Nyuma yo kwerekeza muri Amerika kugira ngo basinyane amasezerano y'ibikomoka kuri peteroli n'amavuta, Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuye muri White House amaze gushwana na Donald Trump.
Kuri uyu wa Gatanu, hari hateganyijwe ikiganiro n'itangazamakuru cyatumiwemo Perezida Donald Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Iki kiganiro cyari kuba nyuma y'ibiganiro no gusinya amasezerano yemerera Amerika kugira ijambo ku bikomoka kuri peteroli n'amavuta byo muri Ukraine.
Mu gihe barimo baganira batari bagera ku ngingo nyamukuru, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance yabwiye Volodymyr Zelensky ko Amerika ishaka ko ajya mu biganiro n’ u Burusiya kugira ngo bahagarike intambara barimo kurwana.
Yagize ati "Ikigira Amerika Igihugu cy'igihangange, ni uko gishyigikira dipolomasi. Ibyo nibyo Perezida Donald Trump ari gukora."
Ako kanya, Volodymyr Zelensky ahita amubaza ubwoko bwa dipolomasi bashyize imbere mu gihe u Burusiya bwagabye ibitero kuri Ukraine barebera kandi biyita ko ari Igihugu gishyize imbere dipolomasi kandi ari igihangange.
Mu mashusho yagiye ahagaragara, JD Vance aterana amagambo na Volodymyr Zelensky ndetse akarenzaho akamubwira ko yabaye indashima mu myaka itatu bamaze bamufasha mu rugamba ariko kugeza n'aka kanya akaba atari yashima ibyo Amerika yamufashije.
Mu mujinya mwinshi, Donald Trump ahindukirana Volodymyr Zelensky akamubwira ko yashatse guteza intambara ya gatatu y'Isi yose kandi ko ubufasha bwose yahawe atabushimiye kuko iyo Amerika itaza kumufasha urugamba rwari kurangira mu gihe kitageze no ku byumweru bibiri.
Donald Trump abwira Volodymyr Zelensky ko agomba kwemera bagakorana 'deal' cyangwa se bakamutererana cyane ko abasirikare ba Ukraine bamaze gushira kandi n'abaturage bakomeje gupfa uruhongohongo.
Nyuma y'uko ibiganiro bitagenze neza ndetse Volodymyr Zelensky agahita afata imodoka akongera agahita agenda, Donald Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko Perezida wa Ukraine atari yagira ubushake bwo kugana inzira y'amahoro mu gihe ari Amerika ibirimo.
Avuga ko muri iyi nzira y'ibiganiro Donald Trump ashaka guhagarikamo intambara, atazemerera Ukraine ko yigira umwana murizi ngo ishyirwe imbere cyane.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yahise asubika ikiganiro yari kugirana n'itangazamakuru ndetse n'indi nama yari kumuhuza n'abanyapolitiki bo muri Amerika ntabwo byizewe ko izaba koko dore ko Donald Trump we yemeza ko Volodymyr Zelensky yasuzuguriye Amerika iwayo.
Volodymyr Zelensky yahuye na Donald Trump muri White House
Nyuma y'ibiganiro bitamaze umwanya munini, Zelensky yashwanye na Donald Trump na Visi Perezida we
TANGA IGITECYEREZO