Nubwo ifiriti ari kimwe mu biribwa bikundwa na benshi, ariko utitondeye uburyo uyirya ishobora gukurururira ibyago birimo indwara zidakira zitandukanye.
Urubuga
Healthline.com rukunze kwandika ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye bugaruka
ku buzima, ruvuga ko ifititi ari kimwe mu biribwa byo kwitonderwa cyane bitewe
n’ibibazo ishobora guteza umuntu ukunda kuyirya.
Abahanga
bavuga ko gukaranga ibirayi mu mavuta aribyo birangira bivuyemo ifiriti,
byongeramo ‘calories’ na ‘fat’ ibi aribyo bituma umuntu urya ifiriti cyane aba
afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandukanye.
Muri izi ndwara
harimo indwara zifata umutima, hakabamo diabete ndetse n’indwara y’umubyibuho
ukabije. Aha kandi bavuga ko ibi bibazo atari ku ifiriti gusa, ahubwo ko n’ibindi
biribwa bitekeshwa amavuta gusa nabyo bishobora kuguteza ibibazo.
Niba
wikundira kurya agafiriti, ifi n’ibindi bikaranzwe mu mavuta, ugirwa inama yo kudakoresha
amavuta ubonye yose. Aha ushobora gukoresha nk’amavuta ya Olive, amavuta ya Coconut
ndetse n’amavuta akorwa muri voka.
TANGA IGITECYEREZO