Umubiligi Duarte Marivoet w'imyaka 20, ukinira Ikipe ya UAE, yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025 kavaga i Rusizi kerekeza i Huye ku ntera y'ibilometero 144 aho yakoresheje amasaha 4, iminota 5 n'isegonda 1.
Duarte Marivoet yavutse tariki ya 2 Gashyantare mu 2005 mu Bubiligi. Afite ibilo 59 n'uburebure bwa metero 1.85.
Yatangiye gukina umukino w'igare mu 2022 ahereye mu ikipe y'abato ya Team Auto yo mu gihugu cy'u Budage.
Muri uyu mwaka yitabiriye amasiganwa atandukanye arimo Grote Prijs A. Noyelle-Ieper,Internationale Cottbuser Junioren-Etappenfahrt, Course de la Paix Juniors,World Championships MJ ndetse n'andi.
Mu 2023 Duarte Marivoet yitabiriye andi marushanwa arimo Gent-Wevelgem aho yabaye uwa 8 ku rutonde rusange,muri Course de la Paix Juniors aba uwa 23 ku rutonde rusange ,muri Grand Prix Rüebliland aba uwa 28 naho muri Ain Bugey Valromey Tour aba uwa 6.
Mu mwaka wa 2024 Duarte Marivoet yahinduye ikipe yerekeza muri UAE Team Emirates Gen i Dubai.
Muri uyu mwaka nabwo yitabiriye amarushanwa atandukanye gusa ho ntabwo yitwaye neza ugereranyije nuko byari byagenze mu mwaka wabanje.
Yitabiriye Giro della Regione Friuli Venezia Giulia aba uwa 33 ku rutonde rusange,yitabira Vuelta a Burgos aba uw' 125,Giro d'Italia Next Gen ava aba uwa 28 ndetse anitabira Volta a la Comunitat Valenciana aba uwa 109.
Mu ntangiriro z'uyu mbere y’uko Duarte Marivoet yitabiriye Tour of Sharjah ikinirwa i Dubai aho yabaye uwa 6 ku rutonde rusange ndetse akaba yaranabaye umukinnyi mwiza ukuri muto muri rusange.
Duarte Marivoet wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda ya 2025
TANGA IGITECYEREZO