RURA
Kigali

Imyitwarire 9 igaragara ku bagabo badafite inshuti za hafi mu buzima bwabo.

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:28/02/2025 14:05
0


Abagabao bamwe usanga babayeho bonyine badafite inshuti za hafi bashobora kuba baganiriza amarangamutima yabo nuko biyumva, aba usanga bagira ibibazo bitandukanye ariko bakaruma gihwa.



Binyuze mu kuganira n’abandi Kugira inshuti za hafi bifasha umuntu nko kwirinda guhorana bibazo no ku rwanya indwara y’agahinda gakabije izwi nka Depression. Dore imyitwarire icyenda yoroheje ishobora kugaragara ku bagabo badafite inshuti za hafi mu buzima bwabo.

 

1. Kwirinda ibiganiro byimbitse. Abagabo badafite inshuti za hafi bakunze kuguma ku biganiro byoroheje, birinda kugaragaza amarangamutima yabo y'ukuri. Urugero, ushobora gusanga umugabo avuga cyane ku mikino ya ruhago cyangwa akavugira hejuru ku bijyanye na politiki, ariko ntiyigere agaragaza uko yiyumva mu buzima bwe bwite.

 

2. Guhora bahuze. Bashobora guhora bihugiyeho mu mirimo itandukanye kugira ngo birinde kumva icyo inshuti za hafi zibatekereza ho. Urugero, umuntu ashobora gukora amasaha menshi cyane ku kazi, akarangiza agahita yerekeza muri gym cyangwa mu yindi mirimo, atari uko abikunda cyane, ahubwo kugira ngo ataza kwicwa nirungu.

 

Abagabo batagira inshuti za hafi usanga umwanya munini bawumara mukazi kugirango bazibe icyuho cyo kutagira inshuti.

3. Kwishingikiriza cyane ku myidagaduro. Bakoresha igihe kinini bareba televiziyo, bakina imikino y’amashusho, cyangwa kuri murandasi kugira ngo birengagize icyuho cyo kutagira inshuti. Nk’urugero, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya  Nielsen bwagaragaje ko abagabo badafite inshuti za hafi bamara nibura amasaha 6 ku munsi bari kuri YouTube cyangwa Netflix, mu gihe abadafite ubwo bwigunge bazimaraho byibura  hagati y’amasaha 2 na 3 gusa.

 4. Kutagira ubushake bwo gutangiza ibiganiro. Ntibakunze kuba aba mbere mu gutangiza ibiganiro cyangwa gutumira abandi mu bikorwa runaka. Urugero, umugabo ashobora kujya mu bukwe cyangwa mu birori ariko akaguma aho yicaye kandi acecetse, atagira uwo aganiriza keretse abanje kwegerwa.

 5. Guhisha ibibazo byabo. Bakunda kugabanya cyangwa guhisha ibibazo byabo aho kubisangiza abandi. Niba umugabo afite ikibazo gikomeye, nko gutakaza akazi cyangwa ibibazo byo mu muryango, ashobora gukomeza kwitwara nk’aho nta kibazo afite aho gusaba ubufasha.

 6. Kugorwa no kwishimira intsinzi zabo. Nta bantu bafite bo gusangira ibyishimo by’intsinzi zabo, bigatuma bumva bidashimishije. Urugero, umugabo ashobora kubona akazi gashya, kubona impamyabumenyi, cyangwa kwigurira imodoka nshya, ariko ntabashe kubwira undi muntu ngoi babyishimire.

 7. Kwirinda gusaba ubufasha. Bafite akamenyero ko kwikemurira ibibazo byabo bonyine aho gusaba ubufasha. Urugero, umuntu ashobora kugira ikibazo cy’ubukene cyangwa indwara, ariko aho kubwira inshuti ze cyangwa umuryango ngo bamufashe, agahitamo kubihisha akababariramo wenyine.

 8. Kumara igihe kinini batekereza: Bakunda kwibera mu bitekerezo byabo, kubera ko nta muntu bafite wo kuganira nawe ku byiyumvo byabo. Ibi bituma ibibazo byoroheje bishobora kuba birebire mu mutwe w’umuntu, bigatuma ahora mu buzima afite imitwaro y’umutima iremereye.

 9. Kumva ari abanyamahanga nubwo baba bari mu bandi. Nubwo baba bari mu itsinda ry’abantu, bakomeza kumva batari kumwe nabo mu byiyumvo nkuko tubikesha Global English Editing. Nko mu bukwe cyangwa mu nama, umugabo ashobora gukomeza kuba aho ari wenyine, yumva atari ingenzi mu biganiro biri kuba.

 Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinze imiyoborere mu Rwanda (RGB) mu 2017 bwagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari ku gipimo cya 50%, mu 2018 kizamuka kigera kuri 60.7%, naho mu 2019 kigera kuri 70.39%. Nubwo iyi mibare idashimangira byihariye ibura ry’inshuti nk’inkomoko y’ayo makimbirane, biragaragara ko kutagira abo umuntu yegera bishobora kugira ingaruka ku mibereho ye rusange.

Abagabo benshi bafite iki kibazo baba bameze nk'abatereranywe ugasanga bafite bitekerezo by'inshi akenshi ugasanga bibaviriyemo indwara zo mumutwe nk'umunaniro ukabije

Usanga bamwe mu bagabo batinya kugira uwo begera ngo basabe ubufasha bagakomeza kuruma gihwa

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND