 17 Ugushyingo 2024, ubwo Yvonne Chaka Chaka yaganiraga n’abahanzi mu gikorwa cyabereye muri Camp Kigali, yababwiye ko n’ubwo atacyumvikana mu bihangano bishya, ibyo yasohoye mbere bikomeje kumwinjiriza agatubutse.
Ati “Ninjiza amafaranga mu bitaramo, ninjiza amafaranga binyuze mu kuba abantu bacuranze ibihangano byanjye ku mbuga zibicuruza, ninjiza amafaranga mu kuba abantu bakoresha indirimbo zanjye mu kwamamaza n’ubundi buryo."
Yababwiye kandi ko bakwiye gutekereza ibindi bikorwa bashoramo imari, ntibiringire gusa umuziki. Ati “Byose biterwa n’ibihari washoramo imari, ariko nk’umuhanzi mfite abantu bangira inama mu bijyanye n’ubukungu, abo nibo bambwira aho nshobora gushora imari.”
Nubwo bimeze
gutya hari Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) yagiye ikusanya amafaranga
yavuye mu bihangano by’abahanzi Nyarwanda, byakoreshejwe n’abantu banyuranye,
Hotel, Restaurant na bimwe mu bitangazamakuru. Ni amafranga asaranganywa buri
mwaka. RSAU yakunze kugaragaza ko ifite abahanzi barenga 400 yishyuriza
ibihangano.
Intore Tuyisenge
yatangaje ko itegeko ryo kurengera abahanzi, ryakomwe mu nkokora n’uko abafite
ibitangazamakuru bateye ubwoba abahanzi
Mu 2022, RSAU
yahaye Miliyoni zirenga 2 Frw, Hakizimana Cyprien yavuye mu bakoresheje
ibihangano bye. Uyu muhanzi atambutsa ubutumwa bw’ijambo ry’Imana muri caller
Tunez za sosiyete ya MTN
Nyuma yo
gusaranganywa amafaranga yakusanyijwe na RSAU, abahanzi bose bafashe ifoto
y’urwibutso nyuma y’iki gikorwa. Uyu muhango uteganywa n’Itegeko No 31/2009 ryo
kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge
TANGA IGITECYEREZO