Umuziki Nyarwanda ugenda waguka umunsi ku munsi bijyanye n’impano nshya zirushaho kwiyongera. Imwe muri izi mpano, ni Able, umuhanzi mushya uri gufashwa n’abarimo Li John.
Ubusanzwe, yitwa Ishimwe Aimable Gahizi ariko mu muziki yahisemo kwitwa Able. Ni umusore w’umuhanga mu miririmbire kandi ufite intumbero yagutse, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 gusa y’amavuko.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Able yatangaje ko yinjiye mu muziki nk’umwuga mu Ugushyingo 2024.
Uyu munsi, afite indirimbo ebyiri zirimo iyo yatangiriyeho ‘Akazina’
ndetse n’indi nshya aherutse gushyira hanze yise ‘You.’
Mu buryo bweruye, uyu
musore ari gufashwa na Gerard uzwi cyane mu gukora amashusho nka Director XD. Ni mu gihe Li John na we yiyemeje kumufasha uko ashoboye nyuma yo
kumva impano ye akayishimira.
Li John yabwiye
InyaRwanda ati: “Uriya mwana arashoboye cyane. Ntabwo navuga ngo dufitanye
amasezerano, ni uko numvise ari umwana nahereza ukuboko, kuko nanjye ni umuntu
umwe wamfashije mu mwuga wanjye. Jay Polly niwe wamfashije nk’umuhanzi wari
mukuru, njye numvanga bitanashoboka. Niyo mpamvu navuze ngo nanjye reka mbe
namufasha, njye mukorera indirimbo gusa.”
Yasabye Abanyarwanda
kumwitegaho ibidasanzwe, bijyanye n’urwego indirimbo ye nshya aheruka gushyira
hanze iriho. Ati: “Ni ibintu biba birenze ku muntu uri gutangira. Ni ukuvuga
ngo afite ibintu byinshi cyane muzumva kandi mukabikunda.”
Able ufite inzozi zo
gukora umuziki ukarenga u Rwanda, avuga ko afatira urugero ku muhanzi wese w’umuhanga,
ariko akemeza ko uwo yakuze afata nk’icyitegererezo ari Meddy.
Akomoza kuri ‘You,’
yagize ati: “Ni indirimbo y’urukundo kandi nziza yakomotse ku nkuru mpamo gusa
hongewemo ibintu bicye kugira ngo yitwe igihangano.”
Uyu muhanzi mushya uri mu
bakwiye guhangwa amaso, arasaba abakunzi b’ibihangano bye n’abakunda umuziki
Nyarwanda muri rusange, gukomeza kumushyigikira bumva indirimbo ze kuko
abafitiye n’izindi nyinshi mu bihe biri imbere.
U Rwanda rwungutse impano nshya mu muziki
Able avuga ko afite inzozi zo gukora umuziki akagera ku rwego mpuzamahanga
Yakuze afata Meddy nk'icyitegererezo mu muziki
Li John avuga ko yiyemeje gushyira itafari ku muziki wa Able kuko na we yashyigikiwe na Jay Polly
">Kanda hano urebe indirimbo Able aherutse gushyira ahagaragara yise 'You'
TANGA IGITECYEREZO