Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwakiriye ibyamamare mpuzamahanga byataramiye Abanyarwanda, bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki n'imyidagaduro y'igihugu muri rusange.
Aba bahanzi b’abanyabigwi bataramiye mu Rwanda mu myaka yatambutse, bashyize itafari rikomeye ku iterambere ry'imyidagaduro y'u Rwanda, ndetse banerekana isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Kuri uru rutonde, ntihagaragaraho Chris Brown uri mu bakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki ku Isi no mu Rwanda by'umwuhariko.
Kuva mu myaka 20 ishize bamwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda bagiye batekereza gutumira umuririmbyi Chris Brown wamamaye ku Isi ariko rimwe na rimwe bigapfa ku munota wa nyuma. Ni umwe mu bahanzi basaba ibintu byinshi kugirango mukorane, ndetse uko imyaka yagiye izamuka igiciro cyo kumutumira cyagiye kizamuka.
Inyandiko ziri kuri
Internet zigaragaza ko Christopher Maurice Brown [Chris Brown] asanzwe
yishyurwa hagati y'amadolari 300,000$ [428,723,625.00] ndetse na $1,000,000
[1,429,078,750.00] ku gitaramo kimwe.
Ku wa Gatanu tariki 21
Gashyantare 2025, abantu barenga ibihumbi umunani bo mu bihugu 41 bari
bakoraniye mu nyubako ya BK Arena, bihera ijisho igitaramo cy’umuziki John
Legend wamamaye mu bihangano binyuranye birimo nka ‘All of me’.
Cyari igitaramo
kidasanzwe mu rugendo rw’u Rwanda rushyize imbere kwakira inama n’ibitaramo
bikomeye. Gishakimiye kuri ‘Move Afrika’ y’umuryango Global Citizen, hagamije
gukora ubukangurambaga mu rwego rw’ubuvuzi no gufasha urubyiruko kubona akazi,
birenze gususuruka no gutaramirwa n’abahanzi gusa.
John Legend yataramiye i
Kigali abisikana n’umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar wataramiye i Kigali
bwa mbere binyuze muri ‘Move Afrika’ mu gitaramo cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023
muri BK Arena. Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali, cyo kimwe na John Legend.
Amakuru agera kuri
InyaRwanda, yemeza ko ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangiye gutekereza
gutumira Chris Brown mu gitaramo cya Gatatu cya Move Afrika i Kigali, ndetse
bifuza ko mu 2025 byazabera muri Sitade Amahoro iherereye i Remera.
Umuyobozi wa Global
Citizens, Huge Evans, umwungiriza we ndetse n’abandi bamuherekeje bari bamaze
iminsi mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura igitaramo cya John Legend.
Mbere y’uko bava i
Kigali, batembereye ibice bitandukanye bya Sitade Amahoro, hagamijwe kureba
niba byashoboka ko Chris Brown yahakorera igitaramo.
Iyi sitade yakira abantu
barenga ibihumbi 45, ushingiye ku kuntu yubatse bisaba ibikoresho bihambaye,
kugirango umuziki ubashe usohoka neza, wumvikane neza.
Si ubwa mbere Chris Brown
yaba atekerejwe gutaramira i Kigali, kuko mu mpera za 2024 yaganirijwe, ariko
byanga ku munota wa nyuma bitewe na gahunda yari afite.
Bruce Twagira [Bruce
Intore] wari wageregeje ibiganiro nawe yabwiye InyaRwanda ko bashakaga ko uyu
muhanzi azataramira muri Sitade Amahoro.
Ati: "Ibiganiro
biracyakomeje nubwo bitakunze muri uyu mwaka. Twari twahisemo ko azataramira
muri Sitade Amahoro, kubera ko kugeza ubu ariyo ngari yakwakira abantu
benshi."
Bruce yakomeje agira ati: "Ntabwo twahuje kubera amafaranga. Kuko ayo twatangaga si yo bo
bashakaga."
Chris Brown asanzwe akora
ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, ndetse asaba kenshi ko akorera igitaramo
ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanukira ku migozi.
Asaba ko ahantu akorera
igitaramo haba hari uburyo bwo kumanuka ku migozi (zipline) kugira ngo ashobore
kugaragara mu buryo budasanzwe no gutungurana mu bitaramo bye.
Ibi bituma igitaramo kiba cyihariye kandi kigashimisha abafana be. Urugero, mu gitaramo aheruka gukora, yagerageje kumanuka ku migozi aririmba indirimbo ye "Under Influence", ariko habaho ikibazo cy'ikoranabuhanga bituma ahagarara mu kirere igihe gito.
Usibye Chris Brown uri kuganirizwa, hari abandi bahanzi benshi b'amazina akomeye kandi bubashywe ku rwego mpuzamahanga bataramiye mu Rwanda mu myaka yatambutse.
Dore bamwe mu bahanzi
b'abanyabigwi 10 bataramiye mu Rwanda muri icyo gihe:
1. Lucky Dube
Nubwo yitabye Imana mu 2007, Lucky Dube, umunyabigwi mu njyana ya Reggae wakomokaga muri Afurika y'Epfo yagiye urwibutso rukomeye Abanyarwanda, nyuma yo kuhataramira inshuro eshatu; mu 1996, mu 2003 no mu 2006.
2. Shaggy
Mu 2008, umuhanzi
w’icyamamare mu njyana ya reggae, Shaggy,
yataramiye i Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi. Indirimbo ze
zakunzwe nka “It Wasn't Me” na “Angel” zashimishije abakunzi
b’umuziki, bituma igitaramo cye kiba kimwe mu by’imbaturamugabo byabaye muri
uwo mwaka.
3. Sean Paul
Mu 2008 kandi, Sean Paul, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya dancehall, na we yataramiye mu Rwanda. Indirimbo ze zibyinitse nka “Temperature” na “Get Busy” zatumye abanyarwanda babyina karahava, igitaramo cye gisiga umugani i Kigali. Yari yatumiwe mu birori byitwaga "Rwandatel GSM official launch."
4. Jason Derulo
Mu 2012, umubyinnyi akaba n'umuhanzi w'icyamamare w'Umunyamerika yataramiye i Kigali, aha ibyishimo abafana bari bamwitezeho.
5. P-Square
Mu 2012, itsinda P-Square ry’abavandimwe Peter na Paul Okoye bo muri Nigeria, ryataramiye i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo. Indirimbo zabo nka “Chop My Money,” Alingo na “No One Like You” zari zikunzwe cyane muri icyo gihe, ndetse abakunzi babo bishimira uburyo baririmba banabyina mu buryo bwari bugezweho. Si mu 2012 gusa, kuko aba bombi ubwo bari bagikorana nk'itsinda bari barahataramiye na mbere mu 2009.
6. Ne-Yo
Mu 2019, umuhanzi Ne-Yo yataramiye muri BK Arena ubwo yari yaje mu birori byo Kwita Izina. Indirimbo ze z’urukundo nka “So Sick” na “Miss Independent” zarabyinwe karahava.
7. Kendrick Lamar
Mu 2023, umuraperi w'umunyamerika Kendrick Lamar, yataramiye i Kigali mu gitaramo cyujuje inyubako ya BK Arena. Indirimbo ze nka “HUMBLE.” na “Alright” zashimishije abakunzi b’iyo njyana, ndetse asiga agiranye ibiganiro n'abaraperi bo mu Rwanda.
8. Sauti Sol
Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye kugeza ejobundi mu mpera za 2024 mbere y'uko batandukana, rikora ibitaramo byashimishije abakunzi b’umuziki. Indirimbo zabo nka “Suzanna” na “Melanin” ziri mu zazamuye amarangamutima y'abakunda ibihangano byabo i Kigali.
9. Koffi Olomide
Mu 2016, Koffi Olomide uri mu bahanzi b'amazina aremereye muri Afurika kandi barambye muri uyu mwuga, yataramiye mu Rwanda ndetse no mu 2021 arahagaruka mu gitaramo yari yise 'Koffi Olomide Live en Cocert.'
10. John Legend
Ku wa 21 Gashyantare uyu mwaka, umuhanzi w’umunyamerika w'icyamamare, John Legent yataramiye i Kigali mu gitaramo cya Move Africa yirengagije abamubuzaga, cyitabirwa n'abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Usibye aba bashyizwe kuri uru rutonde hari n'abandi bahanzi benshi bafatwa nk'ibyamamare ku rwego mpuzamahanga bamaze gutaramira i Kigali barimo Burna Boy wahataramiye mu 2019, Davido umaze kuhataramira inshuro eshatu, Diamond Platnumz, Nasty C, Boyz 2 Men, Yemi Alade, Wizkid, Tiwa Savage, Tyla wahagiriye umugisha n'abandi benshi.
Itsinda rya P-Square ubwo ryafatanaga ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma y'igitaramo
Davido na we yasigaranye ifoto y'urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame nyuma yo gutaramira i Kigali
Ari mu bahakoreye ibitaramo bitazibagirana
Ubwo Jason Derulo yazaga gutaramira i Kigali mu 2012
Ne-Yo muri BK Arena
Mu 2008, ubwo Shaggy yataramiraga i Kigali
Yari yishimiwe ku rwego rwo hejuru
Diamond uri mu bagezweho muri Afurika yataramiye i Kigali mu 2019
Kendick Lamar ari mu bahanzi b'abanyabigwi bamaze gutaramira i Kigali
John Legend ni we uherutse kwandika amateka yihariye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO