Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite,Cristiano Ronaldo ashobora kugura ikipe ya Valencia yo muri Espagne yigeze gushaka kumugura ubwo yari akiri muto.
Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye bibivuga, uyu mukinnyi ubitse Ballon d'Or 5 ari gutegura umushinga wo kugura iyi kipe ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Espagne ndetse ngo yamaze no kubona uwo bazafatanya kuyigura ariwe Igikomangoma cya Arabia Saoudite, Mohammed bin Salman.
Iki gikomangoma ntabwo ari ubwa mbere cyaba kigiye gushobora amafaranga yacyo mu kugira ikipe dore ko n'ubundi ariwe ufite imigabane muri Newcastle United yo mu Bwongereza.
Cristiano Ronaldo aheruka gutangaza ko narangiza gukina ruhago atazigera aba umutoza cyangwa ngo abe Perezida w'ikipe ko ahubwo azagira ikipe kandi ikomeye.
Yagize ati "Ntabwo nzaba umutoza. Ntabwo nzigera mba umutoza, Perezida w'ikipe? Oya. Ahari nyiri ikipe. Bizaterwa n'umwanya, amahirwe akwiye".
Abajijwe niba iyo kipe yaba ari Manchester United yagize ati: "Ndacyari muto cyane, mfite imishinga n'inzozi nyinshi imbere. Ariko andika amagambo yanjye, nzaba nyiri ikipe nini rwose."
Ikipe ya Valencia ishobora kugurwa na Cristiano Ronaldo nayo yigeze gushaka kumugura ubwo yari akiri muto ari muri Sporting CP y'iwabo muri Portugal.
Kugeza ubu iyi kipe ibitse ibikombe birimo 6 bya La Liga ntabwo bimeze neza kuko iri kumwanya wa 18 ku rutonde rwa shampiyona.
Cristiano Ronaldo ashobora kugura Valencia yigeze gushaka kumugura ngo ayikinire
Biravugwa ko Cristiano Ronaldo ashobora gufatanya na Mohammed bin Salman muri uyu mushinga
TANGA IGITECYEREZO